Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bagiye kugurishwa

Bamwe mu bakinnyi bakinira Isonga FC bagiye kugurishwa mu makipe makuru yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, kugira ngo haboneke umwanya wo kwakira abandi bana bakiri batoya bashaka kuzamuka mu mupira w’amaguru.

Nk’uko byemejwe ubwo iyi kipe yashingwaga, buri mwaka igomba kwakira abana bashya baje kwiga umupira w’amaguru kandi bashaka gutera imbnere, naho abayikinagamo bamaze gukura bakagurwa n’amakipe makuru ashaka kubakinisha haba mu Rwanda ndetse no hanze.

Ushinzwe gukurikirana Isonga FC akaba n’umuyobozi wayo, Augustin Munyandamutsa, yadutangarije ko hari gahunda yo kugurisha bamwe muri abo bakinnyi bamaze umwaka bakina mu Isonga, bagasimburwa n’abandi bakiri batoya bazava mu ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 17 ndetse no mu bigo biri hirya no hino mu gihugu byigisha abana umupira w’amaguru.

Gusa Munyandamutsa avuga ko abo bana batazabagurisha bose, kuko abataruzuza imyaka 18 bazabagumana kugeza bayujuje ariko abamaze kuyuzuza cyangwa se bayirengeje bo bazagurushwa.

Bitewe n’ubuhanga abakinnyi b’Isonga FC bagaragaje, ngo hari amakipe menshi yifuza kubagura, gusa bitewe n’uko gahunda y’abo bakinnyi n’igurishwa ryabo itaranononsorwa neza Munyandamutsa yirinze gutangaza amazina y’abakinnyi bazagurishwa ndetse n’amakipe abashaka.

Isonga FC
Isonga FC

Isonga FC yashinzwe na Minisiteri ya Siporo n’umuco ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA ) muri 2011 mu rwego rwo kwegeranya abana bari bavuye mu gikombe cy’isi muri Mexique ngo bagume hamwe biga umupira badatatanye, bityo bazitabazwe mu makipe y’igihugu y’ibyiciro bitandukanye mu minsi iri imbere.

Kugeza ubu Isonga FC imaze gutanga umusaruro ugaragara mu mupira w’u Rwanda. Kuva iyo kipe yiganjemo abana bakinnye igikobe cy’isi yashingwa imaze kohereza umukinnyi witwa Salomon Nirisarike ku mugabane w’Uburayi kandi mu gihe nta gihindutse Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga bashobora kwerekezayo kuko bitwaye neza mu igeragezwa baheruka kujyamo.

Isonga FC kandi mu mwaka umwe gusa imaze, isigaye ikurwamo umubare munini w’abakinnyi bajya mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ndetse hari na bamwe basigaye bagirirwa icyizere cyo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru kandi bakagerageza kwitwara neza.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ferwafa ikoze error ,kuko bariya bana barikuguma mwi kipe bimwe kuko bari bamaze kumenyererana cya nkange umukunzi w’isonga.ndibaza niba aho babajyanye muyandi makipe bazabasha gukina,bagumye hamwe twe nkabanyarwanda twaza gira ikipe nzizaikomeye cyane yatugeza kuribyinshi

MUGABO BERTIN yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

na karekezi olovier agomba kureka gukina ubundi federation ikamufasha kuba yaba nka manager.kuko nawe arazwi dans les pays scandinave.yavuganira abana benshi cyane.kandi burya bariya bose tubona baba baratangiriye mu makipe yo hasi bakiri bato.ntitukumve ko bazava hano mu rwanda baruhukira arsenal cg real madrid

kayihura yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Hhahahahah ibi biragaragara rwose ko Ministere na Ferwafa badashoboye na gato kuko aba bana twe n’abakunzi ba Ruhago twari tuzi ko bashoboraga gukora projet ishobora gutuma bajya Iburayi nk’uko byatangajwe n’abantu bagize uruhare muri Football yacu yo mu Rwanda baba hanze none bagiye kubanyanyagiza mu makipe ya hano ya Nyakatsi n’ukuvuga ko abo bana bataye igihe kuko mu makipe ya hano dusanzwe tubona tuzi neza niveau yabo izahita iba ZERO. rwose uyu mupira wacu ukeneye abantu bafite ibitekerezo bawukinnye ku rwego mpuzamahanga kuko nibo bazatuma dutera imbere kuko abo dufite ubu mu mitwe yabo baracyari abasifuzi ntabwo ari abayobozi b’umupira dukurikije ibiberamo barebera n’amakosa akorerwamo niyo mpamvu mbita indorerezi nk’abasifuzi. naho uyu Munyendamutsa we sinakwirirwa ngira icyo muvugaho kuko uburiganya yashyize muri Ferwafa umuntu yabivuga kugera ejo.

kalim yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka