CECAFA: APR FC yasezerewe na Yanga muri ½

Urugendo rwa APR FC muri ‘CECAFA Kagame Cup’ y’uyu mwaka rwarangiriye muri ½ cy’irangiza ku wa kane tariki 26/07/2012, ubwo yatsindwaga na Yanga igitego 1- 0.

APR yari yasezereye URA yo muri Uganda muri ¼ cy’irangiza, yakinnye neza mu gice cya mbera ndetse ibona amahire menshi yashoboraga kuvamo ibitego ariko Ndikumana Seleman, Lionel Saint Preux na Dan Wagaluka, bakomeza kunanirwa kubyinjiza.

Igice cya kabiri cyihariwe cyane na Yanga, yagaragazaga ko yahinduye umukino, rutahizamu wayo Said Bahanuz akomeza gushakisha ibitego ariko Ndoli Jean Claude wigaragaje cyane muri iri rushanwa akomezwa kwitwara neza.

Ku munota wa 91 Ndukimana Seleman yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cyashoboraga guhita gihesha APR FC itike yo kujya ku mukino wa nyuma, ariko umupira awutera hekuru y’izamu.

Nyuma y’iminota 90 amakipe yombi yananiranywe, hongeweho iminota 30. Iyo minota yaranzwe n’imbaraga nyinshi za Yanga yakiniraga imbere y’imbaga nini y’abafana bayo, maze ku munota wa 100 umunya-Uganda Hamis Kiiza atsinda igitego cya Yanga ku mupira mwiza yahawe na Haruna Niyoznima wahoze akina muri APR FC.

Nyuma y’uwo mukino umutoza wa APR FC Ernie Brandts yabwiye supersport ko muri uwo mukino umusifuzi yabogamiye cyane kuri Yanga.

Umuholandi Brandts yagize ati “Urebye uko igitego cyagiyemo byadutangaje kandi yari yasifuye ‘free kick’, maze mu gihe abakinnyi bacu barimo kwitegura, ahita areka abakinnyi ba Yanga bakina vuba bahita badutsinda igitego mu buryo busasobanutse. Niyo misifurire yo muri Afurika kandi si ubwa mbere nta kundi byagenda”.

Brandts uzarangiza amsezerano ye na APR FC mu mpera z’uku kwezi yavuze kandi ko umusufuzi yongereye ku mukino iminota mikeya ugereranyije n’umwanya umunyezamu wa Yanga yamaze aryamye hasi.

Nyuma y'umukino, ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Yanga barimo Haruna Niyonzima wigeze gukinira APR FC.
Nyuma y’umukino, ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Yanga barimo Haruna Niyonzima wigeze gukinira APR FC.

Yanga yatwaye igikombe cya CECAFA umwaka ushize, igiye kongera gukina umukino wa nyuma aho izakina na Azam nayo yo muri Tanzania ku a gatandatu tariki 28/7/2012.

Azam imaze imayaka 5 gusa ishinzwe, yageze ku mukino wa nyuma, itsinze Vita Club yo muri RDC ibitego 2 kuri 1 muri 1/2 cy’irangiza, ikaba kandi ariyo yasezereye igihangange Simba iyitsinze ibitego 3 kuri 1 muri ¼ cy’irangiza.

APR inaniwe gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abafana bayo byo kuzana igikombe cya CECAFA igikuye hanze y’u Rwanda, izahatanira umwanya wa gatatu na Vita Club yo muri RDC yasezerewe na Azam muri ½ cy’irangiza.

Umukino wa nyuma wa Yanga na Azam uzaba ku wa gatandatu saa cyenda, uwo mukino ukazabanzirizwa n’uwa APR FC na Vita Club zihatanira umwanya wa gatatu guhera saa saba.

Ikipe izaba iya mbere izegukana akayabo k’ibihumbi 30 by’amadolari, iyaka kabiri ihabwe ibihumbi 20 naho iya gatatu ihabwe ibihunbi 10.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka