Richard Tardy yajyanye icyizere cyo gusezerera Mali

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’Amaguru, Richard Tardy, afite icyizere cyo gusezerera Mali mu mukino wo kwishyura mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, uzabera i Bamako ku cyumweru tariki 12/8/2012.

Tardy wahagurukanye abakinnyi 18 berekeza i Bamako ku wa gatatu tariki 08/08/2012 saa munani na 45 z’urukerera, yadutangarije ko ajyanye icyizere cyo gusezerera Mali ku butaka bwayo, nubwo azi neza ko bitoroshye, ngo ariko u Rwanda rufite amahirwe kuko rwabashije gutsinda umukino ubanza wabereye i Kigali tariki 29/06/2012.

Richard Tardy yagize ati « Tumaze iminsi twitegura kandi abakinnyi bameze neza. Icyo twavuganye nabo ni uko bagomba kujya muri Mali gutsinda, bakaba basabwa gukina basatira kugirango tuzabashe gutsindayo igitego kizatuma twizera kubasezerera. Nabo bazaba bashaka kwihorera no kudutsinda nk’uko twabatsinze i Kigali, ariko nkurikije uko twabonye amahirwe menshi mu mukino ubanza, ndizera ko tuzitwara neza i Bamako”.

Nubwo azaba adafite Myugariro Faustin Usengimana umaranye iminsi imvune, Tardy afite amahirwe y’uko Salomon Nirisarike ukina inyuma hagati (defense central) azakina uwo mukino, nyuma y’aho ikipe ye ya Royal Antwerp yari yaranze kumurekura, yaje kwisubiraho imwemerera kuzakina uwo mukino.

Salomon agomba kuzahurira na bagenzi be i Bamako ku wa gatatu tariki 8/8/2012 saa sita z’amanywa nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa FERWAFA.

U Rwanda rwateye intambwe ntoya yo gukomeza kurusha Mali kuko rwatsinze ibitego 2 kuri 1 mu mukino ubanza, bitsinzwe na Sebanani Emmanuel na Patrick Umwungeri.

Kugirango u Rwanda rukomeze mu mikino yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, Amavubi arasabwa kudatsindirwa muri Mali, agashaka uko yatsinda cyangwa se nibura akanganya umubare w’ibitego ibyo aribyo byose.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Mali, izakina n’ikipe izatsinda hagati ya Lesotho na Zambia maze ikipe itsinze muri icyo cyiciro cya nyuma ihite ibona itike yo gukina igikombe cya Afurika kizabera muri Algeria umwaka utaha.

Dore urutonde rw’abakinnyi Tardy yitwaje, bakaziyongeraho Salomon Nirisarike bageze i Bamako:

Abanyezamu: Olivier Kwizera na Steven Ntalibi

Abakina inyuma: Michel Rusheshangoga, Francois Hakizimana, Patrick Umwungeli, Jean Marie Rusingizandekwe, Emery Bayisenge, Hamdan Bariyanga na Salomon Nirisarike.

Abakina hagati: Bonny Bayingana, Tumaine Ntamuhanga, Patrick Sibomana, Eric Nsabimana, Robert Ndatimana, Jean d’Amour Uwimana.

Abakina imbere: Tibingana Charles Mwesigye, Emmanuel Sebanani, Bonfils Kabanda, Julius Bakkaburindi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka