U20: U Rwanda rwatsinze Nigeria 1-0 mu mukino wa gicuti

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 (Rwanda U20) yatsinze iya Nigeria igitego kimwe ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa kabiri tariki 24/7/2012.

Igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Kabanda Bonfils ku munota wa 87 w’umukino. Uyu musore ukina muri AS Nancy mu Bufaransa yatsinze icyo gitego ubwo yari asimbuye Bonny Bayingana maze ahita ahabwa umupira mwiza na Uwimana Jean d’Amour ukina muri Police FC.

Igitego cya Kabanda cyatumye iyi kipe itozwa na Richard Tardy ikomeza kwesa umuhigo wo kudatsindwa kuva yatangira imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.

Nubwo ikipe y’u Rwanda yatsinze Nigeria, yagaragaje kudahuza umukino cyane cyane hagati. Umutoza wayo Richard Tardy yatangaje ko byatewe n’uko yakinishije abakinnyi benshi anasimbuza cyane kugira ngo bose bitegure neza, kandi ngo gutsinda Nigeria biratanga icyizere cyo kuzatsinda na Mali.

Muri uwo mukino, Usengimana Faustin na Nsabimana Eric bawugiriyemo imvune, umutoza Tardy akaba yavuze ko bagitegereje kumenya uko imvune bagize zimeze, gusa ngo ntibakwizera ko bazaba bakize ku cyumweru ubwo bazaba bakina na Mali umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika umwaka utaha.

Uyu mukino ntiwafashije u Rwanda gusa, kuko na Nigeria irimo kwitegura kujya gukina na Tanzania i Dar Es Salaam, nawo ukazaba ari umukino wo guhatanira itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Algeria umwaka utaha.

Nyuma yo gutsindwa, umutoza wa Nigeria yavuze ko ikipe y’u Rwanda ikomeye kandi ngo byamufashije cyane kumenya uko azitwara muri Tanzania kuko azi ko u Rwanda rwatsinze Tanzania ibitego 4 kuri 1 mu mikino ibiri ya gicuti baherutse gukina.

Umukino w’u Rwanda na Mali uzabera kuri stade ya Kigali Nyamirambo ku cyumweru tariki 29/07/2012, naho uwo kwishyura ukazabera muri Mali nyuma y’ibyumweru bibiri.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yes yes yes yes yes yes yes yes yes yes yes yes, mavubi gogogogogo!!!!!!!!!!!!!

gas yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka