• Rayon Sport yatsinze Police

    Ku munsi wa gatanu wa shampiyona, Rayon Sport yagaragaje ko yivuguruye ubwo yatsindaga Police FC mu mukino ya shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro Remera ku cyumweru tariki 21/10/2012.



  • U17: U Rwanda rwasezerewe na Botswana kuri penaliti

    Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yasezerewe mu marushanwa yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, nyuma yo gutsindwa na Botswana hitabajwe za penaliti mu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera tariki 20/10/2012.



  • U17: Tardy afite icyizere cyo gusezerera Botswana

    Nubwo ikipe y’u Rwanda yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Gaborone, umutoza wayo Rchard Tardy afite icyizere cyo gutsinda Botswana mu mukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika uzabera kuri stade Amahoro tariki 20/10/2012.



  • Umutoza Amanovic.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu ya basketball yasezerewe ku mirimo ye

    Nyuma yo kutitwara neza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 cyabereye muri Mozambique muri Kanama uyu mwaka, Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafashe icyemezo cyo gusezerera umutoza Nenad Amanovic.



  • Abayobozi ba KBS na Entincelles bamaze gusinya amasezerano.

    KBS yiyemeje gutera inkunga ikipe ya Etincelles FC

    Kigali Bus Services yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Etincelles FC mu gihe cy’umwaka yatangiye tariki 18/10/2012.



  • Faudi Ndayisenga wa Rayon Sports (wambaye umweru n

    Rayon Sport na Police FC zizakina zidafite bamwe mu bakinnyi zigenderaho

    Ku mukino uzahuza Rayon Sport na Police FC ku cyumweru tariki 21/10/2012 kuri Stade Amahoro i Remera, Rayon Sport izaba idafite Fuadi Ndayisenga, naho Police FC izakazaba idafite Peter Kagabo.



  • I Gahanga hagiye kubakwa stade izajya yakira abantu basaga ibihumbi 40

    Ahitwa i Gahanda mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali hagiye kubakwa stade nini izajya yakira abantu bari hagati y’ibihumbi 40 na 45 mu rwego rwo kwitegura amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga u Rwanda ruzakira.



  • Umutoza Didier Gomes Da Rosa.

    Rayon Sports igiye gutozwa n’Umufaransa Didier Gomes Da Roza

    Ikipe ya Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kuzana umutoza mushya, Umufaransa Didier Gomes Da Rosa, mu rwego rwo kureba uburyo yakwitwara neza.



  • U Rwanda rwanganyije na Namibia

    U Rwanda rwanganyije na Namibia ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Independence Stadium i Windhoek ku wa gatandatu tariki 13/10/2012.



  • Bayisenge niwe uyobora Amavubi muri Namibia

    Emery Bayisenge usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yagizwe kapiteni w’ikipe y’igihugu nkuru, mu mukino wa gicuti uyihuza na Nambia, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13/10/2012 mu mujyi wa Windhoek.



  • Amavubi U 17 0 - 1 Bostwana U17

    Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Botswana mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika wabereye i Gaborone ku wa gatanu tariki 12/10/2012.



  • Umutoza Micho agiye kohereza abakinnyi b’Abanyarwanda batatu i Burayi

    Mu rwego rwo kongera umubare w’abakinnyi b’Abanyarwanda babigize umwuga, umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, ngo ari hafi kohereza abakinnyi batatu ku mugabane w’Uburayi.



  • Micho yizeye ko ikipe ye yiganjemo abana izitwara neza muri Namibia

    Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, yizeye ko ikipe ye yiganjemo bakinnyi bakiri bato izitwara neza ikavana intsinzi mu mukino wa gicuti uzayihuza na Mamibia ku wa gatandatu tariki 13/10/2012 i Windhoek.



  • Bernard Kaanjuka, umutoza wa Namibia.

    Umutoza wa Namibia azifashisha abakinnyi babigize umwuga kugira ngo atsinde u Rwanda

    Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Namibia, Bernard Kaanjuka, aratangaza ko nta bwoba afitiye ikipe y’u Rwanda kuko ngo yizeye abakinnyi be bakina nk’ababigize umwuga ndetse ngo banahagaze neza muri iyi minsi.



  • Rayon Sport ngo ntabwo izihutira kugarura Raoul Shungu

    Kubera ko Rayon Sport imaze iminsi itsindwa gukabije, benshi mu bakunzi bayo basabaga ko bagarura Raoul Shungu akaba ariwe uyitoza ariko ubuyobozi bw’iyo kipe butangaza ko bagomba kwitondera gufata icyo cyemezo, mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi gishobora kugira.



  • Amavubi U17 yerekeje muri Botswana

    Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U17) kuri uyu wa gatatu tariki 10/10/2012 yahagurutse i Kigali yerekeza muri Botswana aho igiye gukina umukino w’icyiciro cya kabiri cyo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.



  • Medhi Ben Gharbia, Perezida wa CAB.

    C.A Bizertin ngo yizeye ko Karekezi azayitsindira ibitego byinshi

    Ikipe ya Club Atletique de Bizertin (CAB) yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tuniziya, yishimiye cyane kugura Olivier Karekezi kandi ngo bizeye ko ubwo azaba atangiye kuyikinira mu mpera z’ukwezi kwa cumi azayitsindira ibitego byinshi.



  • Abdoul Mbarushimana yaretse gutoza Rayon Sport

    Abdoul Mbarushimana ‘Abdou’ wari umaze amezi abiri atoza Rayon Sport nk’umutoza wungirije, yeguye ku mirimo ye tariki 05/10/2012, nyuma yo gutsindwa gukabije kwaranze iyo kipe, ndetse bigatuma abakunzi bayo bamurakarira cyane bavuga ko ariwe nyirabayazana w’uko gutsindwa.



  • Kiyovu Sport ikomeje kuyobora, naho Rayon Sport yabonye intsinzi ya mbere

    Nyuma yo gutsinda La Jeunesse ibitego 2-1, mu mukino wabereye ku Mumena tariki 6/10/2012, Kiyovu Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo ikaba itaratakaza inota na rimwe mu mikino ine yose imaze gukina.



  • Ku munsi wa kane wa shampiyona, Police FC irakina na Mukura

    Ku munsi wa kane wa shampiyona izaba ikinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06/10/2012, Police izakina na Mukura Victory Sport kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ukazaba ari umwe mu mikino ikomeye hane kuri uwo munsi kubera amazina n’amateka ayo makipe afitanye.



  • Ntagwabira yahagaritswe gutoza mu Rwanda imyaka itanu

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye Ntagwabira Jean Marie waherukaga gutoza Rayon Sport igihano cyo kudatoza ikipe iyo ariyo yose mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu kubera guhamwa na ruswa yatanze mu mupira w’amaguru.



  • U Rwanda rwatakaje imyanya ine ku rutonde rwa FIFA

    Ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru rwashyizwe ahagaragara na FIFA, mu ntangiriro z’uku kwezi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 124 ku isi no ku mwanya wa 35 muri Afurika.



  • Amavubi: Micho yahamagaye ikipe yiganjemo abakinnyi bashya

    Mu rwego rwo gutegura imikino ibiri ya gicuti izahuza u Rwanda na Namibia tariki 10/10/2012 na tariki 13/10/2012, umutozo w’ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi mu myitozo. Benshi muri bo ni bashya kandi baracyari batoya.



  • Abakiri bato barakangurirwa kwizigamira binyuze mu myidagaduro

    Urubyiruko cyane cyane urwiga rurakangurirwa kugira umuco wo kwizigamira hakiri kare ndetse no kureka imyumvire yo kumva ko kwizigamira ari iby’abakuru; nk’uko bitangazwa na Sayinzoga Kampeta, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari.



  • Muhamed Mushimiyimana ashobora gukinira ikipe ya Lierse umwaka utaha

    Nyuma y’igihe cy’ibyumweru bitatu yamaze akora igeragezwa mu gihugu cy’Ububiligi, Muhamed Mushimiyimana ukina muri SEC Academy ashobora kwerekeza mu ikipe ya Lierse yo mu cyiciro cya mbere, kuko yashimwe n’abatoza b’iyo kipe.



  • Ikigo cya Kimisagara Football for Hope.

    Kimisagara hatangijwe ikigo cyigisha umupira w’amaguru

    Ku wa kabiri taliki 02/10/2012 mu murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali hafunguwe ikigo kigisha umupira w’amaguru ndetse kikanatanga inyigisho zitandukanye ku rubyiruko “Kimisagara Football For Hope Centre”.



  • CECAFA 2012: Hashyizweho itariki ntarengwa ku bihugu bishaka kwiyandikisha

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rihuza ibihugo byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) ryashyizeho itariki nterengwa ku bihugu bishaka kwiyandikisha kuzitabira imikino ya CECAFA y’ibihugu izabera muri Uganda kuva tariki 24 Ugushyingo kugeza tariki 9 Ukuboza 2012.



  • Rayon Sport ikomeje gutsindwa umusubizo

    Gutsindwa kwa Rayon Sport byayiranze mu ntangiro za shampiyona byakomeje kuyikurikirana ubwo yatsindwaga umukino wa gatatu yikurikiranya na La Jeunesse ku cyumweru tariki 30/09/2012 kuri stade y’i Nyanza.



  • Torres na Terry bishimira igitego batsinze Arsenal.

    Chelsea yatsinze Arsenal, Tottenham itsinda Manchester United nyuma y’imyaka 23

    Ku munsi wa 6 wa shampiyona mu Bwongereza (tariki 29/09/2012), Chelsea yatunguye Arsenal iyisanze iwayo Emirates stadium iyihatsindira ibitego 2-1 ituma Arsenal itakaza ubudahangarwa bwo kudatsndwa (Unbeaten record) yari yaratangiranye shampiyona.



  • Kiyovu Sport yafashe umwanya wa mbere muri shampiyona

    Nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye kuri stade yo ku Mumena ku wa gatandatu tariki 29/09/2012, Kiyovu Sport yahise ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.



Izindi nkuru: