Ibitego bibiri bya Xabi Alonso byatumye ikipe y’igihugu ya Espagne isezerera Ubufaransa mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabaye kuwa gatandatu tariki 23/06/2012, ihita ibona itike yo kuzakina ½ cy’irangiza.
Mukura Victory Sport yasezerewe na AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro iyitsinze ibitego bitatu ku busa mu mukino wa ¼ wo kwsihyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa gatandatu tariki 23/06/2012.
Lionel Messi ukomoka muri Argentine kugeza niwe uri ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bakina umupira w’amaguru babashije kwinjiza amafaranga menshi umwaka w’imikino ushize wa 2011-2012. Yinjije miliyoni 33 z’amayero.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi busanzwe bucunga ikipe ya Zebres FC bwafashe icyemezo cy’uko iyo kipe ihindura izina maze ikitwa Gicumbi FC ndetse inemererwa inkunga y’amafaranga miliyoni umunani.
Rutahizamu Sebanani Emmanuel alias Crespo na Serugendo Arafat ntibazakina umukino wa ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro AS Kigali izakina na Mukura kuri stade Kamena tariki 20/6/2012 kubera uburwayi.
Niclas Bendtener yahanishijwe amande y’ibihumbi 80 by’amapound anahagarikwa umukino umwe kubera ko nyuma yo gutsinda igitego Portugal tariki 13/06/2012 yerekanye umwenda w’imbere.
Imikino y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Bwongereza (Barclays Premier League) izatangira tariki 18/08/2012. Umukino ukomeye w’umunsi wa mbere Newcastle izakira Tottenham Hotspurs idafite umutoza nyuma yo kwirukana Harry Redknapp.
Ubushinjacyaha bw’urukiko rwa Versailles mu Bufaransa rwasabiye Claude Makelele igihano nsubikagifungo cy’amezi atanu n’impozamarira y’ibihumbi 90 y’amayero nyuma yo gushinjwa gukubita uwahoze ari inshuti ye witwa Thandi Ojeer ingumi mu majigo.
Ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yatsinzwe na Nigeria ibitego bibiri ku busa mu mukino wabereye i Calabar muri Nigeria ku wa gatandatu tariki 16/6/2012, bituma isezererwa mu guhatanira itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Arsenal yemeye ko ushaka kugura kapiteni wayo, Robin Van Persie, yakwitwaza miliyoni 30 z’amapound. Van Persie yanze kongera amasezerano kandi asigaje umwaka umwe ngo arangire.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rihuza ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA), ryemeje ko igikombe gihuza amakipe yo muri ako karere yabaye aya mbere ‘CECAFA Kagame cup’, kizatangira tariki 14/07/2012 kugeza tariki 28/07/2012.
Joseph Habineza, intumwa ya Leta y’u Rwanda muri Nigeria, yasabye Amavubi kwirinda ubwoba kuko ari kimwe mu bizatuma bitwara neza mu mukino bafitanye na Nigeria, kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya UJ Esuene, iherereye i Calabar mu Majyepfo ya Nigeria.
Claude Makelele, myugariro w’ikipe ya PSG mu Bufaransa araregwa na Thandi Ojeer wabaye inshuti ye ko yamuhohoteye akamukubita ingumi mu majigo ubwo yajyaga gutwara ibintu bye by’agaciro byari iwe mu mwaka wa 2010.
Ku gicamunsi cya tariki 14/06/2012 ikipe y’u Rwanda yageze mu mujyi wa Calabar mu majyepfo ya Nigeria ahazabara umukino w’Amavubi na Super Eagles ku wa gatandatu tariki 16/6/2012, mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cya 2013.
Mu gihe haburaga iminsi ibiri ngo hatangire igikombe cyo kwibuka abakinnyi, abatoza n’abakunzi ba Mukura bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikipe ya Mukura ifite impungenge ko iki gikombe gishobora kutaba kubera kutaboneka kw’amakipe yari yatumiwe.
Abakunzi ba ruhago muri Tanzania n’ikipe Simba yakiniraga bakusanyije amafaranga yo gufasha umuryango wa Mafisango ariko Simba ntiratangaza umubare w’amafranga yakuye muri iki gikorwa cy’urukundo n’umunsi wo kuyageza ku muryango wa nyakwigendera.
Umutoza wa Police FC, Golan Kopunovic, avuga ko yagiranye ibiganiro na Police FC byo gutegura umwaka utaha kandi ngo nyuma y’imikino y’igikombe cy’amahoro yizeye ko ibiganiro by’abakinnyi batanu yifuza bizagenda neza hagati yabo na Police FC.
Igitego cy’U Rwanda cyatsinzwe na Bokota Labama kuri penaliti ku munota wa 85.Ni mu mukino w’amajonjoro yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2014 wabereye i Kigali kuri iki cyumweru tariki 10/06/2012.
Umufana wa Espagne w’imyaka 46 yitabye Imana muri Ukraine ndetse abashinzwe umutekano bane bari mu bitaro muri Pologne nyuma y’imirwano y’Abafana b’Uburusiya ku mukino batsinze Republika ya Tcheque ibitego bine kuri kimwe tariki 08/06/2012 mu gikombe cy’Uburayi.
Rutahizamu wa Benin, Razak Omotoyossi, aratangaza ko bagomba gutsindira u Rwanda kugirango bizere gukomeza guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi. Umukino wa Benin n’u Rwanda ni kuri iki cyumweru tariki 10/6/2012 kuri sitade Amahoro saa cyenda.
Imikino y’igikombe cy’Uburayi izaragurwa n’inyamaswa eshanu: inzovu ebyiri, ingurube, inka n’akanyamaswa kiswe Fred ko mu bwoko bwa pitois. Utu tunyamaswa dufite uburyo butandukanye tubasha kwerekana ikipe iri butsinde kandi akenshi biba byo nk’uko byagenze mu gikombe cy’isi muri 2010.
Ubushakashatsi bwerekanye ko imyenda izambarwa n’abakinnyi ba Pologne, Espagne, Ubudage, Uburusiya, Ukraine, Ubutariyani, Ubufransa, Ubuholandi na Portugal ikoze mu miti irenze urugero ku buryo ishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, arasaba Abanyarwanda kuzayishyigikira ubwo izaba ikina na Benin ku cyumweru tariki 10/6/2012, bakareka guca intege abakinnyi kuko baheruka kunyagirwa na Algeria ibitego bine ku busa.
Ikipe y’igihugu ya Benin yageze i Kigali kuwa gatatu tariki 06/06/2012 ikaba ije gukina n’u Rwanda umukino uzaba ku cyumweru tariki 10/06/2012, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.
Nyuma yo gutsindwa imikino itatu, u Rwanda rwatakaje imyanya 14 n’amanota 43 ku rutonde rwa FIFA rw’uku kwezi kwa gatandatu 2012. Amavubi ari ku mwanya w’119 ku isi n’amanota 284; no ku mwanya wa 35 muri Afrika.
Umunyamabanga wa APR FC, Adolphe Kalisa, aratangaza ko nta gishya babonye mu iperereza ryakurikiye ihagarikwa rya Eric Nshimiyimana ku mwanya w’umutoza wungirije kubera amarozi ku mukino w’Amavubi n’Uburundi.
Nyuma yo kutitwara neza mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizabera muri Brazil mu mwaka wa 2014, umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’Afrika y’Epfo, Pitso Mosimane, yasezerewe ku mirimo ye.
Rutahizamu ukomoka mu Bubiligi, Eden Hazard, yavuye mu ikipe ya Lille yo mu Bufaransa, yerekeza muri Chelsea aguzwe miliyoni 32 z’ama Pounds.
Kugeza ubu, La Masia, ishuri ryigisha umupira ry’ikipe ya FC Barcelona, rifatwa nk’irya mbere ku isi mu gutanga abakinnyi benshi kandi beza. Nibura abakinnyi icyenda bariciyemo batwaye igikombe cy’isi ndetse Messi atwara igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi (ballon d’or) inshuro eshatu.
Nyuma yo gutsindwa imikino itatu mu kwezi kwa gatanu, ikipe y’igihugu Amavubi ishobora gusubira inyuma ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ruzasohoka tariki 6/6/2012.