CECAFA: Yanga yegukanye igikombe cya 2012

Young Africans (Yanga) yegukanye igikombe cya CECAFA nyuma yo gutsinda Azam ibitego 2 ku busa mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade y’igihugu i Dar Es Salaam ku wa gatandatu tariki ya 28/7/2012.

Muri uyu mukino wa nyuma wahuje amakipe yombi yo muri Tanzania, Yanga yari yaratwaye icyi gikombe umwaka ushize, yabonye igitego cya mbere ku munota wa 10 gitsinzwe n’umunya Uganda Hamis Kiiza.

Icyo gitego cyatumye Azam itangira gusatira ishaka kucyishyura ariko umunyezamu wa Yanga Ali Mustafa akomeza kwitwara neza.

Mu gice cya kabiri, Yanga yasezereye APR FC muri ½ cy’irangiza, yakinanaga imbaraga nkeya ugasanga irinda cyane izamu ryayo mu gihe Azam yakomeje gusatira ariko igitego kirabura.

Ku munota wa 87 Haruna Niyonzima wahoze akina muri APR yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri cya Yanga ariko umupira yabonye ari wenyine awutera hejuru y’izamu.

Nubwo iminota itatu y’inyongera yihariwe cyane na Azam, ntacyo byayimariye. Ahubwo Yanga ni yo yabyungukiyemo, ubwo rutahizamu wayo Said Bahanuz yacikaga ba myugariro ba Azam maze agatsinda igitego cya kabiri ku munota wa 93 kikaba cyahise kiba icya gatandatu yari atsinze cyanatumye aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri CECAFA y’uyu mwaka.

Nyuma yo gutsinda uwo mukino, Umutoza wa Yanga Tom Saintfiet ukomoka mu Bubiligi, yavuze ko ikipe ye yatangiye ikina nabi igatsindwa na Atletico y’i Burundi, ariko ngo bakosoye amakosa bakoze icyo gihe bikaba ari byo byatumye bitwara neza mu mikino yose yakurikiyeho.

Mugenzi we wa Azam, Stuart Hall, yavuze ko akurikije amahirwe yo gutsinda ibitego ikipe ye yabonye ndetse n’ukuntu yagiye yiharira umukino ariko bikanga, byari bigoye ko baza gutsinda uwo mukino, ngo niko umupira w’amaguru umera.

Iyo ntsinzi yahesheje Yanga igikombe cya gatanu mu mateke yayo, n’igikombe cya kabiri yikurikiranya kuko ariyo yanatwaye CECAFA Kagame Cup y’umwaka ushize nayo yari yabereye muri Tanzania.

Yanga ifite ibikombe 23 bya shampiyona ya Tanzania, yatwaye ibikombe 5 bya CECAFA muri 1975, 1993, 999, 2011 ndetse n’uyu mwaka wa 2012.

Kwegukana igikombe byahesheje Yanga ibihumbi 30 by’amadolari, naho Azam yegukanye umwanya wa kabiri ihabwa ibihumbi 20 by’amadolari naho As Vita Club yatwaye umwanya wa gatatu uhabwa amadolari ibihumbi 10. Ayo madolari yose y’ibihembo angana n’ibihumbi 60 atangwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba ari nawe muterankunga w’iri rushanwa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka