CECAFA: APR FC yabonye itike ya ½ cy’irangiza isezereye URA

APR FC ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup ni yo kipe ya mbere yabonye itike yo gukina ½ cy’irangiza nyuma yo gusezerera URA yo muri Uganda iyitsinze ibitego 2 kuri 1 tariki 23/7/2012.

APR FC yari yaraviriyemo mu matsinda umwaka ushize, yatangiye umukino ifite ishyaka ryinshi maze bidatsinze Iranzi Jean Claude atsinda igitego ku munota wa 9. Nyuma yo kureba neza uko umunyezamu wa URA ahagaze, Iranzi yamuteye ishoti riremereye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina riboneza mu rucundura.

Nyuma y’icyo gitego URA yari yabaye iya mbere mu itsinda, yatangiye gukina neza ishaka kucyishyura ndetse ikabona n’amahirwe menshi yo kwishyura ariko umunyezamu wa APR FC Jean Claude Ndoli yitwara neza cyane akuramo imipira ikomeye.

Gukomeza gusatira kwa URA byatumye n’abakinnyi bayo bakina inyuma birara bashaka kujya gusatira, maze APR FC irabatungura ibatsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndikumana Selema akoresheje umutwe ku munota wa 34, ku mupira mwiza yari ahawe na Karekezi Olivier.

Igice cya kabiri cyihariwe cyane na URA yashakaga kwishyura ibyo bitego ndetse iza kwishyuramo kimwe ku munota wa 56 gitsinzwe na Robert Sentongo.

URA yatsinzwe na APR ku mukino wa nyuma muri CECAFA ya 2010, yakomeje gusatira cyane APR yari yasubiye inyuma kurinda izamu ryayo, ndetse Kabange Twite aza guhabwa ikarita y’umutuku.

Nubwo abakinnyi ba APR basigaye ari bake mu kibuga bakomeje kwihagararaho ubwo bari bugarijwe na ba rutahizamu ba URA ariko umukino warangiye ari ibitego bibiri bya APR FC kuri 1 cya URA.

Gutsinda URA byahesheje APR FC itike yo gukina ½ cy’irangiza ikazakina na Yanga ku wa gatatu tariki 25/07/2012.

Yanga yegeze ku mukino wa nyuma, imaze gutsinda Mafunzo yo muri Zanzibar hitabajwe za penaliti. Nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe mu minota 90 yagenwe, hatewe za penaliti zo gukiranura amakipe yombi maze Yanga itsinda penaliti enye kuri eshatu za Mafunzo.

Ni ubwa kabiri muri mu irushanwa ry’uyu mwaka APR FC igiye guhura na Yanga. Bwa mbere byari mu cyiciro cy’amatsinda, aho Yanga yatsinze APR FC ibitego bibiri ku busa.

Indi mikino ya ¼ cy’irangiza iraba kuri uyu wa kabiri tariki 24/07/2012, aho Simba ikina na Azam naho Atletico igakina na Vita Club. Ikipe zizarokoka zizakina hagati yazo umukino wa wa ½ cy’irangiza uzaba ku wa kane tariki 26/07/2012.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka