Alex Song yerekeje muri FC Barcelone

Umunya-Cameroun, Alexandre Dimitri Song Billong, yamaze kuva mu ikipe ya Arsenal yari amazemo imyaka irindwi yerekeza muri FC Barcelone aguzwe miliyoni 15 z’ama Pounds.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikipe ya FC Barcelone kuwa mbere tariki 20/8/2012, ubwo Song yari amaze gukora ibizamini by’ubuzimwa (teste medical), ryavugaga ko iyo kipe yo mu mujyi wa Catalan yamaze kugura bidasubirwaho Alexandre Song w’imyaka 24, akaba yasinye amasezerano y’imyaka itanu.

Song watangiye gukina nk’uwabigize umwuga ubwo yakinaga muri Bastia mu Bufaransa afite imyaka 17, yakomeje gutera imbere aza kubonwa na Arsene Wenger wamuzanye muri Arsenal muri 2005 aho yakinaga kugeza ubu. Yari mu bakinnyi bafatiye runini iyi kipe cyane cyane hagati.

Song muri Barcelone.
Song muri Barcelone.

Nyuma yo kwemera kumurekura, umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger, yabwiye ikinyamakuru Dailymail ko batababajwe n’uko agiye muri FC Barcelone, cyane ko ngo yari atangiye kutumva amabwiriza y’abatoza ndetse n’abayobozi b’iyo kipe, bigaragaza ko yashakaga kwigendera kandi ngo ntibagumana umuntu ukina ari nta bushake.

Nyuma yo kugurisha Song, Arsenal yahise ibona umusimbura we, kuko yamaze kumvikana na Real Madrid ko izabatiza Umunya-Turukiya, Nuri Sahin, wananiwe kwigaragaza mu ikipe ya Jose Mourinho.

Song abaye umukinnyi wa kabiri ukomeye ugurushijwe na Arsenal mu cyumweru kimwe, nyuma ya Robin Van Persie waguzwe na mukeba Manchester United imutanzeho miliyoni 24 z’ama pounds.

Alexandre Song, mubyara wa Rigobert Song, abaye umukinnyi wa karindwi w’Umunya-Afurika uguzwe na FC Barcelone nyuma ya Mendonça, Amunike, Okunowo Samuel Eto’o, Yaya Touré na Seydou Keita.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka