CECAFA: APR irahatana na URA ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe

Kuri uyu wa mbere tariki 23/07/2012 guhera saa saba zo mu Rwanda, APR FC irakina umukino wa ¼ cy’irangiza na Uganda Revenue Authority (URA), imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya CECAFA.

APR yabaye iya gatatu mu itsinda yari iherereyemo, irakina na URA yo muri Uganda yarangije imikino yo mu itsinda ryayo rya mbere ifite amanota 9 ku 9 nyuma yo gutsinda amakipe yose yari kumwe nayo mu itsinda harimo ibihangange nka Simba na Vita Club.

Umutoza wa APR FC, Ernie Brandts, yatangaje ko agomba gukina asatira cyane kuko ngo azi neza ko URA ari ikipe ikomeye ku buryo ashatse kurinda izamu yatsindwa.

Brandts wavuye mu Rwanda yizeza abakunzi ba APR FC ko agomba gukora ibishoboka byose akegukana igikombe cya CECAFA, yavuze ko baza gukina bashakisha ibitego cyane kandi bakirinda gutakaza imipira ndetse no gupfusha ubusa amahirwe babonye nk’uko byagaragaye mu mikino yo mu matsinda.

APR ifite ibikombe bitatu bya CECAFA yatwariye ku butaka bw’u Rwanda, ifite inyota yo kwegukana igikombe bakivanye hanze. Kugira ngo bongere amahirwe yo kugera kuri izo nzozi, bagomba kubanza gusezerera URA.

Ernie Brandts uzarangiza amasezerano ye muri APR mu mpera z’uku kwezi, afite amahirwe y’uko mu ikipe ye harimo abakinnyi batatu bakomoka muri Uganda; Dan Wagaluka wigaragaje cyane muri iyi mikino, Johnson Bagoole na Habib Kavuma bashobora kuza kumufasha cyane kuko bazi ikipe ya URA.

Umutoza wa URA, Alex Izabirye, yabwiye itangazamakuru muri Tanzania ko umukino wa bo na APR FC uza kuba ari umukino ukomeye cyane, kandi ko azi neza ko APR ari ikipe ikomeye muri aka karere, akaba agomba kuyubaha kandi akayitondera.

Undi mukino a ¼ cy’irangiza urahuza Yanga ifite igikombe giheruka na Mafunzo yo muri Zanzibar kuri uyu wa mbere guhera saa cyenda za Kigali.

Kuwa kabiri tariki 24/07/2012, Atletico y’i Burundi izakina na Vita Club saa saba , naho saa cyenda habe umukino ukaze hagati ya Simba na Azam zombi zo muri Tanzania.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka