Ikipe y’u Rwanda mu mupira w’amaguru w’abagore yagize intangiro nziza mu marushanwa yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, ubwo yatsindaga Kenya igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 16/2/2014.
Urugendo rwa Rayon Sport mu mikino nyafurika rwarangiye ku wa gatandatu tariki ya 15/2/2014, ubwo yanganyaga na AC Leopard Dolisie ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura wa 1/32 mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sport Luc Eymael, yiyemeje kuzakoresha uburyo bwo gusatira kugirango atsinde ibitego ubwo iyo kipe iza kuba yakira AC Leopard Dolisie kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/2/2014 mu marushanwa y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.
Mu mukino wo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika uzahuza u Rwanda na Kenya ku cyumweru tariki ya 16/2/2014, umutoza w’ikipe ya Kenya Justine Omojong aratangaza ko afite icyizere cyo kuzakura intsinzi i Kigali n’ubwo ngo bitoroshye.
Nyuma y’aho Umudage Andreas Spier watozaga APR FC asezereye ku mirimo ye, ubuyobozi bw’iyo kipe bwafashe icyemezo cyo kurekera Mashami Vincent wari umutoza wungirije, agakomeza gutoza iyo kipe kugeza shampiyona y’uyu mwaka irangiye.
Nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’umupira w’amaguru wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umutoza wa APR FC wungirije, Mashami Vincent watoje uwo mukino, avuga ko n’igikombe bashobora kuzacyegukana.
Ubwo yari igeze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe ivuye muri Congo Brazzaville aho yanganyije 0-0 na AC Leopard, ikipe ya Rayon Sport yakiriwe n’abafana benshi banayiherekeje aho yagiye kwiyakirira.
AS Kigali yatangiye amarushanwa yo ku rwego rwa Afurika yitwara neza, ubwo ku wa gatandatu tariki ya 8/2/2014 yatsindaga Academie Tchité yo mu Burundi igitego 1-0, mu mukino wa 1/32 mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ( CAF Confederation Cup), wabareye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC, kuri uyu wa kane tariki ya 6/2/2014 bwandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), busaba ko iyo kipe yahabwa ibyangombwa byemerera umukinnyi Sina Gerome kubakinira kuko ngo basanga ari nta mpamvu yabwimwa.
Ikipe ya Rayon Sport kuri uyu wa kane tariki ya 6/2/2014 yerekeje muri Congo Brazzaville, aho igiye gukina na AC Leopard Dolisie mu mukino w’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).
Ikipe ya Rayon Sport kuri uyu wa kane tariki ya 6/2/2014 yerekeje muri Congo Brazzaville, aho igiye gukina na AC Leopard Dolisie mu mukino w’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).
Mu rwego rwo kwitegura gukina na Kenya mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bagore, yatangiye gukora imyitozo yitegura iyo mikino ikaba inakina imikino ya gicuti n’amakipe y’ingimbi ya hano mu Rwanda.
Bizimana Abdou uzwi ku izina rya Becken atangaza ko rimwe mu ibanga ryatumye ashobora kwihererana ikipe ya Mukura akayinyabika ibitego 3-0 ari imikoranire myiza afitanye n’ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles atoza.
Kubera ikibazo cyo kutagira ubuzima gatozi, amakipe ya Rayon Sport na AS Kigali ntabwo azahabwa ubufasha na Minisiteri ya Siporo n’umuco (MINISPOC), nk’uko byajyaga bikorerwa ayandi makipe agiye mu mikino mpuzamahanga.
Ikipe y’igihugu ya Libya yegukanye igikombe gihuza amakipe y’ibihugu bya Afurika bikoresha abakinnyi bakina muri ibyo bihugu imbere (CHAN), nyuma yo gutsinda Ghana hitabajwe za penaliti ku mukino wa nyuma wabereye Cape Stadium muri Afurika y’Epfo ku wa gatandatu tariki ya 1/2/2014.
Nyuma yo gusinya amasezerano y’amezi arindwi yo gutoza ikipe ya Rayon Sport, aho yasabwe gutwara igikombe cya shampiyona no kugera kure mu marushanwa nyafurika, Umubiligi Luc Eymael yatsinze AS Muhanga ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wabereye i Muhanga ku wa gatandatu tariki ya 1/2/2014.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport buratangaza ko kugeza ubu butarumvikana n’umutoza w’Umubiligi Luc Eymael uri mu Rwanda, akaba yari yaje gusimbura umufaransa Didier Gomes da Rosa ariko kugeza ubu amafaranga arimo gutuma impande zombi zitumvikana.
Ikipe y’igihugu na Ghana n’iya Libya nizo zizakina umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN), nyuma yo gusezerera Nigeria na Zimbabwe mu mikino ya ½ cy’irangiza yabaye ku wa gatatu tariki ya 29/1/2014.
Ikipe y’u Rwanda mu mupira w’amaguru w’abatarengeje imyaka 20, izabanza gukina na Sudan y’Epfo mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal umwaka utaha.
Umunya-Espagne Juan Mata yamaze kugera ku mugaragaro i Old Trafford muri Manchester United ndetse akaba yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ine, anahabwa umwambaro uriho numero 7 mu mugongo.
Mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki ya 26/1/2014, Rayon Sport yatsinze Kiyovu Sport ibitego 3-1, ishimangira umwanya wa kabiri.
Umukino uhuza ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu kuri icyi cyumweru kuri stade Amahoro i Remera niwo uri kuvugisha benshi mu mikino yose ya shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 15. Kuri uyu gatandatu tariki ya 25/01/2014 ariko amakipe ya AS Kigali na Espoir yagabanye amanota mu mukino yanganyijemo igitego 1-1 kri stade ya (...)
Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sport, umufaransa Didier Gomes da Rosa, ku wa kane tariki ya 23/1/2014 nibwo yasesekaye mu mugi wa Garoua muri Cameroun aho agiye gutoza ikipe ya Coton Sport Garoua ikipe ifite igikombe cya shampiyona ya Cameroun.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 igizwe n’abakinnyi 24, ku cyumweru tariki ya 26/1/2014, izatangira umwiherero ugamije kwitegura imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal muri 2015.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Dailymail cyandikirwa mu Bwongereza aravuga ko Manchester United na Chelsea zamaze kumvikana ku kugura umunya-Espagne Juan Mata, akaba agomba gukora ibizamini by’ubuzima (Medical test) kuri uyu wa kane tariki ya 23/1/2014, mbere yo gusinya amasezerano y’igihe kirekire mu ikipe ya Manchester (...)
Uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sport Sina Gerome, wari umaze iminsi akina muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, yagarutse mu Rwanda akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira Police FC.
Mu gihe abakunzi b’ikipe ya FC Barcelone bari bamaze iminsi basaba ko iyo kipe yakubaka stade nshya izajya yakira abantu benshi, ubuyobozi bw’iyo kipe bwanze icyo cyifuzo, ahubwo bwemeza ko bagiye kuvugurura Stade ya New Camp yari isanzwe yakira abantu ibuhumbi 95, ikazajya yakira abantu ibihumbi 105.
Mu mikino y’umunsi wa 14 wa shampiyoan y’umupira w’amaguru mu Rwanda yabaye kuri icyi cyumweru tariki ya 19/1/2014, Kiyovu Sport yanyagiye Musanze FC ibitego 6-0 ku Mumena, naho Rayon Sport ikura amanota atatu imbere ya Gicumbi FC ariko bogoranye.
Mu mukino ikipe ya AS Muhanga yakinnye na Mukura yo mu karere ka Huye, tariki 18/01/2014, AS Muhanga ntiyabashije kwitwara neza kuko yatsinzwe ibitego 3-1.
Nyuma y’ibyumweru bibiri shampiyona y’umupira w’amaguru idakinwa kubera akaruhuko kahawe amakipe nyuma y’imikino ibanza, kuri uyu wa gatandatu tariki 18/1/2014 haratangira imikino yo kwishyura (Phase retour).