Nyuma y’ibyumweru bibiri shampiyona y’umupira w’amaguru idakinwa kubera akaruhuko kahawe amakipe nyuma y’imikino ibanza, kuri uyu wa gatandatu tariki 18/1/2014 haratangira imikino yo kwishyura (Phase retour).
Ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rusohoka buri kwezi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 130, rukaba rwazamutseho imyanya itatu kuko rwari ku mwanya wa 133 mu kwezi gushize.
FERWAFA iratangaza ko umukino wari kuzahuza Rayon Sport na Kiyovu utakibaye ndetse n’uwa shampiyona aya makipe yari kuzakina yigijwe imbere.
Irakoze Nasser, Makengo Frank wari kapiteni hamwe n’umuzamu, bose b’ikipe ya AS Muhanga yo mu karere ka Muhanga ubu barahagaritswe kugeza igihe kitazwi, ndetse ntibari mu myitozo hamwe na bagenzi babo.
Grace Nyinawumuntu usanzwe atoza ikipe y’umupira w’amaguru ya AS Kigali mu abagore, yahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’abagore none ngo agiye kuyivugurura ku buryo izajya itsinda amakipe akomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Nyuma y’aho Didier Gomes, Umufaransa watozaga Rayon Sport asheshe amasezerano yari afitanye n’iyo kipe, ubuyobozi bwayo buratangaza ko mu gihe bugishaka undi mutoza uzamusimbura, Thierry Hitimana wari ushinzwe ubuzima bw’ikipe ( Team Manager) na Mbusa Kombi Billy wari umutoza wungirije aribo bagiye kuba batoza iyo kipe (...)
Ikipe ya Arsenal yishubije umwanya wa mbere muri shampiyona y’Ubwongereza, nyuma yo gutsindira ikipe ya Aston Villa ku kibuga cyayo ibitego 2-1 tariki 13/1/2014. Uyu mwanya wari wafashwe na Manchester City tariki 12/1/2014 nyuma yo gutsinda Newcastle ibitego 2-1.
Rutahizamu wa Real Madrid na Portugal, Cristiano Ronaldo, nine wegukanye umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi wahize abandi muri 2013, mu birori byabereye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) i Zurich mu Busuwisi ku wa mbere tariki ya 13/1/2014.
Umufaransa Didier Gomes Da Rosa watozaga ikipe ya Rayon Sport kuri uyu wa mbere tariki ya 13/1/2014 yatangaje ku mugaragaro ko ahagaritse burundu gutoza iyo kipe nyuma y’amaze 14 yari ayimazemo.
Mu rwego rwo kwiyubaka yitegura imikino ya shampiyona yo kwishyura ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga, ikipe ya Rayon Sport yatangiye kugura abakinnyi, ikaba igomba gusinyisha umunya-Uganda Mukubya James ugera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/1/2014.
Yaya Toure ukinira ikipe ya Manchester City mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse n’ikipe y’igihugu cye cya Cote d’Ivoire yatoranijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) , nk’umukinnyi w’umwaka wa 2013 muri Afurika.
Igikombe cy’umwami cyo muri Espagne (Copa Del Rey), kuri uyu wa 9 Mutarama 2014, cyarakomeje mu mikino ya 1/8 cy’irangiza. Ikipe ya FC Real Madrid ikaba yaraye itsinze Osasuna ibitego 2-0.
Sitade ya Rwinkwavu, imwe mu za mbere zabayeho mu Rwanda yakinirwagaho n’ikipe yitwaga Standard FC yatangiye gusanwa nyuma y’igihe kini yarabaye itongo.
Mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza ya Capital One Cup mu Bwongereza, wabaye tariki 08/01/2014, ikipe ya Manchester City yanyagiye ikipe ya West Ham United ibitego 6-0 kuri stade Etihad ya Manchester City.
Imirimo yo kubaka Sitade Huye igeze kure. Abahagarariye sosiyete yitwa EEG, ari na yo iri kubaka iyi sitade, bavuga ko nta kibuza, ukwezi kwa Mata kuzashira irangiye neza, ishobora no gukinirwamo.
Ibihe bibi bya Manchester United irimo muri iki gihe byakomeje ubwo yasezererwaga mu cyiciro cya gatatu cy’igikombe cya FA itsinzwe na Swansea City ibitego 2-1 mu mukino wabereye ku kibuga cya Manchester United Old Trafford ku cyumweru tariki ya 5/1/2014.
Nzamwita De Gaule ukomoka mu ikipe Intare FC, niwe watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe cy’imyaka ine, mu matora yabereye ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe ku cyumweru tariki ya 5/1/2014.
Imikino ya shampiyona ibanza (Phase aller), yarangiye APR FC yicaye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 10, wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4/1/2014.
Nkuko bisanzwe, buri mwaka urubuga befoot.fr rutanga icyo wakwita igihembo cy’umukinnyi waranzwe n’imvune kurusha abandi ku mugabane w’Iburayi bita “Ballon de Plâtre”. Icy’uyu mwaka kikaba cyaregukanywe n’umukinnyi wo hagati wa Arsenal, Abou Diaby.
Mu mukino w’ikirarane uhuza APR FC na Kiyovu Sport kuri uyu wa gatandatu tariki 4/1/2014, APR FC irashaka kuwutsinda kugirango ihite ifata umwanya wa mbere, mu gihe Kiyovu Sport nayo iramutse iwutsinze yazamuka ikagera ku mwanya wa kane.
Umukinnyi Christiano Ronaldo yatangaje ibanga rituma ahorana imbaraga zidasanzwe ku bibuga, abantu basanga ari ibintu bisanzwe buri wese yageraho.
Ubusanzwe iyo umuntu yavugaga ikipe ya Manchester United, benshi bahitaga bumva imwe mu makipe akomeye cyane muri shampiyona y’Ubwongereza nyamara muri shampiyona y’uyu mwaka, benshi bemeza ko isigaye ku izina gusa.
Umukino wa gicuti wahuje Rayon Sport n’ikipe y’igihugu ya Mauritania kuri Stade Amahoro kuri uyu wa kabiri tariki 31/12/2013, warangiye Mauritania itsinze Rayon Sport ibitego 2-1.
Mu rwego rwo gutegura irushanwa rya CHAN izabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2014, ikipe y’igihugu ya Mauritania kuva ku cyumweru iri mu Rwanda, ikaba ikina na Rayon Sport umukino wa gicuti kuri uyu wa kabiri tariki ya 31/12/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.
Nyuma y’inzinzi y’igitego 1-0 ikipe ya Arsenal yakuye ku kibuga cya New Castle United, kuwa 29 Ukuboza uyu mwaka, iyo kipe n’umutoza wayo Asene Wenger bongeye kwisubiza ishema ryo gusoza umwaka bayoboye shampiyona y’ubwongereza.
Ikipe ya Rayon Sport irangije umwaka wa 2013 iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, ikaba yabishimangiye ku cyumweru tariki ya 29/12/2013 ubwo yatsindaga Musanze FC ibitego 2-1 kuri Stade Ubworoherane i Musanze.
Kubera ko ngo hari ababyeyi badohotse ku gufasha abana kwishima no gukura basobanukirwa n’iminsi mikuru inyuranye, abanyamuryango b’ikipe y’abakuze ya Les Onze du Dimanche yo mu karere ka Muhanga bateguye umunsi mukuru wo kwizihiza no kwifuriza abana noheri nziza, dore ko ivuka rya yezu ngo ari umunsi ukomeye w’abana.
Bwa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka, Rayon Sport yicaye ku mwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo kunyangira Esperance ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa kane tariki ya 26/12/2013.
Hashize iminsi mike, sosiyete ya Premier betting ifunguye imiryango yayo mu Mujyi wa Gakenke, abakunzi b’umupira w’amaguru batangaza ko babyakiriye neza kuko babonye aho bazagerageza amahirwe yabo, bikagira icyo bihindura mu buzima bwabo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2013, ikipe ya Arsenal yakiriye ikipe ya Chelsea ku kibuga cyayo Emirates stadium mu mujyi wa London binganya ubusa ku busa.