Didier Gomes yamaze kugera mu ikipe ya Coton Sport Garoua muri Cameroun

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sport, umufaransa Didier Gomes da Rosa, ku wa kane tariki ya 23/1/2014 nibwo yasesekaye mu mugi wa Garoua muri Cameroun aho agiye gutoza ikipe ya Coton Sport Garoua ikipe ifite igikombe cya shampiyona ya Cameroun.

Gomes wavuye mu Rwanda amaze guhesha Rayon Sport igikombe cya shampiyona, akigera mu mugi wa Douala, ari naho abayobozi b’ikipe ye nshya bamusanze mbere yo kumujyana iGaroua, yavuze ko anejejwe cyane no kugera mu gihugu gikunda umupira w’amaguru.

Aha umutoza Didier Gomes yari ageze ku kibuga cy'indege cya Douala muri Cameroun
Aha umutoza Didier Gomes yari ageze ku kibuga cy’indege cya Douala muri Cameroun

Gomes w’imyaka 46 yagize ati, “Nagize urugendo rwiza nta kibazo, gusa rwabaye rurerure kandi nari mfite amatsiko menshi yo kuza hano, ariko birangiye mpageze kandi nishimiye cyane kuza muri iki gihugu cy’abantu bakunda cyane umupira w’amaguru.”

Yakomeje avuga ko azi neza ko gutoza Coton Sport ari akazi gakomeye cyane bitewe n’amateka y’iyi kipe ariko ngo yizeye ko ubuyobozi nibumuba hafi azageza iyi kipe aheza hisumbuyeho.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interinet www.cameroon-info.net rwo muri Cameroun dukesha iyi nkuru, biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/1/2014 aribwo Gomes asinya amasezerano n’iyo kipe, kuko ibindi byose biyakubiyemo ngo byamaze kuganirwa mbere y’uko anagera muri icyo gihugu.

Gomes ari kumwe n'umwe mu bayobozi ba Coton Sport bari baje kumwakira ku kibuga cy'indege i Douala
Gomes ari kumwe n’umwe mu bayobozi ba Coton Sport bari baje kumwakira ku kibuga cy’indege i Douala

Gomes agiye gusimbura undi mufaransa Sébastien Desabre uherutse gusezera muri iyo kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka, azahura n’akazi gakomeye ko gufasha iyo kipe kuguma ku mwanya wa mbere mu gihugu ndetse no kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga kuko iyo kipe inaheruka kugera muri ½ cy’irangiza mu mikino ya CAF Champions League.

Gomes wasabye ko bamuzanira umunyaCameroun Cyril Kpama watozaga mu Bufaransa ngo aze kumwungiriza, afite akazi gakomeye ko kubanza kubaka ikipe nyuma y’aho bamwe mu bakinnyi yagenderagaho barimo abitwa Aminou, Oyongo, Mbongo, Bapidi na Effala bavuye muri iyo kipe.

Umukino wa mbere wa Didier Gomes muri muri Coton Sport Garoua, ni uwa gicuti iyo kipe izakina kuwa 25/01/2014 na Foulla FC yatwaye igikombe cya shampiyona muri Tchad, bitegura shampiyona izatangira tariki ya 2/2/2014.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka