Amavubi U20: Abakinnyi bazatangira kwitegura amajonjora y’igikombe cya Afurika ku cyumweru

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 igizwe n’abakinnyi 24, ku cyumweru tariki ya 26/1/2014, izatangira umwiherero ugamije kwitegura imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal muri 2015.

Imyitozo nyirizina y’iyo kipe izatangira ku wa mbere tariki ya 27/1/2014, ariko abakinnyi bose uko ari 24 bagomba kuzarara muri Hill Top Hotel aho izakorera uwo mwiherero mbere y’uko itangira gukina imikino y’ayo majonjora.

Uko amakipe yo muri Afurika azagenda ahura, amatsinda aherereyemo ndetse n’ingengabihe y’imikino y’ayo majonjora, bizamenyekana ku cyumweru tariki ya 26/1/2014.

Mu bakinnyi 24 bahamagawe n’umufaransa Richard Tardy utoza ikipe y’u Rwanda y’abatengeje imyaka 20, higanjemo abakinnyi bo muri APR FC isigaye ifite abakinnyi bakiri batoya, Isonga FC, AS Kigali, Aspor, Rayon Sport, Kiyovu Sport, Mukura na SEC Academy.

Dore urutonde rw’abakinnyi 24 bagomba kwitabira umwiherero uzatangira ku cyumweru:

Kwizera Olivier, Sekamana Maxime, Rutanga Eric, Kakira Suleiman, Mukunzi Yannick, Nova Bayama, Niyigena Jules, Sibomana Patrick na Bishira Latif bakina muri APR FC.

Hari kandi Niyonzima Jean Paul na Mushimiyimana Mohamed bakina muri AS Kigali na Cyiza Hussein wa Mukura.

Harimo Ndatimana Robert na Bizimana Djihad ba Rayon Sport, Ombolenga Fitina, Benedata Janvier na Celestin Ndayishimiye bakina muri Kiyovu Sport na Irakoze Gabriel wa SEC Academy.

Abandi ni Senzira Mansour , Samba Cedric, Kimenyi Yves na Iradukunda Bertrand b’Isonga FC na Fikiri Gabriel hamwe na Imanishimwe Emmanuel bakina muri Aspor yo mu cyiciro cya kabiri.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka