Police FC yandikiye FERWAFA isaba ko ikibazo cya Sina Gerome cyakemuka vuba

Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC, kuri uyu wa kane tariki ya 6/2/2014 bwandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), busaba ko iyo kipe yahabwa ibyangombwa byemerera umukinnyi Sina Gerome kubakinira kuko ngo basanga ari nta mpamvu yabwimwa.

Sina Gerome wahoze akina muri Rayon Sport nyuma akaza kujya gukina muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo mu ikipe ya FC Lupopo atorotse, yaguzwe na Police FC ariko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryanga kumuha uburenganzira bwo kongera gukina mu Rwanda adafite ibyangombwa avanye muri Congo.

Tumusanze mu myitozo y’ikipe ya Police FC, Umuyobozo wayo Coloneri Twahirwa Louis ‘Dodo’ yadutangarije ko ikipe ya Police FC, ubu bamaze gushaka ibyo byangombwa mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo kandi ko byabonetse.

Abayobozi ba Police Fc baganira n'abakinnyi ubwo bari mu myitozo kuri stade ya Kigali.
Abayobozi ba Police Fc baganira n’abakinnyi ubwo bari mu myitozo kuri stade ya Kigali.

Ibyo byangombwa ngo babishyikirije FERWAFA, ariko kugeza ubu ngo ntabwo barabaha ibyangombwa by’umukinnyi Sina Gerome kandi bashaka kuzamukinisha ku cyumweru bakina na APR FC muri shampiyona.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Gasingwa Michel, avuga ko bakora inama kuri uyu wa gatanu, bakarangiza icyo kibazo kimaze iminsi kivugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Sina Gerome, kuva yava muri Congo, aho yanavukiye, akora imyitozo mu ikipe ya Police FC buri munsi, akaba ategereje ko abona ibyangombwa byose agahita atangira gukina.

Ubuyobozi bwa Police FC buvuga ko butazi impamvu uwo musore wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi atemererwa gukina kandi ibyangombwa bye biva muri Congo bigiye kumara icyumweru bigeze muri FERWAFA, ndetse kuri bo ngo n’umukino banganyije na Musanze FC ubusa ku busa ku wa gatandatu w’icyumweru gishzie yagombaga kuwukina.

Umutoza Sam Ssimbwa aganira n'abakinnyi nyuma y'imyitozo.
Umutoza Sam Ssimbwa aganira n’abakinnyi nyuma y’imyitozo.

Mu gihe Sina Gerome ahawe ibyangombwa vuba, umutoza wa Police FC Sam Ssimbwa, yadutangarije ko yiteguye kumukinisha ku cyumweru tariki ya 9/2/2014, kuko ngo ahagaze neza cyane muri iyi minsi.

“Sina Gerome ni umukinnyi mwiza mu Rwanda. Turashaka kumukinisha ku cyumweru dukina an APR FC, kuko yazadufasha cyane, mwanabonye ukuntu ahagaze neza mu myitozo, ubwo twakinaga ikipe twayigabanyijemo amakipe abiri, yatsinze ibitego bibiri, birerekana ko afite inyota yo gukina”.

Police FC izakina na APR FC ku cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 31, ikaba irushwa amanota atandatu na Rayon Sport na APR FC ziri ku myanya ibiri ya mbere n’amanota 37.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Sina Jerome FERWAFA nitamwirukana mu Rwanda nanjye nzayirega kuri FIFA, FIFA nitabishobora nyirege kuri Nyakubahwa HE Président wacu maze nzarebe uko bamubeshya. Duca akajagari mu makipe yacu, syiii.

Matabaro yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Oya, ikibazo cya Sina Gerome abayobozi ba Ferwafa nibakirangize, kandi kugikemura neza mbona Sina yirukanwe agasubira Congo aribyo byiza ntabwo mu Rwanda tuzahora umupira wacu udaterimbere kubera inyungu za bamwe, kuko na Police ijya kumugura yaribizi ko yagiye atorotse Rayon, Police nayo niyishyire mu mwanya wa Rayon Sina abaye ari umukinnyi wayo agatoroka, ndibaza ko ibyangombwa kuvuga ko Sina bamuguze muri FC Lupopo ntawutazi igenda rya Sina, so mureke duce akajagari muri ruhago y’u Rda nabandi babonereho.

umunyamuryango yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Oya, ikibazo cya Sina Gerome abayobozi ba Ferwafa nibakirangize, kandi kugikemura neza mbona Sina yirukanwe agasubira Congo aribyo byiza ntabwo mu Rwanda tuzahora umupira wacu udaterimbere kubera inyungu za bamwe, kuko na Police ijya kumugura yaribizi ko yagiye atorotse Rayon, Police nayo niyishyire mu mwanya wa Rayon Sina abaye ari umukinnyi wayo agatoroka, ndibaza ko ibyangombwa kuvuga ko Sina bamuguze muri FC Lupopo ntawutazi igenda rya Sina, so mureke duce akajagari muri ruhago y’u Rda nabandi babonereho.

umunyamuryango yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka