Mukura Victory Sport na Rayon Sport ziheruka gutsindwa imikino ya shampiyona iheruka, zirahura mu mukino w’umunsi wa 20 ubera kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/3/2014.
Hashize amezi atari make abantu benshi batuye igihugu cya Brazil kizakira imikino y’igikombe cy’isi giteganyijwe mu mwaka wa 2016 bakora imyigaragambyo banatanga ubutumwa bwamagana kwakira iyo mikino mu gihugu cyabo.
AS Kigali yari imaze iminsi mu marushanwa mpuzamahanga, yatsinze AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade Muhanga kuri uyu wa gatatu tariki 13/03/2014.
Manchester City yo mu Bwongereza na Bayern Leverkusen yo mu Budage nazo zasezerewe muri 1/8 cy’irangiza mu irushwanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi nyuma ya Arsenal na AC Milan.
Olivier Mulindahabi wari Umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Mukura Victory Sport niwe wagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ku mugaragaro ku wa gatatu tariki 12/3/2014, nyuma yo gushyira ku mugaragaro ibyavuye mu bizamini abari abakindida batatu bakoze mu cyumweru gishize.
Uzamukunda Elias uzwi cyane ku izina rya ‘Baby’ ukina mu Bufaransa na Salomon Nirisarike ukina mu Bubiligi bavuga ko bamerewe neza cyane mu makipe yabo ariko ko bifuza kujya mu yandi makipe yo muri za shampiyona zikomeye kurushaho, kugirango nabo bakomeze gutera imbere.
Abana bato bakina umupira w’amaguru bo mu karere ka Ngororero barifuza ko abashinzwe kuzamura impano z’abana babitaho kuko nabo basanga bafite impano ndetse bakavuga ko bashobora no kwerekana itandukaniro n’abandi.
Amakipe ya football na volleyball y’umushinga uri mu mirimo yo kubyaza gazi metani yo mu Kivu amashanyarazi (Kivu Watt) ngo afite inyota yo kwiyubaka akagera muri shampiyona zo mu Rwanda nibura mu cyiciro cya kabiri.
Rayon Sport yananiwe gukomeza kwicara ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda ubwo yatsindwaga na Espoir FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 9/3/2014.
Ikipe ya APR FC yasubiye ku mwanya wa mbere muri shampiyona nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki ya 8/3/2014.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 izasubira mu myitozo ku wa mbere tariki ya 10/3/2014 yitegura gukina na Sudan y’Amajyepfo mu mukino ubanza w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal umwaka utaha.
Ikipe ya AS Kigaki ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), yasezereye Al Ahly Shendi yo muri Sudan hitabajwe za penaliti mu mukino wo kwishyura wabereye muri Sudan ku wa gatanu tariki 7/3/2014.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yanganyije igitego 1-1 n’ikipe y’u Burundi mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura kuri uyu wa gatatu tairki ya 5/3/2014.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza i Bujumbura mu Burundi aho igiye gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’icyo gihugu ‘Intamba ku rugamba’, umukino uzabera kuri Stade Prince Louis Rwagasore kuwa gatatu tariki ya 5/3/2014.
Ikipe y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru, yakomeje mu marushanwa yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, nyuma yo gusezerera Kenya mu buryo bugoranye mu mukino wo kwishyura wabereye i Machakosa muri Kenya ku cyumweru tariki ya 2/3/2014.
Ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), yatsinze ikipe ya Al Ahly Shendi yo muri Sudan igitego 1-0 mu mukino ubanza wabareye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki ya 1/3/2014.
Kuri uyu wa kane tariki ya 27/3/2014, ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu bagore yerekeje i Nairobi muri Kenya, aho igiye gukina n’ikipe ya ho umukino wo kwishyura mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Namibia mu Ukwakira uyu mwaka.
Uretse ikipe ya Chelsea yabashije kunganyiriza mu gihugu cya Turukiya na Galatasaray 1-1, andi makipe yose y’Ubwongereza yatsinzwe n’ayo byahuye muri 1/8 cy’irangiza mu irushanwa rya UEFA Champions League.
Umukino wo kwishyura uzahuza ikipe ya Kenya y’abagore n’iy’u Rwanda uzabera kuri Kenyatta Stadium iherereye mu gace kitwa Machakos muri Kenya ku cyumweru tariki ya 1/3/2014.
Abakinnyi 23 bahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Nshimiyimana Eric, kuri uyu wa gatatu tariki ya 26/2/2014 batangiye umwiherero wo gutegura umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda n’u Burundi tariki 5/3/2014 i Bujumbura.
Umutoza wa Police FC, Sam Ssimbwa, ubwo yari amaze gutsindwa na Rayon Sport ibitego 2-1 ku cyumweru tariki ya 23/2/2014, yavuze ko igikombe gisigaye hagati y’amakipe abiri, Rayon Sport na APR FC.
Rayon Sport yongeye gufata umwanya wa mbere muri Turbo King National Football League, nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 18 w’ikirarane wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 23/2/2014.
Luc Eymael, umutoza mushya wa Rayon Sport ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi aribaza impamvu mu Rwanda amakipe amwe n’amwe afite abafana benshi ariko bakareba umupira bacecetse aho gushyigikira amakipe yabo.
Rutahizamu wa Manchester United, Wayne Rooney, nyuma y’iminsi atavuga rumwe n’ubuyobozi bw’iyo kipe ku byerekeranye no kuyigumamo, byaje kurangira asinye amasezerano y’imyaka itanu n’igice akazamugeza mu mwaka wa 2019, akazajya ahembwa ibihumbi 300 by’ama Pounds buri cyumweru.
Mu mukino wa Turbo King National Football League uza guhuza Police FC na Rayon Sport kuri iki cyumweru tariki ya 23/2/2014 , Umutoza wa Police Fc Sam Ssmbwa yiyemeje kuwutsinda kugirango yiyongerere amahirwe yo kuguma mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona.
Rayon Sport yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota APR FC iri ku mwanya wa mbere iyirusha, ubwo yatsindaga Amagaju ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa17 wa Turbo National Football League wabereye kuri Stade ya Kigal i Nyamirambo ku wa gatatu tariki 19/2/2014.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu mujyi wa Rwamagana bari kuvugishwa menshi n’umukino wa shampiyona amakipe abiri rukumbi aba muri uwo mujyi afitanye ku gicamunsi cyo kuwa 19/02/2014 ku kibuga bita icya polisi mu mujyi wa Rwamagana.
Imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League) igeze muri 1/8 cy’irangiza, aho ku mugoroba wo kuwa 18 Gashyantare 2014 hakinwe imikino ibiri muri iri rushanwa.
Amafaranga yari agenewe kuvugurura sitade Huye si ko yabonetse yose, ku buryo imirimo y’icyiciro cya mbere iri gukorwa izasiga ikibuga cyo gukiniraho n’aho kwicara bareba umupira gusa.
Ikipe ya AS Kigali yakomeje mu irushanwa ry’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), nyuma yo kunganya na Academie Tchite igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Bujumbura mu Burundi ku cyumweru tariki ya 16/2/2014.