Rayon Sport yerekeje muri Congo Brazzaville nyuma yo guhabwa inkunga na MINISPOC

Ikipe ya Rayon Sport kuri uyu wa kane tariki ya 6/2/2014 yerekeje muri Congo Brazzaville, aho igiye gukina na AC Leopard Dolisie mu mukino w’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).

Mbere y’uko Rayon Sport igenda Minisittiri wa Siporo n’umuco, Protais Mitali, yari yatangaje ko minisiteri ayobora itazongera guha inkunga amakipe atarabona ubuzima gatozi harimo Rayon Sport na AS Kigali zigomba kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 5/2/2014 nibwo Minisiteri ya Siporo yafashe icyemezo cyo guha Rayon Sport inkunga ya Miliyoni 20 kuko ngo yo yabashije kubona ubuzima gatozi bw’agateganyo yahawe na RGB, ariko AS Kigali, igomba gukina na Academie Tchité yo mu Burundi, nta nkunga ngo yahawe kuko nta buzima gatozi irabona kugeza ubu.

Rayon Sport yahagurukanye abakinnyi 18, igomba kunyura i Brazzaville, yahagera ikerekeza mu mujyi wa Pointe Noire aho izarara, ikazahava ijya i Dolisie mu mujyi ikipe ya AC Leopard bazakina ibarizwa.

Mu bakinnyi umutoza wa Rayon Sport, Luc Eymael, yajyanye, ntabwo hagaragaramo bamwe mu bakinnyi bari basanzwe bamenyerewe nka myugariro Iddy Nshimiyimana, Djamal Mwiseneza, Bizimana Djihadi, na Mukubya James utari yarashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bazakina imikino mpuzamahanga kuko yaguzwe nyuma.

Dore abakinnyi 18 umutoza Luc Eymael yajyanye muri Congo Brazzaville: Ndayishimiye Jean Luc na Gerrard Bikorimana bakina mu izamu, Nizigiyimana Abdoulkarim ‘Makenzi’, Abouba Sibomana, Moses Kanamugire, Hussein Sibomana, Arafat Serugendo na Mujyambere Alipe bakina inyuma.

Hari kandi Leon Uwambajimana, Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’, Fuadi Ndayisenga na Robert Ndatimana bakina inyuma, na Hamissi Cedric, Meddie Kagere, Jakesh Samson, Kambale Salita Gentil, na Cyubahiro Jacques bakina imbere.

Umukino wa AC Leopard na Rayon Sport uzakinwa ku cyumweru tariki ya 9/2/2014, naho uwo kwishyura ukazaba nyuma y’ibyumweru bibiri i Kigali.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Oyee!Rayon Sport tuyirinyuma! kuko Imana dusenga irakomeye twizeyeko bazagaruka amahoro.

Théogène yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

tuyirinyuma kd imana dusenga irakomeye Rayonsport oooooooyeeeeeee!!!!!!

mgr valens yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka