Luc Eymael umutoza wa Rayon Sport yiteguye gusatira AC Leopard akayisezerera

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sport Luc Eymael, yiyemeje kuzakoresha uburyo bwo gusatira kugirango atsinde ibitego ubwo iyo kipe iza kuba yakira AC Leopard Dolisie kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/2/2014 mu marushanwa y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.

Rayon Sport yanganyirije ubusa ku busa i Dolisie mu mukino ubanza wakinwe ku cyumweru gishize, irasabwa gutsinda nibura igitego kimwe ku busa kugirango yizere gusezerera AC Leopard.

Umutoza Luc Eymael wa Rayon Sport ngo agomba gukina umukino wo gusatira.
Umutoza Luc Eymael wa Rayon Sport ngo agomba gukina umukino wo gusatira.

Umutoza wa Rayon Sport Luc Eymael avuga ko ikipe ye yeyiteguye neza kandi ahamya ko abakinnyi be bafite ubushobozi bwo gutsinda uwo mukino cyane ko intego ye ari ugusatira kuva umukino ugitangira.

“Nibyo ikipe ya AC Leopard ifite amikoro ahambaye ugereranyije na Rayon Sport. Banafite abakinnyi bakomeye , ariko nkurikije umukino bakiniye iwabo n’ubuhanga ikipe yanjye yagaragaje, ndahamya ko dushobora kuyisezerera.

Tugomba gutangira umukino dusatira kuko dusabwa gutsinda igitego, kandi abakinnyi banjye biteguye kubikora.”

Abakinnyi ba rayon Sport barasabwa gutsinda nibura igitego 1-0 kugirango bagume mu irushanwa.
Abakinnyi ba rayon Sport barasabwa gutsinda nibura igitego 1-0 kugirango bagume mu irushanwa.

Rayon Sport irakina uwo mukino idafite umunyezamu wayo Ndayishimiye Jean Luc ‘Baame’ wahawe ikarita y’umutuku mu mukino ubanza, ndetse na Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’ wavunikiye mu mukino ubanza.

Kapiteni wa Rayon Sport Fuadi Ndayisenga avuga ko ari nta cyuho ikipe yabo ifite kuko hari abandi bakinnyi benshi bashobora kubasimbura. Bikorimana Gerard usanzwe ari umunyezamu wa kabiri niwe uzaba kuba ari izamu rya Rayon Sport muri uwo mukino.

Abakinnyi b'ikipe ya AC Leopard bageze i Kigali ku wa kane, ngo baje gutsinda.
Abakinnyi b’ikipe ya AC Leopard bageze i Kigali ku wa kane, ngo baje gutsinda.

Patrick Aussems,umutoza w’ikipe ya AC Leopard yageze mu Rwanda ku wa kane tariki ya 13/2/2014, avuga ko n’ubwo atabshije gutsindira mu rugo, yizeye gutsindira i Kigali, agasezerera Rayon Sport kuko ngo afite abakinnyi bakomeye kandi bafite inararibonye mu gusezerera amakipe akinira ku bibuga byayo.

Ikipe ya AC Leopard ifite amateka ku rwego rwa Afurika kuko yatwaye igikombe cya ‘Confederation Cup’ muri 2012, ndetse igera muri ¼ cy’irangiza muri ‘CAF Champions League’ umwaka ushize, naho Rayon Sport yaherukaga mu marushanwa nyafurika muri 2005, ikaba ari nta mateka ahambaye ifite hanze y’u Rwanda.

Patrick Aussems, umutoza wa AC Leopard avuga ko yizeye gutsindira i Kigali n'ubwo bitoroshye.
Patrick Aussems, umutoza wa AC Leopard avuga ko yizeye gutsindira i Kigali n’ubwo bitoroshye.

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sport na AC Leopard Dolisie, muri 1/16 cy’irangiza izakina n’izarokoka hagati ya Primeiro d’Agosto yo muri Angola na Lioli yo muri Lesotho.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka