Ikipe y’u Rwanda y’abagore irimo kwitegura Kenya ikina n’amakipe y’ingimbi

Mu rwego rwo kwitegura gukina na Kenya mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bagore, yatangiye gukora imyitozo yitegura iyo mikino ikaba inakina imikino ya gicuti n’amakipe y’ingimbi ya hano mu Rwanda.

Iyo kipe y’u Rwanda itozwa na Grace Nyinawumuntu, izakina na Kenya tariki 16/2/2014 i Kigali, ikaba yaratangiye imyitozo ku wa mbere w’icyi cyumweru.

Mu myitozo iyo kipe irimo gukorera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, inanyuzamo igakina n’amakipe y’abahungu b’ingimbi b’amakipe atandukanye yo mu mugi wa Kigali.

Bamwe mu bakinnyi bagize ikipe y'igihugu y'abagore.
Bamwe mu bakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’abagore.

Kuwa kabiri tariki 04/02/2014, iyo kipe yakinnye imikino ibiri n’ikipe y’ishuri ry’umupira w’amaguru ryitwa Esperance ry’i Remera, maze umukino wa mbere amakipe yombi anganya igitego 1-1, uwundi Esperance itsinda ikipe y’u Rwanda y’abagore ibitego 3-0.

Iyo kipe y’igihugu kandi izakina undi mukino wa gicuti ku wa gatandatu na Dream Team Academy, ikazasoza imikino ya gicuti tariki ya 11/2/2014 ikina n’ingimbi za AS Kigali.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Grace Nyinawumuntu avuga ko hahisemo gukina n’amakipe y’abahungu kugirango bifashe abakobwa be kongera imbaraga kuko ikipe ya Kenya azakina nayo ikomeye cyane kandi ikaba ikoresha imbaraga nyinshi.

“Gukina n’abahungu birimo kumfasha kumenyereza abakobwa banjye gukina n’abantu bafite ingufu kandi bazi kwiruka cyane kuko n’ikipe ya Kenya tuzakina niko imeze. Namaze kumenya ko ikipe ya Kenya imaze ukwezi kose mu myitozo kuko ubusanzwe ari nta shampiyona y’abagore bagira.

Iyo kipe irimo gukina n'amakipe y'ingimbi mu rwego rwo kwitegura neza.
Iyo kipe irimo gukina n’amakipe y’ingimbi mu rwego rwo kwitegura neza.

Ikipe ya Kenya ifite abakobwa bazi kwiruka cyane no gukoresha ingufu cyane, ubu nanjye niyo myitozo ndimo guha abakinnyi banjye”.
Nyinawumuntu yari yahamagaye abakobwa 35, ariko nyuma y’iminsi mikeya batangiye imyitozo, yamaze gusezerera bamwe muri bo, akaba asigaranye 24.

Abakinnyi 18 ba nyuma bagomba kuzakina na Kenya tariki ya 16/2/2014, bazatoranywa habura iminsi ibiri ngo uwo mukino ube.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko ikipe y’abari n’abategarugori muri Ruhago iriho kuko bigaragaza itarambere ry’igihugu mu nzego zose, ariko ntibikwiye ko umutoza utoza uri club aba umutoza mukuru. Wasobanura gute ko ikipe igizwe na AS kigali 95%, uretse ko n’ubusanzwe bisanzwe bizwi ko uwo mutoza agira ikimenyane gikabije, ntirengagije ko nta wushobora gukina mw’ikipe arimo gutoza igihe cyose atakwiyumvamo niyo waba uzi gukina gute. Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka