Rayon Sport yakiriwe n’abafana benshi i Kanombe, nyuma yo kunganya 0-0 na AC Leopard

Ubwo yari igeze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe ivuye muri Congo Brazzaville aho yanganyije 0-0 na AC Leopard, ikipe ya Rayon Sport yakiriwe n’abafana benshi banayiherekeje aho yagiye kwiyakirira.

Rayon Sport yahuye n’akazi gakomeye cyane mu mukino ubanza wa 1/32 mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League) nyuma y’ikarita y’umutuku yahawe umunyezamu wayo Ndayishimiye Jean Luc ‘Bakame’, ndetse ikipe AC Leopard yo mu mugi wa Dolisie ikaba yari yanahawe penaliti ariko ikayihusha.

Abakunzi ba Rayon Sport bari benshi ku kibuga cy'indege.
Abakunzi ba Rayon Sport bari benshi ku kibuga cy’indege.

Nyuma yo kunganyiriza ubusa ku busa muri Congo, abakunzi ba Rayon Sport bari ku kibuga cy’indege i Kanombe ku bwinshi, baririmbaga bavuga ko bizeye kuzasezerera iyo kipe yananiwe kubatsindira iwayo.

Umutoza wa Rayon Sport Luc Eymael, uvuga ko ikipe ye yakiriwe nabi cyane ndetse no mu kibuga umusifuzi akabogama cyane, ngo agiye gutegura abakinnyi be neza ku buryo azasezerera AC Leopard mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatandatu tariki ya 15/2/2014.

Umutoza Luc Eymael asohotse mu kibuga.
Umutoza Luc Eymael asohotse mu kibuga.

Umutoza Eymael ati “Twababariye cyane muri Congo kuko kuva tuhageze kugeza dutashye twafashwe nabi kuva mu kwakirwa kugeza mu kibuga, gusa ndashimira abafana b’iyo kipe kuko birinze kuduhohotera.

Ubu rero abakinnyi banjye bagiye kuruhuka, ku wa kabiri tuzatangire kwitegura neza, kandi ndizera ko bamaze kubona ko AC Leopard ari nta mupia ibarusha, icyo basabwa ni ukwigirira icyizere kandi ndizera ko tuzayisezerera”.

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sport barimo gusohoka mu kibuga cy'indege i Kanombe.
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sport barimo gusohoka mu kibuga cy’indege i Kanombe.

Biteganyijwe ko Rayon Sport isubira i Nyanza kuri uyu wa kabiri abakinnyi bakaruhuka, bakazakomeza imyitozo ku wa gatatu, maze bakazagaruka mu mugi wa Kigali kwitoreza kuri Stade Amahoro ku wa kane no ku wa gatanu, mbere y’uko bakina ku wa gatandatu.

Ikipe izatsinda imikino yombi, izahita ikomeza muri 1/16 cy’irangiza, ikazakina n’izakomeza hagati ya Primeiro d’Agosto yo muri Angola na Lioli yo muri Lesotho.

Mbere y'uko abakinnyi basohoka, abafana bari babategerezanyije amatsiko.
Mbere y’uko abakinnyi basohoka, abafana bari babategerezanyije amatsiko.
Ndayisenga Fuadi, Kapiteni wa Rayon Sport i Kanombe.
Ndayisenga Fuadi, Kapiteni wa Rayon Sport i Kanombe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka