Eymael yatangiye akazi ko gutoza Rayon Sport abona intsinzi

Nyuma yo gusinya amasezerano y’amezi arindwi yo gutoza ikipe ya Rayon Sport, aho yasabwe gutwara igikombe cya shampiyona no kugera kure mu marushanwa nyafurika, Umubiligi Luc Eymael yatsinze AS Muhanga ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wabereye i Muhanga ku wa gatandatu tariki ya 1/2/2014.

Ikipe ya Eymael uzajya ahembwa ibihumbi bine (4000) by’amadolari, yabanje gutsindwa igitego na AS Muhanga cyatsinzwe na Irakoze Nasser wanatsinzemo bibiri muri uwo mukino, ariko Rayon sport iza kwikosora ndetse itsinda ibitego bine byinjijwe na Fuadi Ndayisenga, Hamissi Cedric, Serugendo Arafat na Kambale Salita Gentil.

Iyo ntsinzi yatumye Rayon Sport ifata umwanya wa mbere, ikaba yawusimbuyeho APR FC yo yanganyije na AS Kigali ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu.

Umubiligi Luc Aymael utoza Rayon Sports.
Umubiligi Luc Aymael utoza Rayon Sports.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 16 yabaye, Etincelles mu rugo iwayo kuri Stade Umuganda yahatsindiye Mukura VS ibitego 3-0 harimo bibiri bya Kayihura Yussuf, Gicumbi FC itsindirwa mu rugo na Kiyovu Sport ibitego 2-0, byatsinzwe na Bakabulindi Julius na Zigabe Gabriel.

Umukino wahuje Musanze FC na Police FC warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, Espoir mu rugo i Rusizi yahatsindiye Marine igitego 1-0 cya Saidi Abedi Makasi, naho Amagaju FC atsindira Esperance igitego 1-0 ku Mumena.

Nyuma y’umunsi wa 16, Rayon Sport niyo iyoboye n’amanota 37, irayanganya na APR FC ariko Rayon sport ikazigama ibitego byinshi, naho Police FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 31, ikayanganya na AS Kigali iri ku mwanya wa kane, kimwe na Espoir FC iri ku mwanya wa gatanu nayo ikaba ifite amanota 31.

Amagaju FC yavuye mu makipe abiri ya nyuma, aho yari imaze iminsi, igera ku mwanya wa 12 n’amanota 10, naho AS Muhanga isubira inyuma ijya ku mwanya wa 13 n’amanota 10 nayo, naho Esperance ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota arindwi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka