Umunya-Cote d’Ivoire ikinira ikipe ya Manchester City mu Bwongereza, Yaya Toure, yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2013 na BBC, gihabwa umukinnyi wa ruhago wahize abandi bose bakomoka mu mugabane wa Afurika buri mwaka.
Nyuma yo gutsindwa na Uganda igitego 1-0 mu mukino wayo wa mbere muri CECAFA, Amavubi yongeye gutsindwa igitego 1-0 na Sudan ku wa mbere tariki 2/12/2013, bituma amahirwe yo gukomeza muri ¼ cy’irangiza aba makeya cyane.
Ikipe y’u Rwanda n’iya Uganda kuri uyu wa gatanu tariki ya 29/11/2013 zirahurira mu mukino wazo wa mbere wa CECAFA ubera kuri Stade ya Machakos muri Kenya guhera saa cyenda.
Ikipe y’igihugu ya Kenya ikinira mu rugo, yatangiye irushanwa rya CECAFA inganya na Ethiopia ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri stade Nyayo International Stadium i Nairobi kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/11/2013.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi igizwe n’abakinnyi 20 kuri uyu wa mbere nibwo yehagurutse mu Rwanda yerekeza i Nairobi muri Kenya mu irushanwa rya CACAFA rizatangira ku wa gatatu tariki ya 27/11/2013.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Ntagungira Celestin ‘Abega’, aratangaza ko imitegurire y’isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ‘Tour du rwanda’ hari byinshi yaryigiyeho bizamufasha guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Gakenke byabonye inkunga y’imipira y’amaguru isaga gato 1000 yatanzwe na Minisitiri y’Uburezi, iyo mipira igiye gukangura siporo mu bigo by’amashuri yaba abanza n’ayisumbuye.
Ikipe ya Ghana yabaye iya gatanu iva ku mugabane w’Afurika yabonye itike yo guhatanira igikombe cy’isi kuzabera muri Brezil umwaka utaha nyuma y’umukino wo kwishyura wayihuje na Misiri kuri uyu wa Kabiri tariki 19/11/2013.
Nigeria, Cote d’ivoire na Cameroun niyo makipe yabimburiye andi yo muri Afurika kubona itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha.
Kayiranga Jean Baptise, umutoza wungirije w’ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi yabwiye Kigali Today ko ngo Amavubi yagombaga gutsinda Uganda mu mukino wa gicuti wahuje ayo makipe yombi kuwa gatandatu tariki ya 16/11/2013, ariko amakipe yombi akaza kunganya ubusa ku busa.
Amahugurwa y’iminsi ine yahawe abatoza b’umupira w’amaguru bo mu karere ka Kayonza ngo azabafasha gushaka no guteza imbere impano z’umupira w’amaguru mu bana bakiri bato hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Kayonza, nk’uko bivugwa na Nsengiyumva Francois umwe mu batoza b’umupira w’amaguru muri ako karere.
Nyuma ya tombola yakozwe ku wa gatanu tariki ya 15/11/2013, u Rwanda rwashyizwe mu itsinda rya gatatu ririmo Uganda, Sudan na Eritrea mu mikino y’igkombe cya CECAFA y’ibihugu izabera muri Kenya kuva tariki ya 27/11/2013.
Abatuye akarere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 12/11/2013 bitabiriye ari benshi cyane ku buryo budasanzwe umupira wahuje ikipe ya Musanze FC na APR FC, maze ikipe yabo igatsindwa igitego kimwe k’ubusa.
Imikino y’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’u Rwanda yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/11/2013, yaranzwe no gutsindwa kw’amakipe y’ibigugu arimo Rayon Sport, AS Kigali na Police FC.
Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelone Lionel Messi ntazongera gukina umupira w’amaguru muri uyu mwaka, kubera imvune yagiriye mu mukino ikipe ye yatsinzemo Real Betis ubitego 4-1 ku cyumweru tariki ya 10/11/2013.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Amavubi Nshimiyimana Eric yashyize ahagaragara abakinnyi 26 yatoranyije bagomba gutangira imyitozo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/11/2013, akazatoranyamo abazakina na Uganda umukino wa gicuti uzabera i Kampala ku wa gatandatu tariki ya 16/11/2013.
Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yakomeje umuhigo wayo wo kwegukana ibikombe byinshi bya CAF Champions League, ubwo yatwaraga icyo gikombe ku nshuro ya munani itsinze Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wo kwishyura wabereye i Cairo mu Misiri ku cyumweru tariki 10/11/2013.
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda Amavubi akaba anakina hagati mu ikipe ya Young Africans muri Tanzania, yahawe igihembo cy’umukinnyo wigaragaje kurusha abandi (Best player of the year) muri shampiyona ya Tanzania ya 2012/2013.
APR FC yafashe umwanya wa kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda mukeba wayo Rayon Sport igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa munani wabereye kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu tariki ya 9/11/2013.
Bwa mbere mu mwaka w’imikino 2012/2013, APR FC irakina na mukeba wayo Rayon Sport mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona ubera kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10/11/2013.
Nubwo benshi bahaga amahirwe ikipe ya Dortmund kubera uko yitwaye umwaka ushize muri UEFA Champions League, ntibyabujije Arsenal kuyitsindira ku kibuga cyayo ku mugoroba wa tariki 06/11/2013.
Ikipe ya Bayern Munich na Manchester City ziri mu itsinda rya kane, kuri uyu wa kabiri tariki ya 5/11/2013, zabonye itike yo kujya muri 1/8 cy’irangiza mu mikino ya ‘UEFA Champions League’.
Rutahizamu wa Rayon Sport ukomoka muri Uganda, Samson Jakech, nyuma yo kwivumbura agatoroka ikipe adasabye uruhushya kubera kudahabwa amafaranga iyo kipe yamusigayemo ubwo yamuguraga, yamaze gusubira i Nyanza nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rw’iyo kipe.
Ikipe ya Rayon Sport, kuri uyu wa mbere tariki 4/11/2013, nibwo yashyikirije umutoza wayo Didier Gomes da Rosa miliyoni 3, 5 z’amafaranga y’u Rwanda yari imubereyemo, nyuma y’aho atangaje ko ashobora kuyivamo mu gihe cya vuba gusa we akaba yari yirinze gutangaza impamvu ibimutera.
Umutoza wa Rayon Sport, umufaransa Didier Gomes da Rosa, yatangaje ko akirimo gutekereza neza niba azaguma muri Rayon Sport cyangwa se niba azayivamo, ngo akaba arimo kubiterwa n’impamvu ze bwite yirinze gushyira ahagaragara.
Ikipe ya Rayon Sport yamaze gufata umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa munani wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki ya 3/11/2013.
Ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo yanganyije na Al Ahly yo mu Misiri igitego 1-1 mu mukino wa nyuma ubanza wa ‘CAF Champions League’ wabareye kuri Orlando Stadium mu gace ka Soweto muri Afurika y’Epfo ku wa gatandatu tariki ya 2/11/2013.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 02/11/2013, ikipe ya Arsenal, igaragaza umuvuduko udasanzwe muri iki gihe, yatsinze Liverpool ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona y’Ubwongereza, bituma ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere.
Ikipe ya AS Kigali yakomeje intangiro nziza za shampiyona nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kicukiro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2/11/2013, bituma ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere.
biravugwa ko AS Muhanga ishobora kudakina umukono wayo wo kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2013, nyuma y’uko mu miko itandatu ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri TKNFL ( Turbo Kingi National Football League) ikipe ya AS Muhanga ifite inote rimwe gusa, iri no ku mwanya wa 13 mu makipe 14.