Okoko Godfroid, umutoza mushya w’Amagaju, kuwa kane tariki 31/10/2013 yasinye amasezerano yo gutoza iyo kipe mu gihe cy’umwaka umwe, kandi akaba agomba gukora ibishoboka byose iyo kipe yo mu karere ka Nyamagabe ikaguma mu cyiciro cya mbere.
Ikipe ya CSKA Moscou yo mu Burusiya yahawe igihano na FIFA kubera ko bamwe mu bafana ba yo batutse umukinnyi Yaya Toure w’ikipe ya Manchester City ibitutsi bishingiye ku irondaruhu.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’abahagarariye amakipe ya ruhago y’abagore batangaje ko shampiyona y’abagore izatangira tariki 30/11/2013, ikazaba irimo andi makipe atanu mashya.
Police FC ikomeje kugaragaza ko ari ikipe yo kwitonderwa nyuma yo kunyagira Etincelles ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wabereye kur Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki ya 30/10/2013, naho AS Kigali yakomeje kwicara ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gicumbi igitego 1-0.
Mu mikino ya Capital One cup mu Bwongereza, ikipe ya Arsenal yasezerewe n’ikipe ya Chelsea iyitsinze ibitego 2-0. Chelsea yabifashijwemo na Cesar Azpilicueta na Juan Mata.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), kuri uyu wa kabiri tariki 29/10/2013, ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 23 ndetse n’abatoza 10 barushije abandi kwitwara neza mu mwaka w’imikino ya 2012/2013 bazatoranywamo umukinnyi uzahabwa umupira wa zahabu (Ballon d’or) n’umutoza uzahabwa igihembo cy’uwahize abandi.
Abdou Mbarushimana wari umaze amezi atanu atoza Amagaju FC, yasezerewe ku mirimo ye nyuma yo gutsindwa imikino itanu ya shampiyona yikurikiranya, iyo kipe ikaba itarabona inota na rimwe kugeza ubu.
Umukinnyi w’ikipe ya Musanze FC wahize abandi bakinnyi bose muri champiyona y’ikiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu gutsinda ibitego byinshi mu mu mikino ine ya mbere, kuri iki cyumweru tariki 27/10/2013 yashyikirijwe ishimwe na minisitiri w’intebe.
Mu mikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona yakinwe ku cyumweru tariki ya 27/10/2013, amakipe y’ibigugu arimo APR FC, Kiyovu Sport na Mukura Victory Sport yabonye intsinzi ku bibuga yakiniragaho.
Mu gitabo yashyize ahagaragara ku buzima bwe, umutoza wahoze utoza ikipe ya Manchester United, Sir Alex Ferguson, avuga ko atavugaga rumwe na David Beckam igihe yamutozaga. Ibi ngo byaterwaga nuko Beckam yashakaka kumenyekana cyane.
Ikipe ya FC Barcelone yatsinze Real Madrid ibitego 2-1 mu mukino wa mbere (El Classico), wahuje aya makipe muri uyu mwaka w’imikino wabereye i Nou Camp ku ibuga cya Barcelone ku wa gatandatu tariki 26/10/2013.
Ibitego bibiri bya Kipson Atuheire nibyo byafashije Police FC gutsinda Rayon Sport ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu tariki 26/10/2013, naho AS Kigaki ifata umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda AS Muganga igitego 1-0.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda –FERWAFA kuva kuri uyu wa gatandatu tariki 26/10/2013 riratangira gahunda yo guhemba umukinnyi uzajya atsinda ibitego byinshi kurusha abandi buri kwezi.
Umukino wa shampiyona w’umunsi wa kane wahuje Police FC na APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatatu, warangiye amakipe anganyije ibitego 2-2 ariko mu buryo bwatunguye cyane abawurebaga.
Umukino wahuje Espoir FC na Kiyovu tariki 23/10/2013 mu karere ka Rusizi warangiye Espoir itsinze igitego 1-0. Iki gitego cyatsinzwe na Saidi Abedi mu minota ya nyuma y’igice cya mbere.
Nyuma y’aho ikipe ya Borussia Dortund itsindiye Arsenal ibitego 2-1 tariki 22/10/2013, andi makipe yo mu Budage yerekanye ko akomeye nyuma y’aho Bayern Munich itsindiye ikipe ya Viktoria Plzen ibitego 5-0 kuri Stade Arienz Arena mu Budage.
Ikipe ya Rayon Sport ubu iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa kane wabereye i Nyamagabe kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/10/2013.
Ikipe ya Arsenal yari itaratsindwa na rimwe mu marushanwa ya UEFA Champions League y’uyu mwaka yaraye itsinzwe na Borussia Dortmund ibitego 2-1 ku kibuga cya Emirates Stadium.
Kuri uyu wa kabiri tariki 22/10/2013, AS Kigali yaraye ku mwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo gutsinda Marine igitego 1-0, naho Mukura itsinda Gicumbi FC igitego 1-0.
Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru irakomeza kuri uyu wa kabiri tariki 22/10/2013, aho AS Kigali ikina na Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamiramb, naho Gicumbi FC ikaza kwakira Mukura Victory Sport i Gicumbi.
Mu mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona yabaye ku cyumweru tariki ya 20/10/2013, Rayon Sport yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda bigoranye AS Muhanga igitego 1-0, naho Police FC itungurwa na Musanze FC itsindwa igitego 1-0.
Arsenal ikomeje kuza ku isonga muri shampiyona yo mu Bwongereza nyuma yo kunyagira Norwich City ibitego 4-1, mu gihe mukeba wayo Manchester United ikomeje kugira intangiro mbi za shampiyona nyuma yo kunganya na Southampton igitego 1-1 mu rugo Old Trafford.
AS Kigali ku kibuga cyayo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo yahatsindiye APR FC igitego 1-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 19/10/2013, naho Espoir FC ifata umwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo gutsinda Marine ibitego 2-1.
Kiyovu Sport, idafite umutoza wayo mukuru Kanyankore Yaoundé, irakina umukino wayo wa gatatu wa shampiyona na Gicumbi FC kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/10/2013 kuri Stade ya Mumena, ikaba ishaka intsinzi yayo ya mbere nyuma yo kunganya imikino ibiri yikurikiranya.
Ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umumpira w’amaguru ku isi - FIFA, rugaragaza uko amakipe y’ibihugu muri ruhago akurikirana ku isi, u Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri, ruva ku mwanya wa 131 rugera ku mwanya wa 129.
Ikipe y’igihugu ya Ghana, nyuma yo kunyangira Misiri ibitego 6-1, mu mukino ubanza w’amajonjora ya nyuma yo kujya mu gikombe cy’isi wabaye ku wa kabiri tariki 15/10/2013, amahirwe yayo yo kujya mu gikombe cy’isi muri Brazil 2914 yamaze kwiyongera cyane.
Kuva ku cyumweru tariki 13/10/2013, i Kigali harimo kubera amahugurwa y’abarimu 30 b’abasifuzi (Instructeurs d’Arbitres de Football), baturutse mu bihugu 10 bya Afurika bikoresha ururim rw’Igifaransa.
Nk’uko byemejwe mu masezerano y’ubufatanye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagiranye n’ibitaro bya Kanombe, kuri uyu wa gatandatu ndetse no ku cyumweru ibyo bitaro bizakora igikorwa cyo gupima abakinnyi bakina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ntabwo izakina mu mpera z’icyi cyumweru nk’uko byari bisanzwe, kubera ko uzaba ari umunsi amakipe y’ibihugu hirya no hino ku isi azaba akina imikino yo guhatanira itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.
APR FC niyo iyoboye andi makipe ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Esperance ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 6/10/2013.