Umutoza wa Etincelles FC yagaragaje ibanga ryatumye atsinda Mukura

Bizimana Abdou uzwi ku izina rya Becken atangaza ko rimwe mu ibanga ryatumye ashobora kwihererana ikipe ya Mukura akayinyabika ibitego 3-0 ari imikoranire myiza afitanye n’ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles atoza.

Ku munsi wa 16 wa Shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru, ikipe ya Etincelles FC nibwo yashoboye kwihererana ikipe ya Mukura yo mu karere ka Huye iyitsinda ibitego 3, igikorwa kitari giherutse kuri Etincelles gutsinda amakipe umubare w’ibitego nk’ibyo.

Bizimana Abdou ukunze gutanga amazina y’ibyo akora avuga ko nyuma yo gutsibura Rayon Sport inkoni y’Umunzenze, ubu yakoresheje inkoni y’Intuberi mu gutsibura Mukura, bikaba bije nyuma y’inshuro nyinshi ikipe ya Etincelles FC idatsinda.

Umutoza wa Etincelles FC avuga ko afite imikoranire myiza n’abayobozi b’ikipe kandi bungurana inama bigatuma ashobora gukora neza n’abakinnyi kugeza aho bimugejeje gutsinda ikipe ya Mukura kuri Stade Umuganda.

Ikipe ya Etincelles iri ku mwanya wa 8 ku rutonde rw’makipe muri shampiyona mu Rwanda aho ifite amanota 21 naho Mukura yatsinzwe iri kumwanya wa 9 n’amanota 17.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka