Rayon Sport iracakirana na Kiyovu Sport naho AS Kigali na Espoir zagabanye amanota

Umukino uhuza ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu kuri icyi cyumweru kuri stade Amahoro i Remera niwo uri kuvugisha benshi mu mikino yose ya shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 15. Kuri uyu gatandatu tariki ya 25/01/2014 ariko amakipe ya AS Kigali na Espoir yagabanye amanota mu mukino yanganyijemo igitego 1-1 kri stade ya Kigali i Nyamirambo.

AS Kigali yakiniraga mu rugo iwayo niyo yafunguye amazamu ku munota wa karindwi gusa, ibifashijwemo n’umusore ukiri muto Bishira Latif, uherutse no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Imikino ihuza Rayon Sports na Kiyovu FC ikunze guhuruza abafana na benshi mu bakunda umupira w'amaguru mu Rwanda
Imikino ihuza Rayon Sports na Kiyovu FC ikunze guhuruza abafana na benshi mu bakunda umupira w’amaguru mu Rwanda

N’ubwo AS Kigali yagaragazaga gusatira cyane, ariko Espoir igizwe ahanini n’abakinnyi bakuze, yaje kwishyura icyo gitego ku munota wa 26 gitsinzwe na Ntaganda Elias wamenyekanye cyane muri APR FC, akaba umwe mu bakinnyi bamaze igihe kirekire muri shampiyona y’u Rwanda.

Undi mukino wabaye ku wa gatandatu, AS Muhanga mu rugo yahanganyirije ubusa ku busa na Etincelles FC, naho indi mikino itanu ikaza gukinwa kuri icyi cyumweru.

Kuri stade Amahoro, Rayon Sport irakira Kiyovu Sport. Aya amakipe ahora ahanganye, mu mukino ubanza yari yanganyije ubusa ku busa. Aya makipe yombi ahagaze neza muri iyi minsi, cyane cyane Kiyovu Sport iheruka kunyagira Musanze FC ibitego 6-0, gusa na Rayon Sport n’ubwo byayigoye ariko yari yakuye amanota atatu kuri Gicumbi FC iyitsinze ibitego 2-1.

Byitezwe ko umukino wa Rayon Sport na Kiyovu Sport uza kurebwa n’umubiligi Luc Eymael wageze mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu, akaba mu gihe yumvikanye na Rayon Sport agomba guhita ahabwa akazi ko kuyitoza agasimbura Umufaransa Didier Gomes werekeje muri Cameroun gutoza Coton Sport Garoua.

Bitagenyijwe ko uyu Luc Eymael aza kureba aho ikipe ya Rayon sport ikina na Kiyovu.
Bitagenyijwe ko uyu Luc Eymael aza kureba aho ikipe ya Rayon sport ikina na Kiyovu.

Indi mikino y’umunsi wa 15 ikinwa kuri icyi cyumweru, hari APR FC iza kwakira Esperance FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Police FC igakina na Gicumbi FC ku Kicukiro, Mukura VS ikakirrira Marine FC i Muhanga, naho Amagaju agakina na Musanze FC i Nyamagabe.

Kugeza ubu APR FC iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 33, Rayon Sport ikayikurikira n’amanota 31, AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 30, Espoir FC iri ku mwanya wa kane ifite amanota 28 naho Police FC ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 27.

Amagaju ari ku mwanya wa 13 n’amanota 7, ikayanganya na Esperance iri ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma .

Theoneste Nisingizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka