Juan Mata yasinye amasezerano y’imyaka 4 muri Manchester United

Umunya-Espagne Juan Mata yamaze kugera ku mugaragaro i Old Trafford muri Manchester United ndetse akaba yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ine, anahabwa umwambaro uriho numero 7 mu mugongo.

Mata w’imyaka 25 yesheje umuhigo wo kuba umukinnyi uhenze Manchester iguze kuva yabaho (yamutanzeho miliyoni 37 z’ama-pounds), azagaragara bwa mbere mu kibuga ku wa kabiri tariki ya 28/1/2014 ubwo iyo kipe izaba yakira Cardiff City mu mukino wa shampiyona izaba igeze ku munsi wa 23.

Juan Mata yasanze umutoza Moyes ku kibuga cy'imyitozo Carrington , aje muri Kajugujugu.
Juan Mata yasanze umutoza Moyes ku kibuga cy’imyitozo Carrington , aje muri Kajugujugu.

Nyuma yo kugura Juan Mata, umutoza wa Manchester United David Moyes, yavuze ko hari abandi bakinnyi bashya agomba kongeramo mbere y’uko itariki ntarengwa yo kugura abakinnyi ya 30/1/2014 irangira.

Mu bandi bakinnyi Manchester United iri ku mwanya wa karindwi muri shampiyona ishaka kandi yifuza gusinyisha vuba, harimo myugariro Luke Shaw wa Southampton, Mario Mandzukic ukina muri Bayern Munich na Patrick Hermann wa Borussia Monchengladbach.

Mata ari kumwe n'umutoza David Moyes, yifotoranya umwambaro wa Manchester United.
Mata ari kumwe n’umutoza David Moyes, yifotoranya umwambaro wa Manchester United.

Juan Mata aje muri Manchester United avuye muri Chelsea.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mata yarakenewe cyane muri Man.united abakebarero nibatwitege tuze duhangane kahave.

Gakwaya Ismael yanditse ku itariki ya: 27-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka