Gasabo: Abacuruzi biyemeje gusakara amazu y’Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya

Abagize urugaga rw’Abikorera mu Mujyi wa Kigali bavuye mu itorero ry’igihugu i Nkumba, bahize umuhigo gusakara amazu 48 y’imiryango y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, baniyemeza kugurira ikigo cy’itorero cya Nkumba ibigega by’amazi bishya.

Iki gitekerezo cyo kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya cyazanywe n’abacuruzi bo mu Karere ka Gasabo gihiga indi mihigo yari yatanzwe, bituma n’abandi bacuruzi bo mu Turere twa Nyarugenge na Kicukiro bagihuriraho, nk’uko byatangajwe na Francis Gasana, Umuyobozi w’Abikorera mu Karere ka Gasabo wungirije, ubwo bagarukaga i Kigali ku wa kabiri tariki 17 Werurwe 2015.

Gasana wari uhagarariye abacuruzi ba Gasabo ashyikiriza umuyobozi w'Akarere ka gasabo imihigo basinye.
Gasana wari uhagarariye abacuruzi ba Gasabo ashyikiriza umuyobozi w’Akarere ka gasabo imihigo basinye.

Yagize ati “Buri turere twagaragaje imihigo yatwo natwe tugaragaza uwacu wo kubakira bariya Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya birangira ari wo wemejwe. Twese twiyemeza kwishakamo miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda n’andi miliyoni eshanu yo kugurira ibigega by’amazi ikigo cya Nkumba kuko ibindi byari bishaje cyane”.

Gasana yatangaje ko abacuruzi bo mu Karere ka Gasabo na Kicukiro batanze miliyoni 7,5 kuri buri karere, naho akarere ka Nyarugenge kiyemeza gutanga miliyoni 10 zose hamwe zikaba miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rwamurangwa yatangaje ko itorero rizatuma abikorera bumva neza akamaro kabo mu iterambere ry'igihugu.
Rwamurangwa yatangaje ko itorero rizatuma abikorera bumva neza akamaro kabo mu iterambere ry’igihugu.

Steven Rwamurangwa, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yatangaje ko iri torero abacuruzi basoje rigiye kubafasha gukora neza no gufasha ubukungu bw’igihugu kugera ku rundi rwego.

Ati “Abikorera ni Abanyarwanda ariko bafite inyongeragaciro y’uko ari bo ubukungu bw’u Rwanda bushingiyeho, niyo mpamvu rero batagomba gusigara inyuma muri izi ndangagaciro. Bagomba gukomeza kwityaza mu bumenyi”.

Abacuruzi 167 nibo bahagarariye Akarere ka Gasabo.
Abacuruzi 167 nibo bahagarariye Akarere ka Gasabo.

Iri torero ryiswe Imbaturabukungu ryari rimaze iminsi itanu ryahuje abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali 460, mu Karere ka Gasabo honyine havuyemo abacuruzi 167 bari baryitabiriye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iki gikorwa ni nyamibwa rwose kandi bakomereze aho ngaho

claire yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

uyu ni umuhigo mwiza cyane kandi uzatuma aka karere ka Gasabo kazamuka mu ntera mu manota y’imihigo itaha

bikino yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka