Kabacuzi: Abishyura serivisi ntibahabwe inyemezabwishyu barasabwa gukanguka kuko bashobora kubihomberamo

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga bavuga ko hari serivisi bishyura mu buyobozi ariko ntibahabwe inyemezabwishyu babizeza kuzazihabwa nyuma bikarangira bishyujwe ubwa kabiri.

Urugero ni ku bantu bagurijwe amafaranga mu matsinda yo kwiteza imbere muri VUP bajya kwishyura bakajya bandikwa mu gitabo ariko amafaranga bishyuye ntiyandikwe mu gatabo ko kubitsa, ubu bakaba basabwa kwishyura amafaranga yose kandi ngo bari barishyuye.

Musabyemariya, ufite mikoro, n'umuranga (uwa kane uteruye umwana) ngo bishyuzwa bwa kabiri kuko batahawe inyemezabwishyu.
Musabyemariya, ufite mikoro, n’umuranga (uwa kane uteruye umwana) ngo bishyuzwa bwa kabiri kuko batahawe inyemezabwishyu.

Musabyemariya Madarina wo mu Mudugudu wa Kabuga avuga ko we na bagenzi be bishyuye inguzanyo yabo bakandikwa mu gitabo ariko ubu bakaba bakomeje gukurikiranwa nk’abatarishyuye.

Uzamuranga Violette wo mu Kagari ka Kibyimba avuga ko mu kwezi kwa mbere k’umwaka ushize yapfushije umwana akimwa umwanya mu irimbi ngo amushyingure bituma aguza amafaranga ibihumbi birindwi y’irimbi ntiyahabwa inyemezabwishyu kugeza na n’ubu akaba yibaza aho amafaranga yishyuye yagiye mu gihe akigaragara nk’utarayishyuye.

Uyu mubyeyi agira ati “Yaba na Gitifu w’Umurege, bavuga ko narenganye kuva mu mwaka ushize, nagira ngo mumbarize Muramutsa (umuyobozi w’umudugudu yayahaye) aho yanshyiriye amafaranga.”

Abaturarage babiri bashoboye kugaragariza hano ikibazo cyabo umwe avuga ko yishyuye abarirwa mu bihumbi 50 undi akishyura abarirwa mu bihumbi 15 ariko bombi bakaba barabihakanye kuko nta nyemezabwishyu.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko n'ubwo bazakurikirana ibibazo by'aba baturage n'ubwo nta cyemeza ko bishyuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko n’ubwo bazakurikirana ibibazo by’aba baturage n’ubwo nta cyemeza ko bishyuye.

Ku kibazo cye, byagaragaye ko amafaranga yakiriwe, abayakiriye bakaba bavuga ko bagiye guhita bamuha iyo nyemezabwishyu n’ubwo yatinze kuyihabwa, ibyo uy’umuturage abona nk’imikorere mibi no gushaka kuriganya abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Mutakwasuku , Mutakwasuku Yvonne, avuga ko nubwo byumvikana ko aba baturage batanze amafaranga yabo bigoye ko bayagaruza kuko batagaragaza nyine icyerekana ko bayishyuye.

Cyakora ku cy’abishyuye muri VUP ngo bigiye gukurikiranwa kuko hari n’abandi baturage bahuje n’Uzamuranga bakaba na bo bishyuzwa. Ngo bagiye gutumizaho uwo Hubert bavuga hanyuma bakiganireho by’umwihariko.

Gusa ngo abaturage bagomba gukanguka bakamenya ko amafaranga yose yishyuwe aba agomba kugaragarizwa inyandiko y’ubwishyu uko byamera kose.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muhanga hari utubazo n’utubazo!

Mwaniwabo yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Umukozi utanga servisi ntabwire umusaba servisi ibisabwa ngo ayibone ahubwo akamwihorera, ubwo aba amuhaye servisi yihe? Niba umuntu aje ukaba uzi ko aje kubitsa ntiwandike mugatabo ke uba umufashije iki?

humuriza yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka