Nyagatare: Arashinjwa ikimenyane na ruswa muri girinka

Abaturage b’Umudugudu wa Rebero, Akagari ka Rugari ko mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare barashinja umukuru w’umudugudu wabo, Hamiri Emmanuel gukoresha ikimenyane no kurya ruswa muri gahunda ya Girinka.

Umukecuru Hélène Nyirabushishiri avuga ko yategereje ko yahabwa inka ariko amaso yaheze mu kirere. Akeka ko impamvu atayihabwa ari ikimenyane kuko izi nka zihabwa abatazikwiriye.

Hamiri ahakana gukoresha ikimenyane na Ruswa muri Girinka.
Hamiri ahakana gukoresha ikimenyane na Ruswa muri Girinka.

Hari ariko n’abemeza ko itangwa ry’izi nka ribamo ruswa ariyo mpamvu zihabwa abafite ubushobozi. Umwe mu baganiriye na Kigali Today utifuje ko amazina ye atangazwa ashinja umukuru w’umudugudu wa bo wa Rebero ko yaka amafaranga ibihumbi 10 umuntu wifuza korozwa muri gahund ya girinka.

Hamiri Emmanuel, umuyobozi w’Umudugudu wa Rebero ushinjwa gukoresha ikimenyane na Ruswa muri Girinka abihakana yivuye inyuma. We avuga ko abamushinja ibi ari abatitabira inama ngo bamenye ibyagendeweho kugira ngo umuntu ahabwe inka.

Iki kibazo cyakomojweho mu byagejejwe ku muyobozi w'akarere mu gutangiza ukwezi kw'imiyoborere.
Iki kibazo cyakomojweho mu byagejejwe ku muyobozi w’akarere mu gutangiza ukwezi kw’imiyoborere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwemeza ko iki kibazo hari aho kijya kigaragara. Atuhe Sabiti Fred uyobora Akarere ka Nyagatare avuga ko abayobozi bagaragaweho imikorere idahwitse muri iyi gahunda bahanwe kandi ngo birimo gukosoka.

“Aho bitagenda neza bo twaranabahannye. Abo mu tugari bari hagati ya 8 na 10 naho imidugudu baragera kuri 40 kandi bizakomeza kandi turabona bikosoka”.

Atuhe Sabiti avuga ko ahagaragaye amakosa muri Girinka ababikoze bahanwe kandi ngo biri guhinduka.
Atuhe Sabiti avuga ko ahagaragaye amakosa muri Girinka ababikoze bahanwe kandi ngo biri guhinduka.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uretse guhana abayobozi bagaragaweho amakosa mu guhitamo abahabwa inka za girinka, ngo n’abazihabwa batabikwiye barazamburwa zigashyikirizwa abo zari zigenewe.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

NANUBU AKABA ATARAGERAMO

ALIAS yanditse ku itariki ya: 21-03-2015  →  Musubize

mwiriwe?, kubijyanye n’amakurubyatanzwe nabamwe kubijyanye nitangwa ry’inka z’ubudehe mumudugudu wa rebero ndababwiza ukuri kozitangwa mumucyo ushaka amakuru azaze abirebe neza kuko ntawe uhabwa inka atabikwiriye

AKE yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Aya makuru avuga ko haba ikimenyane ntabwo ariyo kuko uyu Nyirabushishiri uvugwa ni Nyirabukwe w’umuyobozi w’umudugudu kubw’ibyo iyaba ari ikimenyanr yakamuhereyeho

Ikindi kandi iyo nama twari tuyirimo twese kuki batabigaragarije umuyobozi w’Akarere kandi aribyo yaraje gukemura?
Ndasanga abaturage nkaba badashaka kugaragaza ibyo bazi ngo bavugishe ukuri badafasha igihugu nku musanzu wabo

Theogene yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka