Rubavu: Abaturage barashimira Perezida Kagame ko yabahaye amazi n’amashanyarazi

Abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kumurikirwa umuyoboro w’amazi wa km 34, kuri uyu wa 18 Werurwe 2014, barashimira Perezida Kagame kuba yarabahaye amashanyarazi none akaba abahaye n’amazi.

Mu butumwa bahaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Amazi n’Ingufu, Germaine Kamayirese, abo baturage bamwibukije ko umurenge wabo wadindijwe igihe kirekire no kuba wari indiri y’abacengezi ariko none bakaba bashimira Perezida Kagame wagaruriye umutekano.

Hari mu muhango wo gutaha umuyoboro w'amazi no gutangiza Ukwezi kw'Imiyoborere.
Hari mu muhango wo gutaha umuyoboro w’amazi no gutangiza Ukwezi kw’Imiyoborere.

Kongera kubona umutekano ngo byatumye babona ibikorwa remezo birimo ayo mashanyarazi n’amazi ndetse n’abana babo babona uko basubira mu mashuri ndetse n’abagore bahabwa uburenganzira batari barigeze burimo no kwiteza imbere.

Babishingiyeho batuma Kamayirese kubasabira Perezida Kagame kongera kwiyamamaza kugira ngo azongere kubayobora maze bakomeze batere imbere.

Minisitiri Kamayirese, wari waje no kwifatanya na bo mu gutangiza Ukwezi kw’Imiyoborere Myiza, yabasabye gufata neza uwo muyoboro w’amazi n’ibindi bikorwa remezo bagezwaho no kubibyaza umusaruro kugira ngo icyo Perezida Kagame abifuriza bakigereho.

Yakomeje abasaba ko amazi bahabwa bayakoresha mu kugira isuku no kurwanya indwara ziterwa n’isuku nke ndetse anabizeza kubatumikira k’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka