Ngororero: MIDIMAR yahaye imbuto imiryango yatahutse n’abaturanyi babo batishoboye

Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mirire n’iterambere ry’ubuhinzi (FAO), barimo gufasha imiryango y’abanyarwanda bahungutse bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hamwe n’abandi bakene kwiteza imbere babinyujije mu buhinzi.

Ni muri urwo rwego ku wa 20 Werurwe 2015, imiryango 164 igizwe na 80% by’abatahutse hamwe na 20% by’abakene batishoboye bahawe imbuto z’ibirayi n’ingano. Buri muryango wahawe ibiro 80 by’imbuto y’ibirayi, amasuka 2, ipombo yo gutera umuti mu myaka, ifumbire ya NPK n’umuti uterwa mu birayi, abandi bahabwa imbuto y’ingano yose hamwe ingana n’ibiro 200, ndetse buri muryango uhabwa amafaranga y’u Rwanda 6500 yo kuwufasha gutegura umurima.

Toni 12 z'imbuto y'ibirayi n'ibiro 200 by'imbuto y'ingano nibyo byatanzwe ku ikubitiro.
Toni 12 z’imbuto y’ibirayi n’ibiro 200 by’imbuto y’ingano nibyo byatanzwe ku ikubitiro.

Uwimana Espérance, umukozi wa MIDIMAR ushinzwe kwita ku batahutse mu Karere ka Ngororero avuga ko iki gikorwa kigamije gufasha abaturage kwiyubaka mu muryango nyarwanda, ndetse no gufatanya n’abandi baturage kuko igihe bazaba bejeje nabo bazatanga imbuto ingana n’iyo bahawe maze igafasha abandi.

Abahawe izi mbuto bose batuye mu Mirenge ya Muhanda na Kabaya. Mukagasana Odette wo mu Murenge wa Muhanda avuga ko atahuka atari azi ko azabaho mu Rwanda, ariko ubu ashimira Leta uburyo yakira abatahutse.

Ati «twari dufite ubwoba ko tutazabaho kuko muri Kongo (RDC) batubwiraga ko inkotanyi zizatwica, none dore twasubijwe ibyacu maze bagerekeho kuduha imbuto n’amafaranga ».

Uwimana avuga ko MIDIMAR izakomeza gufasha abatahutse n'abaturanyi babo batishoboye.
Uwimana avuga ko MIDIMAR izakomeza gufasha abatahutse n’abaturanyi babo batishoboye.

Uwimana avuga ko uretse gufasha iyi miryango mu birebana n’ubuhinzi, MIDIMAR inafite gahunda izabafashamo ibaha amatungo magufi, gutanga amafaranga y’ishuri mu kurihirira abana, gufasha ababana mu buryo bunyuranyije n’itegeko mu gusezerana, kubaka amacumbi ku batayafite ndetse no korohereza abatarabona indangamuntu kuzibona.

Banahawe amafumbire, imiti n'ipompo yo kuyitera, amasuka n'amafaranga yo kubafasha gutegura imirima.
Banahawe amafumbire, imiti n’ipompo yo kuyitera, amasuka n’amafaranga yo kubafasha gutegura imirima.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo kuri midimar vraiment ifite ingufu ugereranije nizindi ministeri gusa bazagere no mubugesera kandi courage kuri FAO and nice colaboration with the leaders of our country rwanda

Nzabana adrien yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka