Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagiye kujya mu mwiherero i Gabiro

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’u Rwanda 416, tariki 19 Werurwe 2015, bazajya mu mwiherero i Gabiro, nyuma y’igihe gito abayobozi bakuru b’igihugu bawuvuyemo.

Ngendahimana Ladislas ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) avuga ko umwiherero w’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge uzibanda ku mitangire ya serivisi, imikorere n’imikoranire hamwe n’imyitwarire y’abayobozi.

Umwiherero uzasozwa tariki 22 werurwe 2015 abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge barahuye n’abayobozi b’uturere hamwe n’abayobozi b’intara, kugira ngo baganire uburyo bagomba gukorera hamwe mu guteza imbere imikoranire.

Ngendahimana avuga ko uyu mwiherero uzibanda ku mitangire ya serivisi, imikorere n'imikoranire hamwe n'imyitwarire y'abayobozi.
Ngendahimana avuga ko uyu mwiherero uzibanda ku mitangire ya serivisi, imikorere n’imikoranire hamwe n’imyitwarire y’abayobozi.

Uyu mwiherero uzamara iminsi itatu uzaba n’umwanya wo kunenga abayobozi batubahiriza inshingano zabo nk’uko byagiye bigaragara hamwe na hamwe, aho abayobozi bategera abaturage mu bikorwa by’ubukangurambara mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, kugira isuku, abandi bakaba baragaragaye mu bikorwa byo kwiguriza amafaranga ya Koperative Umurenge SACCO na VUP ntibayagarure.

Ngendahimana avuga ko hazaboneka n’umwanya wo kuganira ku myanzuro 16 yafashwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru no kureba uburyo yashyirwa mu bikorwa mu nzego zibishinzwe.

Ni ubwa mbere umwiherero w’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ugiye guhuzwa n’uw’abayobozi b’uturere kuko nabo bazabasangayo bakarebera hamwe uko bakuzuza inshingano zabo uko bosabwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Yampaye Inka sogokuruza twataramye!Ubwo se i Gasanze bagira abayobozi ? Muramaze kubanenga;nanjye ndabanenze ni ibigwari,ntibakwiye kuyobora mu rwa Gasabo mba mbaroga! Yooo!Ubu se banyagasanze mubayeho mute ? Bababeshye kaburimbo,naho burya nta n’amazi mugira!ivumbi rirabica muzize ubugwari bw’abayobozi banyu.Bazaze Kicukiro tubigishe icyo gukora,twe tuyobowe n’umugabo.

eric yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Hirwa ,ukoze hasi unyibutsa ibuye.Aho i Gasanze wagirango nta byobozi bahaba!kubona ahantu hitwa ko ari i kigari bavoma igishanga?Abayobozi baho rwose nanjye ndabanenze,bakwiye gusezera kuko ntacyo bamariye abaturage.Barutwa na meya (Ndizeye Willy)wabonye byanze agakuramo akarenge.Nyamara uwabumbye itafari ntibamuyoberwa, bagatangira kumwirukaho!Nibahinduke,bite kubo bayobora,cg babise abandi babishoboye;bazi agaciro k’umunyarwanda!

shumbusho yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Bazakosore abayobozi b’ imirenge bumva ko abagore n’ abakobwa bari mu murenge bayobora Bose ari ababo. Bagomba kubakoza icyo bashaka. Turabyanze. Urugero rwo mu murenge wa CYABiNGo/ Gakenke

Alias Imana niyo nkuru yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Bazahwiture abayobozi bitwa ko bayobora,birirwa babeshya abaturage ngo"tuzabageza kuri ibi....",bigahera mu magambo!Kubona Gasanze(Nduba) ibeshywa amazi,buriya abayobozi baho bamariye iki abo bayobora?Kubona bavoma igishanga,nabwo bayacuranwa n’umuceri?kandi ngo ni ikigali?Birababaje.

Hirwa yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Ariko ba<> ntabwo bafatanya n’abakuru b’ubuturere ???
Ndibaza ko ibyo bakora baramutse batabyumva kimwe, amakosa yagabanuka; kuko ntibakwemera ko bakora amanyanga.

Hope NZABANDORA yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Shema wavuye Jabana yaramunzwe na Ruswa akaniguriza amafaranga ya sacco JABANA ntimwamuhembye kumwimurira ahandi

baby yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

UYU MWIHERERO NI Ngombwa kandi ni karis
hya ituma Gitifu yibuka igihango afitiye Abanyarwanda.
Ntimukagaye gusa nshuti mujye munash

Habiyambere Célest yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

UYU MWIHERERO NI Ngombwa kandi ni karis
hya ituma Gitifu yibuka igihango afitiye Abanyarwanda.
Ntimukagaye gusa nshuti mujye munash

Habiyambere Célest yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

uyu mwiherero uziye igihe kandi turizera ko imyanzur izavamo izaba ari ingenzi kuri twese nk’abanyarwanda

mugema yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Nuguhozaho nahubundi birakomeye Ba Executives bimirenge nutugari narica bagakiza.

Gerald yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Ni ugutokora ifuku!
Ni ryari se badahora mu ngando no mu mahugurwa!

Nsekambabaye yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka