Rwamagana: Abaturage bashinje gitifu uburiganya na ruswa mu ruhame

Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere mu Karere ka Rwamagana, tariki ya 18 Werurwe 2015, abaturage bikomye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murambi mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana witwa Sebagabo Jimmy, bamuha induru ku mugaragaro bamushinja ubutiriganya, ruswa ndetse n’akarengane yagiye abakorera.

Ibyinshi mu bibazo byabarijwe mu Kagari ka Murambi byumvikanagamo izina n’uruhare rw’umuyobozi wako “Sebagabo Jimmy”, nko guteza cyamunara amasambu y’abaturage agambiriye inyungu ze, kurya ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano akabikuza sheke y’ibihumbi 300 by’umuturage.

Bamwe mu baturage bashinja uyu muyobozi kurya ruswa n’uburiganya kandi ko bigoranye kugira ngo umuturage ayoboye agurishe umurima atagize icyo amuhaho ngo bitungane.

Abaturage bavuga ko umuyobozi w'akagari kabo arangwa na Ryswa kandi akarenganya abaturage agamije indonke ze.
Abaturage bavuga ko umuyobozi w’akagari kabo arangwa na Ryswa kandi akarenganya abaturage agamije indonke ze.

Mu bavugiye mu ruhame, harimo babiri bahamije ko Sebagabo hamwe n’itsinda ry’abo bakoranaga mu buriganya, bitwaje inyito yo kwishyura imitungo imiryango yabo yangije muri jenoside, maze agateza cyamunara amasambu y’abaturage mu buryo bw’ubugome.

Umwe muri aba baturage witwa Uwimana Odette yabwiye Inteko y’abaturage n’abayobozi bari bayobowe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, ko mu mwaka wa 2012 yagurishije umwe mu mirima ye, kugira ngo yishyure imitungo umugabo we (ufunze) yangije muri jenoside kandi ngo bikaba byarakozwe; ariko ngo icyamutangaje kikanamubabaza ni uko uwo gitifu w’akagari yaje guteza cyamunara isambu yari asigaranye mu buriganya.

Undi muturage na we yagaragaje ko ubwo bifuzaga kugurisha isambu yabo iri muri aka kagari, Sebagabo yashatse kubashakira umuguzi (umukomisiyoneri) ku bwumvikane bw’uko hari kugurwa miliyoni 2, gitifu agakuramo imwe na bo bagasigarana indi ariko ngo baramwangira.

Abayobozi banyuranye bifatanyije n'Ab'i Rwamagana kumva ibibazo by'abaturage.
Abayobozi banyuranye bifatanyije n’Ab’i Rwamagana kumva ibibazo by’abaturage.

Nyuma ngo baje kubona umuguzi wigenderaga iyo sambu bayigurisha miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo kumenya ko isambu yagurishijwe Sebagabo yagize umujinya maze yitwaza ko muri uwo muryango (w’abana benshi) harimo umuhungu (na we wubatse) wahamwe n’ibyaha bya jenoside ndetse yararyozwaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 byo kwishyura imitungo, maze ngo ntiyita ku mitungo ye ahubwo atesha agaciro bwa bugure bw’isambu y’umuryango; ayiteza cyamunara kuri miliyoni 2.

Aha na ho ngo Gitifu yishyuye uwangirijwe imitungo amafaranga ye ibihumbi 600 ariko miliyoni n’ibihumbi 400 yasigaye ntiyayashyikiriza bene yo, kugeza ubwo biyambaje ubuyobozi bw’akarere ariko ntatange ubusobanuro bufatika, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Yvonne Muhongayire, wari muri iyi gahunda.

Muhongayire yavugiye mu ruhame ko yasuzumye ikibazo cya Sebagabo agasanga atari shyashya.
Muhongayire yavugiye mu ruhame ko yasuzumye ikibazo cya Sebagabo agasanga atari shyashya.

Undi muryango wagaragaje ikibazo kuri Sebagabo ni uwagurishije umurima n’Itorero ADEPR kuri miliyoni 3, ariko ngo icyo gihe Sebagabo yabategetse gukora sheke ebyiri: imwe y’amafaranga 2,700,000 yafashwe n’umuryango ndetse n’indi ya 300,000 yatwaye ubwe. Cyakora zose ngo zari zanditseho umukecuru wa ba nyir’isambu.

Umwe mu bagize uwo muryango ngo yabonye ko ari akarengane ajya muri Banki ya Kigali guhagarikisha iyo sheke ku buryo gitifu atabashije kuyibikuza.

Uyu muyobozi w’akagari ngo ntiyashizwe ahubwo yigiriye ku cyicaro cya ADEPR i Kigali, akoresha amayeri bamuha indi sheke yanditseho amazina y’umukecuru nyir’isambu, maze afatanya n’umuhungu we witwa Ruhumuriza, barayibikuza.

Ubwo yasabwaga ibisobanuro na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, uyu muyobozi w’akagari, hari aho yarahiye mu izina ry’Imana avuga ko atabizi ariko abaturage bahita bamukomera cyane, avuga ko bamuviriyeho inda imwe barongera bamuha urwamo mu ruhame.

Sebagabo ushinjwa n'abaturage uburiganya na Ruswa.
Sebagabo ushinjwa n’abaturage uburiganya na Ruswa.

By’umwihariko ku kibazo cyo gukoresha inyandiko mpimbano ngo abikuze sheke, uyu muyobozi w’akagari yavuze ko gukora ubwo buriganya kwari ukwiyishyura umwenda yari aberewemo n’umwe mu bagize uwo muryango.

Ibisobanuro byatangwaga na Sebagabo ku makosa yashinjwaga n’abaturage ntibyigeze binyura ubuyobozi ndetse n’abaturage bari benshi ku kibuga cya Murambi bateraga hejuru bamwamagana, bavuga mu magambo yabo ko yabamaze, ndetse abenshi bakavuga ko batabona uko bose bagaragaza ingorane yabateje.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, wari wifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana mu gutangiza uku kwezi mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Muhazi anabafasha gukemura ibibazo, yavuze ko umuyobozi nk’uyu adakwiriye guhagarara imbere y’abaturage ngo abayobore kuko nta ndangagaciro z’ubuyobozi zimuranga.

Guverineri Uwamariya yasabye abayobozi guharanira imiyoborere myiza bimakaza serivise zinoze.
Guverineri Uwamariya yasabye abayobozi guharanira imiyoborere myiza bimakaza serivise zinoze.

Guverineri Uwamariya, avuga ko ukwezi kw’imiyoborere myiza ari uburyo bumwe bwo kwegera abaturage kugira ngo abayobozi bumve ko babereyeho gufasha abaturage, kandi ngo abayobozi bitwara nabi nk’uw’Akagari ka Murambi, ntabwo bazihanganirwa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubushakashatsi n’isuzumamiyoborere mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiyoborere (RGB), Usengumukiza Félicien, yasabye ko abayobozi n’abaturage baharanira itangwa rya serivise zinoze kuko ari ryo shingiro ry’imiyoborere myiza n’iterambere kandi bakamenya ko iyo serivise itagenze neza, bidindiza iterambere rusange.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

nakwishima bamufunze kdi akishyura ibyabandi

Nyaruda yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

YEWEGA SEBAGABO URASEBYEPE!

jojo yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Ndababwiza ukuri uyu mugabo nako iyi ngirwa mugabo yari yaramaze abaturage uretse ko atabikoraga wenyine hari agatsiko bafatanyije bibaye ngombwa nabo bakabafata byaba byiza bakabiryozwa

kanyombya yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Uwo mu gitifu ndamuzi gusa jyewe ndishimye bamukanire urumukwiye ni gisambo ni indiscipline nta ndangagaciro n agira umuntu se udatinya kwinjira munzi yumuntu nta kalibu bamuhaye ni umuyobozi nyabaki aba bose yarabarenganyije bishoboka gusa imana iratugobotse nawe gitifu waka icyangombwa cyuko utuye mukagaki ayobora @ zana mutuel bureau ye ni centre de sante hahahaahahahahaahahah sabagabo mirongwine yamugereyeho

Nduwayezu eric yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Nta ngajwe nu kubona Guverineri yara size adatanze amabwiriza ashira mugihome umuyobozi urya utwabandi ,birababaje cyane, umuyobozi wemera ko yakoresheje inyandiko mpimbano ngo akunde yiyishure.
Icyo cyonyine kirahagije ko ashirwa mugihome, reka turebe wenda POlisi iri gupereza, aramutse adashizwe mugihome na byo byaba aru kubangamira imiyoborere myiza.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Birababaje cyane rwose.Uyu se wisobanura KO yiyishyura mu frw y’abandi ubundi kandi ubwo yirirwa abwira abo ayobora ATI:ntimugafatire.Usibye ko ayo ari amatakirangoyi

alias Murokore yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Nadakomeza kuyobora se abarenganye bazaba barenganuwe?Guverineri se icyamezo gifatika yafasshe mu rwego rwo kurenganura abarenganye ni ikihe?SEBAGABO SE URUMVA NTA bamushyigikiye ?Wakora biriya bintu nta mwene wanyu ukomeye ugatera kabiri muri iki gihugu?

simba Tom yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Ubu se uyu azakomeza kuyobora?
Cyeretse niba bamutinya mka bya bifi binini.
Reka turebe Governeri icy azakora. Niho tuzamenyera imiyoborere mibi yakomeje kurangwa muri rwamaganaa

rasitaze yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka