Ngororero: Abaveterineri 4 bakurikiranyweho gukora amakosa muri girinka
Kuva ku wa 15 Werurwe 2015, Abashinzwe ubworozi (abaveterineri) mu mirenge bane bafunzwe bekekwaho gutanga mu buryo budakurikije amategeko inka zagenewe korozwa abanyarwanda bakennye muri gahunda ya Girinka.
Abafunzwe ni Nkurunziza Samuel wo mu Murenge wa Muhanda, Havugimana Anastase wo mu Murenge wa Bwira, Uwanariya Agnès wo mu Murenge wa Gatumba na Muragijimana Scolastique wo mu Murenge wa Kavumu.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon avuga ko aba baveterineri bagiye batanga inka bakaziha abaturage batari bazigenewe ku bwende bwabo cyangwa ku burangare bagize.
Kuba hari abaturage batabonye inka kubera amakosa y’aba bakozi, Ruboneza avuga ko bagomba gukurikiranwa hakurikijwe amategeko agenga gahunda ya Girinka.
Muri aka karere hari abaturage bakomeje kuvuga ko hari ahakoreshwa ikimenyane mu gutanga inka nk’uko umugore witwa Uwinkamiye, utuye mu Murenge wa Ngororero yatangaje.
Mu kunoza imitangire y’inka muri gahunda ya Girinka, mu Karere ka Ngororero bahorana urutonde rw’abantu ibihumbi birindwi bazahabwa inka rwarangira hagakorwa urundi, ariko hakaba ababirengaho.
Gukurikirana abaveterineri bakoze amakosa muri Gahunda ya Girinka bije nyuma y’uko raporo y’abadepite basuye aka karere bagaragaje ko hari amakosa yakozwe muri gahunda ya Girinka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Nyiraneza Clotilde avuga ko bahagurukiye guca amakosa akorwa n’abantu batandukanye.
Kuva gahunda ya Girinka yatangira, mu Karere ka Ngororero bamaze gutanga inka 5462.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBAFUNGWE
abo bagizibanabi nibabafunge nibo batuma akarere kacu gasubira inyuma mumihigo.
UMURENGE WA nYANGE HO NI AGAHOMAMUNWA INKA ZAHAWE ABACURUZI GUSA. IZA PAPSTA ZO RWOSE ZIFITWE N’ABAKIRE GUSA NTA MUKENE UZIFITE