Gakenke: Umugabo yiyahuye yimanitse mu mukandara

Ku wa 18 Werurwe 2015 ahagana mu saa cyenda n’iminota 50 z’igitondo nibwo umugabo witwa Théogene Bankundabose wari utuye mu Kagari ka Buyange mu Murenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke yiyahuje umukandara wo kwambara yimanitse mu cyumba cy’inzu y’umuturanyi we wari umaze iminsi amucumbikiye, nyuma y’aho umugore we amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Nemba.

Uyu nyakwigendera ngo kuva umugore we yarwara yahise aba nk’uwataye umutwe ku buryo hari n’abavugaga ko yarwaye mu mutwe, ari nabwo yavuye mu rugo rwe akajya gucumbika ku mugabo w’inshuti ye witwa Jean Damascène Mutabaruka ari naho yasanzwe yimanitse akoresheje umukandara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba, Emmanuel Nizeyimana, yabwiye Kigali Today ko nyuma y’aho Francine Nyirantezimana, umugore wa Nyakwigendera arwariye bitagendekeye neza uyu Bankundabose kuko yafashwe n’ibintu yita ibidayimoni.

Nizeyimana avuga ko nta kibazo nyakwigendera yari afitanye n’abantu ndetse n’umugore we ku buryo iby’urupfu rwe bikiri urujijo, hakaba hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekanye imbarutso y’urupfu rwe kuko impfu nk’izi zidakunze kubaho mu Murenge wa Mataba.

Amakuru aturuka mu baturage aravuga ko uyu nyakwigendera bakundaga kwita Kabundi yari asigaye ameze nk’umurwayi wo mu mutwe bitewe n’inzoga yari asigaye anywa cyane, kandi ngo yagiye kuba kwa Mutabaruka nyuma y’aho yari amaze gusakambura amabati yo ku nzu ye agera muri 4 akayagurisha.

Bankundabose asize umwana umwe n’umugore utwite dore ko ubu ari ku Bitaro bya Nemba ategereje kubyara.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yoo,imana imwakire mu bayo.

kampiriye triphonie yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

yoo Imana imuhe iruhuko ridashira. gusa police ikore iperereza ryayo neza wasanga hari ikibazo abaturanyi batarimo kugaragaza. Murakoze

Sibomana Jean Damour yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka