Muhanda: Imiryango isenyerwa amazu n’umugezi wa Giciye irasaba kwimurwa
Imiryango ibiri ituye mu Mudugudu wa Rubaya mu Kagari ka Mashya mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero yubatse ku nkombe z’umugezi wa Giciye, irasaba ubufasha ngo yimuke aho hantu kuko iyo umugezi wuzuye ugera ku mazu yabo.
Iyo ugeze aho iyo miryango ituye ku mugezi wa Giciye ubona ko umugezi wasatiriye amazu. Ni ahantu hari ikorosi ry’umugezi ku buryo iyo wuzuye amazi arenga inkombe akagera ku mazu y’iyo miryango isaba ubufasha bw’ibibanza n’isakaro ngo yimuke.
Umuryango wa Nyirimana Pierre wasatiriwe cyane n’uwo mugezi, avuga ko iyo wuzuye unatwara ibintu ndetse ukaba waranamusenyeye igikoni n’umusarani kandi nta handi afite ho kubyubaka.
Nyirimana avuga ko iyo ari igihe cy’imvura baba bafite ubwoba ko umugezi niwuzura nijoro uzabatwara, dore ko iyo ari ku manywa baba bari hafi bakitegura gukuramo ibyakwangizwa n’amazi.
Iki kibazo kandi kinafitwe n’uwitwa Barijyane Antoine uvuga ko gutura aho ari amaburakindi kuko afite ahandi ajya yakwimuka akava iruhande rw’uwo mugezi yita urupfu.
Mu rwego rwo gukumira amazi, aba baturage bagerageje gushyira ibiti biremereye bita imitego aho umugezi ukukira ukajya imusozi ariko biba iby’ubusa kuko amazi abisenya akambuka.
Ngendahimana Fabien, ushinzwe imiturire n’ubutaka mu Murenge wa Muhanda avuga ko izi ngo ebyiri zibangamiwe cyane n’uwo mugezi zifashije kandi zashishikarijwe kujya ku mudugudu ariko ngo bakaba baranze kwimuka kubera agace k’umujyi baturiye, gusa ubuyobozi bukaba bugiye gushyira imbaraga mu kubasaba kwimuka byihuse.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|