Wa mwana w’umukobwa w’imyaka 7, Mukakayigi Alice, wari watoraguwe ku muhanda mu Mujyi wa Rwamagana, tariki 07/01/2015, yaje kongera kugira amahirwe yo kubona abo mu muryango we mu ijoro rishyira uyu wa Kane, tariki 08/01/2015.
Igikorwa cyo gushyira amatara ku muhanda Kigali-Musanze-Rubavu kizarangirana n’itariki ya 10/1/2015 kikazarangira gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 7 miliyoni 997, ibihumbi 061 n’amafaranga 648 (7,997,061,648Rwf).
Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 7 y’amavuko uvuga ko yitwa Alice Mukakayigi yatoraguwe ku muhanda hafi ya gare ya Rwamagana kuri uyu wa 07/01/2015, avuga ko amaze kuburana n’abo bari kumwe mu modoka baturutse muri Uganda ahitwa Gisura ya Mbere.
Caporal Harelimana Vincent w’imyaka 38 wavuye muri FDLR araburira bagenzi be kureka gukomeza kwinanangira gushyira intwaro hasi kuko ngo abona igihe kikagera bakaraswa nubwo itariki ntarengwa bari bahawe yarenze.
Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Mukamba mu Kagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba igenda yangiza ibikorwa by’iterambere Leta yabakoreye birimo kwisenyera amazu kugira ngo babone amaramuko.
Urubyiruko 239 rurimo abahungu 117 n’abakobwa 122 rukomoka mu Mirenge ya Shyorongi, Rusiga na Mbogo yo mu Karere ka Rulindo rwarahiriye kwinjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi, kuwa gatatu tariki ya 7/1/2015.
Mukapfizi Edith w’imyaka 44 y’amavuko aravuga ko yarangaranywe n’abaganga bo mu bitaro by’akarere ka Ruhango bya Kinazi biri mu Murenge wa Kinazi bikaviramo umwana we urupfu ubwo yabyaraga.
Imibare itunzwe n’ibigo byashyizweho na Minisitere ishinzwe gucunga Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) igaragaza ko Abanyarwanda 5679 aribo bashoboye kwitandukanya n’ubuhunzi mu mwaka wa 2014 bagaruka mu Rwanda.
Imibiri y’abantu batatu mu barenga 12 barohamye muri Nyabarongo mu gice cy’akarere ka Kamonyi niyo yabonetse kuri uyu wa 06/01/2015 nyuma y’iminsi ibyo byago bibaye.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano kuri uyu wa 06/01/2015 akurikiranweho gukoresha impapuro mpimbano; nk’uko umuvugizi wa Polisi y’igihugu yabitangaje.
Abaminisitiri b’Intebe bungirije b’igihugu cy’u Bubiligi, Alexander De Croo unashinzwe ubutwererane n’amahanga, na mugenzi we Didier Reunders, unashinzwe ububanyi n’amahanga; barimo gusura u Rwanda n’u Burundi bareba ibikorwa bisanzwe biterwa inkunga n’igihugu cyabo, ndetse no kumva ibyashingirwaho mu kongera umubano (...)
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Euphrem aratangaza ko ashaka kurandura ingeso ya ba Rwiyemezamirimo bambura abaturage amafaranga bakoreye.
Nyuma y’aho hatanzwe itariki ntarengwa yo kurambika itwaro hasi ku barwanyi ba FDLR ariko ikaba itarubahirijwe, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burahumuriza abaturagebafite ubwoba ko imirwano yo kubarwanya yazabagiraho ingaruka.
Mu bikorwa byo gushakisha abantu barohamye muri Nyabarongo mu mpanuka y’ubwato yabaye mu gitondo cya tariki 3/1/2015, hatahuwe umurambo w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 ariko ntabarirwa mu barohamye mu mpanuka kuko yaturutse mu majyaruguru y’icyambu kandi ababuze ababo bakaba batamumenye.
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi basaga 400 barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2014 bo mu Mirenge ya Rwabicuma na Busasamana mu Karere ka Nyanza bari mu itorero ry’iminsi itatu, baravuga ko baryitezeho byinshi bizatuma bagira uruhare mu kubaka igihugu.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheihk Musa Fazil Harerimana arasaba abapolisi bashya kurangwa n’ubunyangamugayo kandi bakazakomeza kubaka izina ryiza n’isura nziza Polisi y’Igihugu ifite haba mu Rwanda ndetse no mu ruhando rw’amahanga.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gisagara barasaba ubuyobozi bubakuriye ko bwajya bubegera kenshi kugira ngo bubafashe mu nshingano zabo za buri munsi, kuko ngo bamwe muri bo usanga bakitinya mu gufata ibyemezo.
Bamwe mu bana bava mu miryango bakajya mu mirimo itabakwiriye mu Karere ka Ruhango baravuga ko ahanini babiterwa n’amakimbirane yo mu miryango iwabo, bagahitamo guhunga bakajya kwishakira imibereho.
Intore zo ku Rugerero rw’icyiciro cya gatatu cy’“Inkomezabigwi” zo mu Karere ka Rwamagana ziratangaza ko zigiye kuba umusemburo w’ibisubizo ku bibazo byugarije umuryango Nyarwanda; nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse n’imyitwarire irushora mu ngeso mbi, kandi bakazaharanira kubungabunga umutekano.
Abarokotse Jenoside batishoboye bo mu karere ka Huye bari kubakirwa kuri ubu bazataha mu mazu yubakishije amatafari ahiye. Ibi ntibyari bisanzwe kuko abagiye bubakirwa mu minsi yashize bafite amazu y’amatafari ya rukarakara.
Mu rwego rwo komora ibikomere Abanyarwanda batewe n’amateka banyuzemo kuva mu bukoroni kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Kiliziya Gatolika yatangije iyogezabutumwa rivuguruye rigamije kongera kubaka ubumwe mu Banyarwanda bwari bwasenywe n’Abakoroni.
Mu isingesho ryabereye mu rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe mu karere ka Ruhango, tariki 04/01/2014, abantu basaga 25 bashoboye kuhakirizwa indwara zitandukanye ndetse bamwe bavuze ko bakize SIDA.
Abaturage bo mu karere ka Rulindo bafatanije n’abitwa imboni zo mu karere ka Rulindo biyemeje kuzakora ubukangurambaga bwimbitse mu baturage bose babashishikariza kwita ku burere bw’abana no gukumira icuruzwa ry’abantu rigenda rigaragara hirya no hino.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko bishimira ibyo bagezeho mu mwaka ushize wa 2014, kandi bakavuga ko uwa 2015 bawutangiranye gahunda nshya zo gukora bashishikaye kugirango barusheho kwiteza imbere.
Bamwe mu bakoresha amazi y’isoko ya Bikiramariya iri i Kibeho mu karere ka Nyaruguru bavuga ko bayemera nk’atanga umugisha bakaba banayifashisha mu kwirinda amashitani.
Ku muganda usoza uwanyuma w’ukwezi umwe mu baturage battari bitabiriye umuganda uzwi ku izina rya sembweni Laurent, yatukanye n’umukuru w’umudugudu bapfa ko amubajije impamvu atitabiriye umuganda.
Nyuma y’uko ubwato bukoze mu mbaho bwari butwaye abantu bavaga mu murenge wa Rugarika berekeza mu wa Mageragere, burohamye muri Nyabarongo; abantu 11 nibo barohowe ari bazima na ho abandi basaga 12 ntibaraboneka.
Abaturage bo mu kagari ka Nyagahinga, umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, batangaza ko nubwo begerejwe umuyoboro w’amazi meza, baheruka kuwuvomaho bakiwufungura kuburyo ngo babona ntacyo ubamariye muri iki gihe kuko nta mazi ukibaha.
Mu migitambo cya misa ya gatatu yaberaga kuri paruwasi Gatorika ya Byumba abakirisitu bitabiriye gutura Imana amaturo atandukanye bayishimira ibyo yabakoreye mu mwak wa 2014.
Itsinda rihuriweho n’intumwa zihariye mu karere k’ibiyaga bigari zigizwe n’umuryango wabibumbye, Martin Kobler uyobora MONUSCO, Boubacar Diarra uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Koen Vervaeke uhagarariye umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Russell D. Feingold uhagarariye Amerika na Frank de Coninck uhagarariye u (...)