Ikigo cy’amashuri cya Rukingu cyasuwe n’abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru

Ikigo cy’amashuri cya Rukingu cyasuwe n’abayobozi b’Intara y’Amajyarugu bareba ibijyanye n’imyigire ndetse n’imirire y’abanyeshuri.

Ikigo cy’amashuri cya Rukingu giherereye mu Karere ka Rulindo, mu murenge wa Rusiga, Akagari ka Kirenge, Umudugudu wa Kinini, kikaba cyasuwe n’itsinda ryaturutse ku ntara y’Amajyaruguru rihagarariwe n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza n’imibereho myiza mu ntara y’Amajyaruguru Nkurunziza Aimable.

Aha basobanurirwaga imyigire y'abanyeshuri
Aha basobanurirwaga imyigire y’abanyeshuri

Nkurunziza Aimable avuga ko we n’itsinda bazanye basuye ishuri ry’uburezi bw’ibanze ry’imyaka icyenda (9 Years Basic Education) rifite kandi igice cyigamo abana babana n’ubumuga butandukanye (special Education) kugira ngo barebe uko imyigire yabo ihagaze hamwe no kureba uko abanyeshuri bafata ifunguro rya saa sita n’umubare wabo ndetse n’abatabasha kubona iryo funguro ngo harebwe icyakorwa, bakazakomeza no ku yandi mashuri.

Umuyobozi w’iki kigo cy’amashuri Ndagijimana Frodouard yavuze ko ikijyanye n’imirire mu gihembwe cyashize abanyeshuri baryaga ku kigereranyo cya 94%, naho ubu umubare ukaba waragabanutse bakaba bageze ku gigero cya 67% bitewe n’ababyeyi bamwe bavuga ko izuba ryabaye ryinshi imyaka ikarumba bakabura amafaranga yo guha abana ngo bajye gufata ifunguro rya saa sita ku ishuri.
Ubusanzwe buri mwana yishyura amafaranga 10000 ku gihembwe.

Igikoni batekeramo
Igikoni batekeramo

Ndagijimana yakomeje avuga ko mu myigire nta bibazo bafite ko abana biga neza kandi ikoranabuhanga bakaba barigeze kure kuko bafite abarimu n’imashini zihagije.

Umunyeshuri witwa Ishimwe Raymond wiga mu mwaka wa kane avuga ko ikoranabuhanga barizi cyane kuko abarimu babitaho kandi bakaba bafite imashini zihagije ko bazi gushushanya, kwandika n’ibindi.

Uyu muyobozi w’ikigo yasoje avuga ko nta bibazo byinshi bafite uretse iby’abana bake bata ishuri ariko ubuyobozi bw’ikigo bukaba bwarafashe ingamba zo gufatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakajya bahanahana amakuru hagati y’ikigo n’ishuri umwana wavuye mu ishuri bagahita bamugarura.

Gusa ngo imbogamizi bafite ni amashuri ashaje ariko ku bufatanye n’akarere bari kububakira amashyashya gahoro gahoro.

Marie Solange Mukashyaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka