Rusizi: Abagitifu b’Imirenge bimuwe abandi bahabwa izindi nshingano

Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge y’Akarere ka Rusizi bimuwe mu mirenge bari barimo bajyanwa kuyobora indi mirenge ku mpamvu zitandukanye

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko guhindurwa ku muyobozi biterwa n’impamvu zitandukanye, kuba yajya gutanga umusaruro urushijeho kurusha uwo yatanganga aho yakoraga cyangwa agakurwa aho yari ari kubera ko atagifite imbaraga zo kuhayobora.

Umuyobozi w'Akarere asobanura ku ihnduka ry'abakozi
Umuyobozi w’Akarere asobanura ku ihnduka ry’abakozi

Yagize ati ‘’Guhindurwa ku muyobozi hari igihe ashobora guhindurirwa akazi kugirango ajye gutanga umusaruro urushije aho yari ari harinigihe biba bigaraga ko atagifite imbaraga zo kugera ku nshingano ze ku mpamvu runaka ibyo byose bigenderwaho”.

Akomeza avuga ko buri wese agira icyo ashoboye mu buzima kuko hari igihe usanga umukozi runaka afite ubushobozi bukenewe ahandi ibyo bituma habaho kumutuma aho yajya gukoresha bwa bushobozi kugira ngo ngo abashe guteza abaturage imbere.

Ku banyamabanga Nshingwabikorwa bahinduriwe akazi umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko ari ibisanzwe nta kibazo kinini kibirimo aha akaba ariho ahera asaba abashinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage gusigara bayobora imirenge idafite abayobozi neza.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa bahinduriwe imirimo
Abanyamabanga Nshingwabikorwa bahinduriwe imirimo

Imirenge 11 kuri 18 igize Akarere ka Rusizi niyo yahinduriwe abayobozi abandi banyamabanga Nshingwabikorwa 3 bahawe indi mirimo mu karere ni mu gihe indi mirenge 4 yo gagumanye abayobozi bayo gusa nabo ntibari bayisanzwemo kuko nabo baherutse guhinduranwa.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Gihundwe, Muganza na Nyakarenzo bahawe indi mirimo mu karere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Bugesera Yo yihorere ibyayo byarayoberanye cyane ahubwo governor atabare abakozi bo mutugari bâ girifu abahindure n’aho ubundi biragoye cyane.

vincent yanditse ku itariki ya: 25-10-2015  →  Musubize

Mayor ea Rusizi Yagize ati ‘’Guhindurwa ku muyobozi hari igihe ashobora guhindurirwa akazi kugirango ajye gutanga umusaruro urushije aho yari ari harinigihe biba bigaraga ko atagifite imbaraga zo kugera ku nshingano ze ku mpamvu runaka ibyo byose bigenderwaho.

KARYARUGO yanditse ku itariki ya: 25-10-2015  →  Musubize

Hhhhhh, ubuse sha kugukura mu murenge ukajya mu karere ni promotion??
Imodoka baha Gitifu wari wumva bayihaye umukozi wo mu Karere? Bamugize Vice-Mayor se?? Njye sanga kuba yagiye mu Karere aruko basanze ibyo kuyobora umurenge atabishoboye bamujyana kumwicaza muri office aho azajya ayoborwa agera kukazi saa 7:0 agasinya mu ikaye. Baramurangije kabisa!?

yaya yanditse ku itariki ya: 24-10-2015  →  Musubize

Uriya mudamu wa Muganza yarashoboye pe,promotion arayikwiye rwose,Fredy rwose wakoze kdi uzi akarere neza urymwana waho bravoo

veve yanditse ku itariki ya: 24-10-2015  →  Musubize

bjr nimwandika inkuru mujye muyiva imuzi ubuse ko mutatubwiye uko imirenge yagiye ihundurirwa abayobozi iyariyo ? nibyo byari bikenewe cyane

cyusa yanditse ku itariki ya: 24-10-2015  →  Musubize

Mbega byiza we!!ibi uwabikora no mukarere ka Bugesera aho bamwe mubayobozi batagitanga umusaruro!!uzi bibaye nko muri nyobozi y’akarere maze bagakuramo ba vice mayor bavangira mayor wacu dukunda!Ntacyo ariko manda yabo iraje irangire gusa uwadusubiza mayor nka Rwagaju ariko akaturinda v/m économique nkuwo dufite akarere katera imbere

sadat yanditse ku itariki ya: 24-10-2015  →  Musubize

Nibyiza ko abantu bazamurwa muntera ndetse bakanimuka kujya gukorera ahandi murwego rwo kugira ngo ibyiza bakora bisangizwe n’abandi

Nahayo Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 23-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka