FDLR si ingabo zatuma abantu bahora mu nama-Minisitiri Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, asanga ingabo za FDLR nta mbaraga za gisirikare zigira ku buryo abantu bahora mu nama zo kuzigaho.

Byavugiwe mu kiganiro Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 22 Ukwakira 2015.

Abanyamakuru bo mu Rwanda no mu mahanga bitabiriye ikiganiro.
Abanyamakuru bo mu Rwanda no mu mahanga bitabiriye ikiganiro.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ikibazo cya FDLR kidaterwa na Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) gusa, ahubwo ngo hari ibindi bihugu byinshi bikiri inyuma kubera inyungu bigifitemo.

Akomeza avuga ko ibyo bihugu biyishyigikiye ari byo bituma idashyira intwaro hasi ngo batahe, n’aho mu bya gisirikare ngo ntabwo bakaganye.

Agira ati "Kurangiza ikibazo cya FDLR, abari hirya no hino bagataha, hakoreshejwe uburyo bwa gisirikare ntabwo ari ikintu gikomeye, si ngombwa ko twirirwa mu Burayi na z’Amerika ".

Icyakora, ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yishimiye intambwe Leta ya RDC yateye, ubwo Minisitiri w’Ingabo wayo yazaga mu Rwanda kuganira na mugenzi we ku kibazo cya FDLR.

Ku bijyanye n’umubano hagati y’Uburusiya n’u Rwanda, yavuze ko wifashe neza cyane ko aherutseyo mu ruzinduko rwari rugamije kuwunoza.

Ku kibazo cy’intambara y’ubutita hagati y’Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rukurikira uko bigenda ariko ko ntacyo rwabikoraho.

Yagize ati "Intambara y’ubutita iri hagati y’ibihugu by’ibihangange nk’Uburusiya na USA, twe tugerageza kwifubika kugira ngo imbeho itatwica tukava mu nzira".

Akomeza avuga ko u Rwanda rufite izindi ntambara zirureba zirimo ubukene ndetse n’ibibazo byo mu karere.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka