Kwifashisha umuganda batera ifumbire muri Kawa bizagabanya abayinyereza

Ifumbire iterwa muri Kwa ihabwa abahinzi batishyuye, ikazakatwa ku giciro bazagurirwaho. Mu rwego rwo guhangana n’abayinyereza,NAEB irasaba abahinzi kuyiterera mu muganda.

Tariki 22/10/2015, mu gutangiza gahunda yo gutera ifumbire muri Kawa, mu kagari ka Kivumu, umurenge wa Musambira, mu karere ka kamonyi, Celestin Gatarayiha, umuyobozi w’ishami rya Kawa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga (NAEB), yatangaje ko ifumbire ya Kawa izajya itererwa mu muganda kugira ngo hatagira abayikoresha ibyo itagenewe.

Abahinzi bo mu murenge wa Musambira bahawe amapompo yo gutera imiti
Abahinzi bo mu murenge wa Musambira bahawe amapompo yo gutera imiti

Ati “Barakangurirwa gutera ifumbire bari mu matsinda, bagakorerana umuganda, kugira ngo hatagira uyitera nabi. Kandi ifumbire gusa ntihagije kugira ngo Kawa igire umusaruro , ahubwo tugomba no kugira imirima ikoreye neza tugatera n’imiti”.

Ifumbire ihabwa ibahinzi igurwa n’ishyirahamwe ry’abohereza Kawa mu mahanga, amafaranga y’ifumbire bakazayakata ku giciro baguriraho abahinzi. ku kiro cy’igitumbwe, umuhinzi akatwa 10Rwf.

Gatarayiha avuga ko mbere umuhinzi bamusabaga kwigurira, ariko hakabamo abatabikora kubera kubura amikoro. Mu myaka itatu ishize abahinzi bayihabwa, ngo ifumbire ikoreshwa muri Kawa yariyongereye kuko yavuye kuri toni igihumbi igera ku zisaga ibihumbi bine.

Mugemanyi Yozefu, ukuriye abahinzi ba Kawa mu kagari ka Kivumu, yemera ko hari
abahinzi bafataga ifumbire ariko ntibayishyire yose muri Kawa.

Uyu muhinzi nawe ahamya ko gukoresha ifumbire byongereye umusaruro, aho atanga urugero ku gipimo cya Kawa 300 cyavagamo ibiro 500, ariko iyo ushyizemo ifumbire kikaba kivamo nka toni ebyiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo ashyira ifumbire kuri Kawa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo ashyira ifumbire kuri Kawa

Izabiriza Jeanne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, yasabye abahinzi gukurikiza inama bagirwa na NAEB kuko arizo zizabafasha kubona amafaranga. Ati “ icyo nshimira iyi Leta n’uko iguha ibikoresho ikaza no kukwereka uko ubikoresha. Bashoboraga kubibaha ntibagere aha”.

Mu karere ka Kamonyi hateye ibiti bya Kawa ibihumbi 292, biri ku buso bwa hegitari 167. Umusaruro utunganyirizwa mu nganda 13 ziri muri buri murenge. NAEB yatanze inkunga y’amapompo yo guteresha umuti, atatu muri buri murenge.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka