Nyanza: Bahamya ko imyumvire mu kurwanya isuri yiyongereye

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Nyanza bahamya ko imyumvire yiyongereye mu kurwanya isuri itwara ubutaka bwabo babyazaho umusaruro.

Mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyanza hafi y’imisozi ikikije ibishanga igiye irwanyijweho isuri hakoreshejwe uburyo bw’amaterasi y’indinganire n’imirwanyasuri.

Bumwe mu butaka burwanyijeho isuri mu karere ka Nyanza
Bumwe mu butaka burwanyijeho isuri mu karere ka Nyanza

Amwe muri ayo materasi y’indinganire yakozwe ku nkunga y’umushinga ushinzwe gufata ubutaka bw’I musozi no kuhira imirima y’imisozi wa LWH ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi mu Rwanda mu gihe indi mirwanyasuri yakozwe n’abaturage ubwabo.

Nk’uko bivugwa na bamwe muri abo baturage kurwanya isuri byagiye bikorwa bamwe batumva akamaro kabyo ndetse bavuga ko bibatubiriza ubutaka bwabo.

Umwe muri abo bahinzi witwa Nkezabera Faustin utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza avuga ko imyumvire abaturage bari bafite mu kwitabira ibikorwa byo kurwaya isuri yazamutse agereranyije no mu myaka mike yashize.

Agira ati: “Imirima yanjye yose ishobora kuba yakwangizwa n’isuri ubu namaze kuyicaho imirwanyasuri igihe cyose imvura yagwa nta kibazo naba mfite ko ubutaka bwanjye bwagenda”.

Uyu muhinzi akomeza avuga ko mu myaka mike ishize atumvaga neza akamaro ko kurwanya isuri ariko nyuma y’ubukangurambaga yahawe avuga ko yasanze isuri ari nk’umwanzi wangiza ubutaka iyo budaciweho amaterasi y’indinganire cyangwa ubundi buryo bwose bwakoreshwa mu kuyirwanya.

Benshi mu bahinzi bo mu karere ka Nyanza bemeza ko ubutaka bwabo butakijyanwa n’isuri ngo bitume babona umusaruro muke.

Mugabonake Théogène umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyanza yemeza ko mu kurwanya isuri hacibwa amaterasi y’indinganire n’imirwanyasuri hashyizwemo imbagara kugira ngo imyumvire y’abaturage izamuke bumve neza akamaro kabyo.

Abisobanura agira ati: “Hakozwe amaterasi yikora hanaterwa n’ibiti n’ubwatsi kuri ayo materasi ku buryo twizeye ko nta kibazo cy’isuri dufite ku bataka bwo mu karere”.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyanza, Mugabonake Theogene atangaza ko ibi bikorwa byakozwe mu mirenge ifite imisozi miremire ndetse no mu gice cy’amayaga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka