Ukwezi kwahariwe urubyiruko hateganyijwe byinshi by’ingirakamaro

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yasabye abayobozi b’urubyiruko mu turere tariki 22/10/2015, kubwira intore zose zatojwe kuzana abanyeshuri mu kwezi kwahariwe urubyiruko.

Uku kwezi kwiswe ’Youth Konnect Month’ kuzatangira tariki 05/11/2015, guteganyijwemo ibikorwa byo gukangurira urubyiruko kwigira, kugira ubuzima bwiza, kwitabira ikoranabuhanga no kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu.

Abahagarariye urubyiruko mu turere bateranye
Abahagarariye urubyiruko mu turere bateranye

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ngo irashaka umusanzu ukomeye w’urubyiruko mu iterambere ry’Igihugu, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa, Robert Mwesigye yasabye ubwitabire budasanzwe.

Yagize ati:"Ubushize mu bikorwa nk’ibi, mwagiye mutanga impamvu zitandukanye zatumye abantu batitabira, aho mwavugaga ko imvura yaguye, nyamara hari n’aho yaguye barakomeza".

Umuhuzabikorwa wa NYC, Shyerezo Norbert yongeyeho ko guhugira mu bikorwa nk’ibi k’urubyiruko ruri mu biruhuko, bibarinda kwishora mu ngeso z’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge.

Mu biteganijwe hari ukubakira abatishoboye nibura inzu imwe muri buri kagari, kwiga kwizigamira no kwiharika ndetse no kwitabira gutanga ibitekerezo mu nama y’umushyikirano.

Umuryango, Imbuto Foundation nawo urateganya guhemba urubyiruko rufite imishinga y’iterambere, hakazaba n’inkera y’imihigo ku munsi ubanziriza Inama y’umushyikirano.

Impamvu y’ubwitabire bwagiye buba buke mu bikorwa by’urubyiruko, nk’uko byatangajwe n’uwitwa Bihira Innocent ushinzwe urubyiruko muri Karongi, ngo ni uko nta bashinzwe urubyiruko mu mirenge bahari; bigatuma nta musaruro mwinshi abashinzwe urubyiruko mu turere bagaragaza.

Yavuze kandi ko byaba byiza abadepite bagiye basura abaturage cyane, kugira ngo abashinzwe urubyiruko mu turere babonereho akanya ko gutanga amatangazo no gukora ubukangurambaga ku bikorwa biteganywa.

Abayobozi muri NYC na bamwe mu bahuzabikorwa b'urubyiruko mu turere baganira n'abanyamakuru
Abayobozi muri NYC na bamwe mu bahuzabikorwa b’urubyiruko mu turere baganira n’abanyamakuru

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu rwego rw’ikoranabuhanga, yashyizeho ahantu hagera kuri 200 mu gihugu hose hitwa "Irembo Centers" hari za mudasobwa, aho abaturage bazajya gushakira serivisi zatumaga bajya ku turere, mu mirenge no ku tugari.

NYC ivuga ko ibi bigo bigamije gufasha abaturage kudasiragira mu nzego z’ubuyobozi, bajya gushaka serivisi bagakwiye kwihereza ubwabo bakoresheje ikoranabuhanga.

Inama y’urubyiruko ikavuga ko nta bandi bantu bo gufasha abaturage kubona izo serivisi, niba urubyiruko rutabonetse ngo ruhabwe inshingano.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka