Minisitiri ushinzwe imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Mukantabana Seraphine, arishimira ko ubu u Rwanda rwiteguye neza kwakira impunzi zinjiye mu gihugu mu kivunge kuko hari abantu 100 bahuguwe bashoboye gukorana neza nk’ikipe imwe mu kwakira impunzi uko zaba zingana kose.
Uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) Ambasaderi James C. Swan avuga ko imitwe ibangamiye umutekano mu karere ibarizwa mu burasirazuba bwa RDC igomba kurwanwa kugira ngo abaturage bashobore gukora bafite umutekano n’ibikorwa by’iterambere byiyongere.
Urubyiruko 937 ruhagarariye abandi mu midugudu n’utugari mu Ntara y’Amajyaruguru rwasoje itorero ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15/01/2015 rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka aho batuye.
Ishuri Cornerstone Leadership Academy riri mu karere ka Rwamagana ryahaye amahirwe abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ku buryo 40 ba mbere bazatsinda ikizamini rizatanga bazemererwa kuryigamo icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ku buntu.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba buvuga ko umuntu waguze isambu y’umuturage wo mu muryango w’abasigajwe inyuma n’amateka binyuranyije n’amategeko bizakemuka bakurikije icyo amategeko ateganya byaba ngombwa bakayamburwa.
Abagore bo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe barasabwa gukomeza kurinda ubusugire bw’icyizere bagiriwe bakomeza ibikorwa biteza imbere ingo zabo.
Intore ziri ku rugerero mu Karere ka Gatsibo zivuga ko zitewe ishema no gutanga umusanzu wazo mu kubaka igihugu, no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage babashishikariza kwitabira gahunda za Leta mu rwego rwo kwesa imihigo biyemeje.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwasuye abaturage b’Akagari ka Masaka mu Murenge wa Rugarika baburiye ababo mu mpanuka y’ubwato bunayemerera inkunga, kuwa kane tariki 15/01/2015.
Minisitiri muri ministeri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR), Mukantabana Séraphine arasaba abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya gukura amaboko mu mifuka bagakora bashaka ikibatunga, aho guhora bategereje inkunga batazi aho zizava.
Sergeant Felicité Mujawamariya yahawe umudari w’ishimwe n’umuryango w’abibumbye nk’umwe mu bayobozi b’ababapolisi bari bashinzwe kubungabunga amahoro muri Darfur wahize abandi.
Inama idasanzwe y’inama njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye kuwa 15/01/2015 yemewe ubwegure bwa Nzeyimana Oscar wari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, na Bayihiki Basile wari umuyobozi w’Akarere wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame aremeza ko kuba azasoza manda ya kabiri mu 2017 bitari mu bimuhangayikishije iki gihe, kuko agihanganye n’ibindi bibazo byihutirwa bibangamiye u Rwanda.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali aributsa urubyiruko ko ubutore butagaragarira mu magambo ahubwo bugaragazwa n’ibikorwa.
Perezida w’u Rwanda arahamagarira Abanyarwanda bo mu byiciro byose gukura amaboko mu mifuka bagakora, kuko ngo nta na kimwe mu byo bashaka bazigera bahabwa nk’impano nibatabikorera bafatanyije.
Umuyobozi w’impuzamasindika y’abakozi izwi nka COTRAF, Dominic Bicamumpaka, arashinjwa n’abanyamuryango be kwanga kuva ku buyobozi bw’iyi sendika nyuma y’amezi abiri manda ye irangiye, nawe ubwe akemeza ko abatamushaka nta n’umwe uzi uko iyo sendika yabayeho.
Abaturage n’abayobozi b’ibanze b’Umurenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe bagiriwe inama yo gufatanya mu guteza imbere umurenge wabo ntawe uhutaje mugenzi we, abaturage bakurikiza gahunda za leta n’abayobozi bayobora nta gitutu bashyize ku baturage.
Nyuma y’uko bivuzwe hirya no hino ko mu Rwanda hari abantu bafungwa igihe kiruta icyo baba barakatiwe, KT Radio yabateguriye ikiganiro kuri icyo kibazo kiba guhera 08h30 kuri uyu wa 15/01/2015.
Minisitiri w’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa, ubwo yafunguraga ikigo mboneza mikurire mu karere ka Ngoma yasabye ababyeyi bombi gufatanya mu burere bw’umwana kuva agisamwa kuko kwitabwaho aribyo bituma avamo umuntu muzima.
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruratangaza ko rwatangije sosiyete y’ubucuruzi izajya ibyaza umusaruro ibikorwa n’abagororwa mu rwego rwo kwishakamo amafaranga azajya yunganira leta mu ngengo y’imari yarugeneraga.
Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza wirukanye burundu Ntivuguruzwa Augustin bahimbaga “Kagina” wari umukozi uhoraho kubera imyitwarire mibi yamurangaga mu kazi irimo kwivanga mu murimo itamureba, no gukoresha izina ry’uyu muryango mu nyungu ze bwite.
Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR), Mukantabana Séraphine aratangaza ko igihugu cy’u Rwanda kiteguye kandi gifite ubushobozi bwo kwakira impunzi igihe cyose baramuka batashye mu kivunge.
Mbonyi Paul uyobora umurenge wa Mutete na Muvunyi Bosco uyobora umurenge wa Nyamiyaga yo mu karere ka Gicumbi baratangaza ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 13/1/2015 beguye ku mirimo yabo.
Abana 170 bari mu “ihuriro ry’abiyubaka” bavutse mu mwaka w’1995 babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barasaba gufashwa kwiga kuko nyuma yo gukomeretswa n’amateka y’ibyaye kuri ba nyina bakeneye gutera imbere.
Mu gihe mu gishushanyo mbonera kigari cy’Umujyi wa Karongi, Imirenge ya Bwishyura na Rubengera ifatwa nk’imirenge y’umujyi, bamwe mu baturage bavuga ko kutagaragarizwa igishushanyo mbonera cy’uwo mujyi ngo banegerezwe amabwiriza y’imyubakire bibatera kubaka mu kajagari bikabatera igihombo iyo haje ibikorwa remezo bakabasenyera.
Abayobozi b’Akarere ka Rubavu n’abatuye mu mujyi wa Gisenyi bagaragarijwe igishushanyo cy’umujyi wa Rubavu mu myaka 30 iri imbere basabwa gutanga ibitekerezo by’ibyo bifuza byashyirwamo, kuwa kabiri tariki ya 13/1/2015.
Guhera mu kwezi kwa Nyakanga buri murenge wo mu karere ka Nyamasheke ugiye kugira poste ya polisi mu rwego rwo gufasha abaturage gufata abanyabyaha no kubageza aho bagomba gucumbikirwa ku buryo buboroheye.
Abakozi bakoreraga ku rwego rw’Akarere ka Rutsiro bahawe amabaruwa agaragaza imirimo bazakora hakurikijwe amabwiriza ajyanye n’ivugurura ry’abakozi ba Leta, ariko babiri bamanuwe ku rwego rw’imirenge.
Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) ifatanije n’Akarere ka Nyamagabe bemereye impunzi z’abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi y’impunzi ya Kigeme ko ikibazo cy’irimbi cyari kibahangayikishije kigiye gukemurwa vuba.
Impunzi z’abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme zifurijwe umwaka mushya zihabwa ibiribwa, kugira ngo nazo zigire umunsi wo kwishima zihindure n’indyo, buri muntu akaba yagenewe ikiro cy’umuceri.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza umurimo w’ubukorerabushake mu matora no gutangira gutegura ibikorwa by’amatora bizaba hagati y’umwaka wa 2016 na 2019, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyizeho abashinzwe imyitwarire n’imibireho myiza by’abakorerabushake bayo.