Ibicuruzwa bitanu bihiga ibindi muri magendu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) mu Ntara y’Iburengerazuba buvuga ko hari ibicuruzwa bitanu bihiga ibindi mu kwinjira nka magendu i Rubavu.

Rwiririza Gashango, Umuyobozi wa RRA mu Ntara y’Iburengerazuba aganira na Kigali Today muri Nzeri 2015 yatangaje ko hari ibicuruzwa birimo ibitenge, sauce tomate, inzoga zihenze, amata y’ifu ndetse n’amavuta yo kwisiga bifite umwihariko mu kwinjizwa mu Rwanda bidatangiwe umusoro.

Ibicuruzwa by'inzoga n'ibitenge byafashwe bicowe .
Ibicuruzwa by’inzoga n’ibitenge byafashwe bicowe .

Rwiririza avuga ko ibitenge bikunze “gucorwa” (kwinjizwa bidasoze) bikuwe mu Mujyi wa Goma byinjizwa mu Rwanda nyamara ngo imisoro yabyo idahenze, ahubwo ababicuruza baba bashaka kunguka menshi banyereje imisoro.

Ibyo biotenge ngo byoherezwa gucururizwa mu Mujyi wa Kigali na Muhanga . Souce tomates, na zo ngo zigaragara mu bicuruzwa bicorwa cyane, zo akenshi zijyanwa Kigali.

Amata y’ifu n’inzoga zo mu macupa byo Rwiririza avuga ko bishoboka ko bicorwa kubera ko imisoro yabyo iri hejuru.

Ibindi bicuruzwa bikunze gufatwa byambukijwe umupaka bidaciye mu nzego zishinzwe imisoro n’amahoro ni amavuta yo kwisiga arimo Hydroquinone yangiza uruhu atemewe kwinjizwa no gucururizwa mu Rwanda.

Umuyobozi wa RRA mu Ntara y’Iburengerazuba, Rwiririza, avuga ko nubwo hari ibindi bicuruzwa bikunze gufatwa byinjiye bidasoze ngo biriya ibi bitanu biza ku isonga mu Karere ka Rubavu.

Mu bicuruzwa 21 binjizwa mu Rwanda bivuye mu Mujyi wa Goma harimo inzoga zihenze, ibitenge, imyenda n’inkweto bya caguwa, amata y’ifu byinshi ababizana bakunze gushaka kubizana batabitangiye imisoro mu gihe urutonde rugaragaza ibyinzirira ku mu paka Goma-Gisenyi rwakoze muri Kamena 2015 rugaragaza ko u Rwanda na rwo rohereza ibicuruzwa byinshi muri Kongo ariko byo bikaba byinjira bisoze.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abobinjiza ibicuruzwa bidasoreye bagakwiye gufatwa bagahanirwa kunyereza imisoro yareta.

BISERUKA EMMANUER yanditse ku itariki ya: 23-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka