Burera: Impanuka ya Twegerane yahitanye umwe 17 barakomereka

Impanuka ya Twegerane yavaga i Musanze ijya i Butaro mu karere ka Burera yahitanye umuntu umwe naho abandi 17 barakomereka.

Impanuka ikiba abaturage bafatanyije na Polisi y’u Rwanda bahise batabara. Abakomeretse bikomeye bahise bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri naho abandi bakomeretse byoroheje bo bavurirwa ku kigo nderabuzima cya Gitare.

Twegerane yatangiriwe n'ibiti
Twegerane yatangiriwe n’ibiti

Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Kagogo, mu ikorosi riri hafi y’ibiro by’uwo murenge, mu muhanda w’igitaka uva muri santere ya Kidaho ujya i Butaro.

Yabaye mu ma saa cyenda zo ku wa gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2015.

Ugeze aho iyi mpanuka yabereye ubona imodoka ifite nimero za puraki RAA123P, yarenze umuhanda, maze irayoba igana mu kabande, itangirwa n’ibiti, nko muri metero zibarirwa mu ijana uvuye ku muhanda.

Amapine yayo ari mu birere, ibirahuri byayo byamenaguritse ndetse yanahombanye bikomeye ku buryo gukuramo abari bayirimo byagoranye.

Habumuremyi David, warokotse iyi mpanuka, wari wicaranye na shoferi, avuga ko bavuye i Musanze nta kibazo. Ariko ngo bageze muri iryo korosi yabonye umushoferi adakase, ahubwo ngo arakomeza arenga umuhanda.

Agira ati “…ubwo ubundi duhita twibarangura nk’incuro nk’enye, imodoka ihinduka ubushingwe! Nkanjye kugira ngo mvemo sinzi uko byagenze, nisanze navuye mu modoka, ubundi imodoka yandenze, yarenze epfo!”

Aha niho yanyuze
Aha niho yanyuze

Uyu mugabo wakomeretse ku mutwe mu gice cyo mu maso, avuga ko umushoferi ashobora kuba yari yasinziriye cangwa yanyweye ibisindisha ngo kuko bageze muri iryo korosi bakoreyemo impanuka ntiyigize abona akata wenda ngo bigaragare ko imodoka yamunaniye.

Ikindi ni uko ukurikije aho iyo mpanuka yabereye ndetse n’uburyo twegerane yayobye umuhanda ikibirandura inshuro zirenze imwe, wakeka ko nta mu ntu warokotse. Kubera ko ni ahantu hari imanga, umuhanda uri hejuru ku musozi.

Abakoresha umuhanda Kidaho-Butaro basaba abashoferi ba Twegerane zikorera muri uwo muhanda gutwara bigengesereye kandi batasinze, kuko uwo muhanda ugizwe n’amakorosi gusa.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sha nihanganishije imiryango yababuriyemo ababo twifatanyije nabo imana ibahe iruhuko ridashira kdi nabarokotse imana igume ibarinde. mwihangane

nzabandora anastase yanditse ku itariki ya: 23-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka