Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangiza uburyo bwo kubyaza ingufu za biyogazi ibisigazwa byo mu gikoni kuko ngo aribyo biboneka mu ngo hafi ya zose z’Abaturarwanda, mu rwego rwo kunganira izindi ngufu zikoreshwa mu Rwanda nka kimwe mu bisubizo byazasimbura gukoresha inkwi mu guteka.
Abagabo batandatu bari gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha mu karere ka Rwamagana bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’itabi bwabereye ku ishami ry’ikigo gicuruza itabi, British American Tobacco (BAT) mu karere ka Rwamagana.
Munyanziza Alphonse w’imyaka 35 wacururizaga mu mujyi wa Kabarondo mu karere ka Kayonza yiyahuye tariki 19/10/2013. Uwo mugabo yabanje kunywa umuti wica udukoko arangije yishyira mu kagozi, ariko impamvu yamuteye kwiyahura ikomeje kuba urujijo.
Ku bitaro bya Kabutare biherereye mu mujyi wa Butare, hari impinja ebyiri z’abahungu zatoraguwe. Polisi ntirabasha kumenya ababyeyi b’aba bana bombi, kandi bari no gushakirwa abanyempuhwe bakwemera kubarera.
Nyuma y’uko Banki nkuru y’Igihugu isohoye inoti nshya ya 500, bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero barimo ababacuruzi n’abakora muri serivisi zicuruza amafaranga bavuga ko iyo noti ibatera urujijo kuko zijya gusa n’inoti y’amafaranga 1000.
Nkurunziza Antoine wo mu murenge wa Nyanjye mu karere ka Ngororero afunzwe na polisi ikorera muri ako karere akurikiranywe ho gutema inka y’umugore yinjiye amuziza kumuca inyuma no kugurisha inka atamugishije inama.
Bamwe mu bagore n’abakobwa bakora uburaya mu mujyi wa Muhanga baravuga ko benshi mu bakiliya bahura nabo baba ari abagabo bubatse ingo kandi ngo ikirenzeho bo ni uko baza badashaka gukoresha agakingirizo.
Kuri uyu wa kabiri tariki 22/10/2013, inzego za Leta zakiriye mu Rwanda itsinda ry’abashoramari baturutse mu Bushinwa, aho bunguranye ibitekerezo ku bisabwa kugirango baze gukorera mu Rwanda, nyuma y’aho mu Bushinwa ngo abikorera batunguka cyane kubera ko abakozi basaba iby’ikirenga.
Abasirikari b’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye bavura mu bitaro bya gisirikari by’i Kanombe, kuva tariki 21/10/2013 bari kuvura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 indwara n’ubusembwa basigiwe n’iyo Jenoside, muri gahunda imenyerewe nka Army Week.
Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) riratangaza ko mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko abandura agakoko gatera SIDA biyongera aho kugirango bamanuke.
Mu gihe mu bihe byashize iyo abantu bamenyaga ko umuntu yanduye agakoko gatera SIDA wasangaga benshi batangira kumucikaho bagasa n’abamushyira mu kato, mu murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga haravugwa umugore wanduye agakoko gatera SIDA ariko abagabo bagakomeza kumwirukaho bashaka kumusambanya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu mihigo y’umwaka 2013-2014 bazubaka “Dortoire” y’abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya E.S. Kirambo, yibasiwe n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka.
Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 22/10/2013, abanyeshuri 6723 barangiza amashuri abanza mu Karere ka Gakenke batangiye ibizamini bya Leta, ikizamini cy’imibare cyabimburiye ibindi byose ngo cyari cyoroshye.
Urubanza Hategekimana Martin bakunze kwita Majyambere, aregwamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwari kuburanishirizwa mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza tariki 22/10/2013 rwasubitswe kubera impamvu z’iperereza urukiko rukomeje gukora.
Abahanga bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo bari mu nzira yo gushyira ahagaragara uburyo bushya bwo kongera selire (cellules/cells) zikuza umusatsi ku bantu bawutakaza kubera uruhara.
Ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EAC) birateganya inama yo ku rwego rwo hejuru igamije kwiga ku busabe bwa Sudani y’Epfo yasabye kwinjira muri uyu muryango.
Abakoresha umuhanda Huye-Kitabi barasaba inzego zibishinzwe ko zatabara mu maguru mashya zigasana uyu muhanda ingendo zitarahagarara, cyane cyane ahitwa mu Gakoma hashize hafi imyaka ibiri haracitse bikabije ku buryo imvura nyinshi iguye hazashiraho burundu.
Abakozi bagera kuri 400 bakora amaterisi mu murenge wa Remera, mu kagali ka Nyamagana, bigaragambije banga gukora akazi bavuga ko inzara ibishe batabasha gukora.
Ku mirenge 180 isanzwe ikorerwamo gahunda ya Vision 2020 Umurenge Program (VUP), hiyongereyeho indi 60 mu rwego rwo gukura abaturage mu bukene bukabije. Umuhango wo gutangiza iki gikorwa wabaye kuri uyu wa mbere tariki 21/10/2013, ubera mu murenge wa Karama, akarere ka Kamonyi.
Abanyeshuri bo mu karere ka Nyamasheke bigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, kuri uyu wa 22/10/2013 bazindukiye mu bizamini bisoza amashuri abanza kimwe n’ab’ahandi mu gihugu.
Kwisiramuza ni imwe mu ngamba zafashwe n’akarere ka Nyabihu mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya SIDA kitagira umuti ntikigire n’urukingo aho biteganyijwe ko umwaka wa 2013 uzarangira 1/10 by’abagabo bamaze kwisiramuza.
Ku cyumweru tariki 03/11/2013, korali La Lumiere ya Nyanza ya Kicukiro izamurika alubumu yayo ya mbere yise « Ingoma y’Amahoro » ; icyo gikorwa kizaba mu byiciro bitatu bikurikirana.
Abategera muri gare ya Musanze bananiwe kwerekeza mu byerekezo byabo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 22/10/2013 bitewe n’uko amasosiyete atwara abantu yari yabujijwe gusohoka muri iyi gare bitewe no kutishyura umusoro mushyashya.
Mu rwego rwo kunoza imikorere no kugera neza ku nshingano aba yariyemeje, amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda agiye kujya asinyira imihigo imbere y’Ishyirahamwe ry’imikino Olympique mu Rwanda (RNOC), kugirango hajye hanabaho uburyo bw’igenzura ry’imikorere.
Umusaza witwa Nyabenda Hakili wo mu Burundi yaraye afatanywe umwana muto wo mu murenge wa Kamembe abeshya ko ngo agiye kumuha umuti wo kumukiza indwara arwaye, nyamara uyu musaza ngo asanzwe azwi n’abaturage ko ari umufumu kabuhariwe aho ngo ajyana abantu ikuzimu.
Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru irakomeza kuri uyu wa kabiri tariki 22/10/2013, aho AS Kigali ikina na Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamiramb, naho Gicumbi FC ikaza kwakira Mukura Victory Sport i Gicumbi.
Abakoze imirimo yo kwagura isoko rikuru ry’akarere ka Ngoma riri mu murenge wa Kibungo baravuga ko rwiyemzamirimo abacunaguza mu kubishyura kandi akanabishyura amafaranga batumvikanye.
Umukobwa witwa Nikuze Adeline utuye mu mudugudu wa Gasenga, akagari ka Kivugiza, umurenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo, yishe umuvandimwe we witwaga Twahirwa biturutse ku businzi.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, aranenga cyane abatuye umurenge wa Busogo, batitabira ku rugero rushimisha ubwisungane mu kwivuza, nyamara umurenge wabo nta kibazo kijyanye n’ubukene kiwugaragaramo.
U Rwanda rwagaragaye ku ikarita y’ibihugu binyuranye ku isi birangwamo abagore n’abakobwa ngo boroshye cyane guteretwa nk’uko urutonde rwakozwe hagendewe ku buhamya abakerarugendo rubigaragaza.
Imiryango ine yo mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi ubu ntifite aho kwikinga nyuma yuko amazu yabo asenwe n’imvura yiganjemo umuyaga n’urubura rwinshi yaguye tariki 19/10/2013 ikangiza amazu y’abaturage agera 332.
Ibiganiro bigamije amahoro hagati ya Leta ya Kongo n’umutwe wa M23 byahagaze, abavugizi b’impande zombi bakaba bemeje ko bananiwe kumvikana ku ngingo irebana n’uko abahoze barwanira M23 bazamera intambara niramuka ihagaze burundu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko buzakomeza kongera umusaruro w’amafi mu biyaga bya Burera na Ruhondo ndetse no mu byuzi kuburyo ngo bateganya ko mu mwaka wa 2014 bazaba basarura toni 200 z’amafi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi bushima igikorwa cy’abagore bafite abagabo babo muri FDLR kuko bahagurukiye kubashishikariza gutaha bakava mu mashyamba ya Congo.
Mu gihe bimenyerewe ko mu Rwanda, inka zishorezwa inkoni ariko bitewe n’iterambere, zikaba zisigaye zitwarwa mu mamodoka; kuri uyu wa Mbere tariki ya 21/10/2013 mu karere ka Nyamasheke, habonetse abantu batwaye inka nzima ku ngorofani ikoze mu biti.
Ingabo 850 zo mu gihugu cya Malawi zageze mu mujyi wa Goma taliki 18/10/2013 zije gufatanya na n’ingabo za MONUSCO kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo.
U Rwanda rwashyikirije itsinda ry’ingabo za ICGLR rishinzwe kugenzura imipaka y’u Rwanda na Congo (EJVM) umusirikare wa Congo wafatiwe mu Rwanda yasinze taliki 18/10/2013.
Mathias Van Dis wigishaga Icyongereza mu rwunge w’amashuri rwa Congo Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro ngo yaba atakiri mu Rwanda nyuma yo gukurwa aho yigishaga biturutse ku myitwarire mibi.
Uwitwa Nsengumuremyi Emmanuel ari mu bitaro bya ADEPR Nyamata nyuma yo kugongwa n’abagenda ku ma moto manini y’abishimisha agakomereka bikomeye.
Abakozi ba sosiyete icunga umutekano SCAR (Security Company Against Robbery) mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21/10/2013 bazindukiye imbere y’ibiro by’akarere ka Nyamasheke baje gusaba kubakorera ubuvugizi kugira ngo sosiyete bakorera ibishyure kuko ngo bamaze amezi akabakaba atatu badahembwa.
Abambasaderi batanu bashya bagiye guhagararira ibiguhu byabo mu Rwanda batangaza ko bazashyira imbaraga mu kuzamura umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda ushingiye ku bwumvikane n’iterambere mu bukungu.
Ibyishimo ni byose mu muryango wa Mugiraneza Chrysanthe na Dusabe Francine, nyuma y’igihe kinini barabuze umwana wabo Agwaneza Honoré bakunze kwita Dudu wabonetse taliki 19/10/2013 kwa Nyirasenge mu Murenge wa Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Inkubi y’umuyaga yasambuye ibisenge by’amazu 11 yo mu kagari ka Kindama mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera.Uyu muyaga warurimo imvura nke wahushye ku masaha ya nimugoroba yo kuwa 20/10/2013.
Abanyamuryango b’Umurenge SACCO Icyerekezo Rusebeya bishimira iterambere bamaze kugeraho nyuma yo kugana icyo kigo cy’imari cyonyine kiboneka mu murenge wa Rusebeya, bakabasha kubitsa no guhabwa inguzanyo bakayashora mu bikorwa bitandukanye bibateza imbere.
Mu gikorwa cyo gutangiza siporo ya bose ku rwego rw’intara y’uburasirazuba cyatangirijwe mu karere ka Nyagatare, uhagarariye imikino imikino muri minisiteri ya siporo n’umuco, Bugingo Emmanuel, yasabye kaminuza n’andi mashuri makuru mu gihugu kwimakaza ndetse bikongera ingufu mu mikino ngororamubiri.
Hakuziyaremye Fredrick wo mudugudu wa Gasinga akagali ka Gasinga umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare arakekwa ko ariwe wagize uruhare mu rupfu rwa Gasana Julius witabye Imana nyuma yo gukubitwa isuka mu mutwe.
Urubyiruko rufashwa kwiga ubumenyi ngiro mu myuga itandukanye ikorerwa mu turere twa Huye na Gisagara, ruratangaza ko ibyo rwungukira mu bumenyi bahabwa n’ababigisha, bubafasha kugira icyizere cyo gutera imbere.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi buvuga ko bwashoboye guca agahigo ko kwandika mu bitabo by’irangamimerere abana bakivuka, aho umurenge wihaye intego yo gusanga abaturage kwa muganga n’aho batuye bakandika abana bavuka kurusha uko abaturage bazaga ku murenge kubandikisha.
Ikipe za APR Volleyball Club mu bagabo no mu bagore nizo zegukanye ibikombe bya ‘Carré d’ AS’, nyuma yo gutsinda Kaminuza y’u Rwanda (UNR) na Rwanda Revenue Authority ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ntoya i Remera ku cyumweru tariki ya 20/10/2013.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bukomeje kugira ikibazo gikomeye cyo gukorera mu nyubako y’ibiro by’aka karere ishaje kandi ntoya ugereranije n’umubare w’abayikoreramo.