Burera: Ikusanyirizo ry’amata rigiye kugirwa ikaragiro rifite ikibazo cy’amata make

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burizeza ko ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika nta kabuza rizagirwa ikaragiro nubwo iryo kusanyirizo rigifite ikibazo cyo kuba ryakira amata make bitewe n’uko ryari ryarahombye maze bamwe mu borozi b’inka ntibishyurwe bagahitamo guhagarika kuhagemura amata.

Ubu buyobozi butangaza ibi mu gihe, ku wa kabiri tariki 09/09/2014, Tom Derksen ukuriye, ku wego rw’isi, igisata cy’ubuhinzi n’ubworozi mu mushinga utegamiye kuri Leta wo mu Buhorandi witwa SNV, yasuraga iryo kusanyirizo mu rwego rwo kureba imikorere yaryo.

Iri kusanyirizo rigiye kugirwa ikaragiro, ry’amata ndetse n’ibiyakomokaho rikaba riterwa inkunga na SNV ubu ryakira litoro z’amata 1200 gusa ku munsi kandi ubundi ikaragiro risaba litiro z’amata zitari munsi ya 5000. Akurikije uko yasanze iryo kusanyirizo ry’amata Tom Derksen yabajije niba koko rizagirwa ikaragiro kandi ryakira amata make.

Iri niryo kusanyirizo ry'amata rigiye kugirwa ikaragiro. Rifite ikibazo cy'amata make.
Iri niryo kusanyirizo ry’amata rigiye kugirwa ikaragiro. Rifite ikibazo cy’amata make.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yamwijeje ko nta kabuza iryo kusanyirizo ry’amata rizaba ikaragiro ngo kuko uwo mushinga uri mu biganza by’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM), ikigega gishinzwe guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse (BDF) ndetse n’ubuyobozi bw’akarere.

Ngo amata mu karere ka Burera ni menshi

Umuyobozi w’akarere yasobanuye ko atari amata yabuze mu karere ka Burera kuko hari inka nyinshi zitanga umukamo, ushyizemo n’izatanzwe muri gahunda ya “Gira Inka” zirenga imihumbi birindwi.

Agira ati “Dufite amata menshi cyane anahagije, arenze n’ubushobozi bwa hano (ku ikusanyirizo). Tuvuge nihamara gukorwa, hakagurwa, hakaba koko ikaragiro, ntabwo amata yabura muri Burera. Kuko hari igice kinini kibamo amata, uturutse (mu mirenge ya) za Butaro na za Kivuye ajya Gicumbi kuko bafite ubushobozi bwo kuyakira.

Hano rero ntabwo ari ikibazo cy’amata. Ahubwo ni ikibazo cy’ubushobozi. Tukumva rero tugiye guhugura aborozi bacu, noneho tugashaka n’uburyo bajya bayageza hano.”

Bamwe mu bakozi b'umushinga SNV bari kumwe n'abanyamuryango ba CEPTL ku ikusanyirizo ry'amata rya Cyanika.
Bamwe mu bakozi b’umushinga SNV bari kumwe n’abanyamuryango ba CEPTL ku ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika.

Ikindi ngo ni uko umushinga wo kwagura ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika wamaze kuzura kuburyo igisigaye ari ugushaka rwiyemezamirimo uzubaka.
Ibi byagaruriye ikizere Tom Derksen maze nawe yizeza abagize koperative CEPTL (Cooperative des Eleveurs pour la Production et la Transformation du Lait), nyir’iryo kusanyirizo ry’amata, gukomeza kubafasha mu buryo bushoboka kugira ngo ikusanyirizo ryabo rizabe ikaragiro.

Iryo kusanyirizo ry’amata riri mu murenge wa Cyanika. Koperative CEPTL yo igizwe n’abanyamuryango 1023 baturuka mu mirenge itandatu yo mu karere ka Burera ariyo Cyanika, Rugarama, Kagogo, Kinoni, Gahunga, Kinyababa na Butaro.

Ubusanzwe iri kusanyirizo rifite ubushobozi bwo kwakira litiro z’amata 2500 buri munsi. Nyamara ubu ngo ryakira litiro z’amata 1200 gusa ku munsi.
Kuva ryatangira gukora mu ntangiriro z’Ukwakira 2013, kugeza mu ntangirizo z’umwaka wa 2014, ku munsi umwe ryakiraga litiro z’amata zigera ku 2000.

Tom Derksen (wo hagati) yijeje abanyamuryango ba CEPTL ubufasha mu buryo bushoboka kugira ngo ikusanyirizo ryabo rizabe ikaragiro.
Tom Derksen (wo hagati) yijeje abanyamuryango ba CEPTL ubufasha mu buryo bushoboka kugira ngo ikusanyirizo ryabo rizabe ikaragiro.

Nyuma yaho ngo nibwo haje kuba ikibazo cyo gucunga nabi umutungo bitewe n’uwari perezida wa Koperative maze aborozi bamwe bazana amata ntibishyurwe, bituma nabo bahagarika kongera kuzana amata.

Nyuma ngo uwo perezida wa koperative baje kumukura ku buyobozi, ikusanyirizo ryongera gutangira kwakira amata bundi bushya, nk’uko Rubura Celestin, Perezida mushya wa CEPTL abisobanura.

Agira ati “Aho dutangiriye kwabaye kongera kubyutsa ikintu cyasaga nk’icyapfuye, uko kubyutsa rero, hejuru y’imyenda y’aborozi batari bishyurwa, byaratugoye cyane. Na n’ubu hari abataratwizera, ariko icyizere kiragenda kiboneka buhoro buhoro, turibwira ko uriya mubare wa (litiro z’amata) 2500 tuzawugeraho mu gihe gitoya kandi ndetse tukawurenza.”

Perezida wa koperative CEPTL avuga ko bafite icyizere ko amata bakira aziyongera.
Perezida wa koperative CEPTL avuga ko bafite icyizere ko amata bakira aziyongera.

Umworozi uzanye amata kuri iryo kusanyirizo ahabwa amafaranga y’u Rwanda 180 kuri litiro imwe, naho bajya kuyafata aho atuye bakamuha amafaranga 150.

Ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika ryakira amata y’aborozi, rikayapima, rikayakusanyiriza hamwe mu byuma byabugenewe yamara kugwira rikayagurisha kuri kampani yo mu Rwanda icuruza amata n’ibiyakomokaho yitwa ANGEANA FRESH DAIRY Ltd.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka