Rutsiro: DASSO zasabwe kwima amatwi abakifuza kuzigira ibikoresho

Urwego rwunganira gucunga umutekano mu karere District Security Support Organ (DASSO) mu karere ka Rutsiro rwarahiriye ku mugaragaro kuzuzuza inshingano bahawe bakaba basabwe kwirinda ababashuka babakoresha mu nyungu zitari iz’igihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Gaspard Byukusenge, ubwo yakiraga indahiro yabashimiye uburyo bashoje amasomo bari bamazemo amezi ane kuba bariyemeje gucunga umutekano bakiyemeza kubungabunga amahoro y’igihugu cyabo akaba yabasabye gukora gitore birinda kuba ibikoresho by’uwakifuza ko bakorera inyungu zabo.

Yagize ati “kuba mwarabashije gusoza amasomo tubizeyeho byinshi kandi nkurikije umuhate mwagaragaje muzabishobora muzagaragaze ko mwize ibifite akamaro muzirinde ibishuko n’imyitwarire mibi kuko mwazaba mugaragaje ko amasomo mwahawe ntacyo yabamariye kandi abaturage muzaba mukorera barabategereje ngo barebe imikorere yanyu”.

Yabibukije ko bagomba kuba intangarugero mu kazi kandi ngo bazababa hafi akaba yababwiye ko nk’urwego rushya bagomba gukora ibidasanzwe bakarangwa n’ubupfura ndetse yabasabye kugira isuku mu mutwe ndetse no ku mubiri.

Aba DASSO mu karere ka Rutsiro barahiriye igihugu kutazatezuka ku nshingano zabo.
Aba DASSO mu karere ka Rutsiro barahiriye igihugu kutazatezuka ku nshingano zabo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rutsiro, CIP Rutagambwa Ildephonse, yabibukije inshingano zabo ko ari ukurinda umutekano w’igihugu atari ugukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo cyangwa iz’abandi babashuka, abasaba kudatatira igihango bagiranye n’igihugu cy’u Rwanda ubwo barahiraga.

Yagize ati “mu masomo mwahawe mwamenye icyo mushinzwe mugomba kubungabunga amahoro y’Abanyarwanda muzime amatwi ababashuka mu nyungu zabo ndetse n’izanyu nimubirengaho muzaba muhemukiye igihugu cyabagiriye icyizere”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere kandi yabwiye DASSO kutazamena ibanga ry’akazi ahubwo ko bazarangwa n’imyitwarire myiza kandi bakubaha ababakuriye bazaba bafatanyije kubungabunga umutekano akaba yasoje abasaba kwifata neza no gufata neza ibikoresho bahawe.

Mbere yo kurahira babanje akarasisi imbere y'abayobozi.
Mbere yo kurahira babanje akarasisi imbere y’abayobozi.

Uhagarariye abarahiye Desire Benimana yatangaje ko bungutse byinshi mu masomo bahawe ndetse bakaba bashimiye akarere n’igihugu cyabagiriye icyizere ngo ntibazagipfusha ubusa.

Ati “mu izina rya bagenzi banjye ndishimira icyizere twagiriwe n’akarere ndetse n’igihugu icyizere twagiriwe ntituzagipfusha ubusa kandi ndabamenyesha ko mu masomo twahawe twabonye byinsi bizadufasha gukora akazi dushinzwe”.

Gusa uwari uhagarariye abandi yagaragaje ibyifuzo bya bagenzi be aho yavuze ko babura ibikoresho birimo inkweto ndetse yanasabye ko bazabashakira umwambaro w’akazi wundi kuko bahawe umwenda umwe akarere kakaba kabijeje ko ibikoresho bazabibona vuba.

Uru rwego rwa DASSO mu karere ka Rutsiro rufite abasore n’inkumi bagera kuri 60 harimo abasore 50 n’abakobwa 10; kuri uyu wa kabiri tariki 09/09/2014 nibwo barahiriye imbere y’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, ingabo ndetse n’uhagarariye polisi mu karere.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka