Ribanje Ananias na Barayavuga Sadi bo mu murenge wa Kazo akarere ka Ngoma bari mu maboko ya Polisi station ya Kibungo nyuma yo gufatanwa inka bibye bashaka kuyigurisha mu masaha ya saa cyenda za mugitondo.
Mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga A mu mwaka wa 2014-2015 mu karere ka Nyaruguru, Minisitiri w’umutekano Sheikh Musa Fazil yasabye abaturage batuye ako karere kurushaho gukora kandi bagakorera hamwe, kuko igihugu gifite umutekano.
Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeye inyandiko zibohereza guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda kuri uyu wa 15/9/2014; ba ambasaderi b’ibihugu bya Pakistan, Botswana, Venezuela, u Buhinde n’u Bubiligi (abenshi muri bo bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya) bemeje ko ubufatanye bw’ibihugu byabo n’u Rwanda (…)
Mu mezi atatu ashize abaturage bavuga ko barambiwe guhinga icyayi mu mirenge ya Ruharambuga, Shangi , Karengera na Bushekeri, aho abahinzi bavuga ko icyo gihingwa ntacyo kikibamariye bagahitamo kukirandura no guhinga ibindi bihingwa ngadurarugo bavuga ko ari byo bibafitiye akamaro kurusha icyayi.
Abantu 35 bakomoka mu murenge wa Rubaya wo mu karere ka Gicumbi bari mu bitaro bikuru bya Byumba nyuma yo kunywa ikigage gihumanye mu bukwe ku witwa Ugirimana Leonodas tariki 14/9/2014.
Ubwo abagize urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (District Administration Security Support Organ/DASSO) bo mu karere ka Gakenke barahiriraga kutazatandukira inshingano zabo, inzego z’ubuyobzi bw’akarere zabasabye ko batangira akazi kabo ariko bakazirikana ko umutekano ariwo mu singi wa byose.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Madame Louise Mushikiwabo arahamagarira ibihugu byo mu burasirazuba no mu ihembe rya Afurika gushyira hamwe ingufu bifitemo kugira ngo bigere ku mutekano urambye ryo shingiro ry’iterambere.
Nyuma y’aho Akarere ka Gatsibo kaziye ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014, Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko butaveba abaturage cyangwa abakozi b’akarere kuko bakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo Akarere kabo gatere imbere.
Ikipe ya Manchester United yari imaze imikino itatu yose idatsindamo n’umwe, yabashije gutsindira ku kibuga cyayo cya Old Trafford, ikipe ya Queen Spark Rangers ibitego 4-0 kuwa 14 Nzeri 2014.
Abagize umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda (AVEGA Agahozo) bo mu Karere ka Rusizi baravuga ko ubuzima bwabo bugenda buhinduka bwiza bikongera kubaremamo icyizere cy’ubuzima buzira umuze gusa ikibazo cy’incike zitishoboye kiracyabakomereye.
Minisitiri w’umuco na siporo, Habineza Joseph ,yakanguriye abakobwa bavuka i Rutsiro kwitabira igikorwa cyo gutora nyampinga (Miss) kuko bifasha abari b’u Rwanda gutinyuka ndetse no kwigirira icyizere.
Kuri icyi cyumweru tariki 14/09/2014, Minisitiri wa siporo n’umuco Habineza Joseph yafunguye sitade nshya ya Mukebera iri mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, asaba abayituriye kutayipfusha ubusa.
Abakorerabushake 45 b’umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, ku rwego rw’igihugu bari guhugurwa ku masomo yo gukumira no guhangana n’ibiza birimo imyuzure, inkangu, imiyaga ishobora gusenya amazu, imitimgito n’iruka ry’ibirunga.
Iyo igihugu gifite abantu batinya Imana nta kabuza gitera imbere kubera baba batarabaswe no kunywa ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zirimo uburaya. Ibi ni ibyari bikubiye mu nyigisho zahawe abayoboke bashya b’itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi babatijwe guhera kuri uyu wa 13 Nzeli.
Abahinzi b’imboga zitandukanye mu bishanga byo mu karere ka Kamonyi barishimira isoko ryubakwa muri Bishenyi, kuko rizaborohereza ingendo bakoraga bajya kugurisha umusaruro wabo mu mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo butangaza ko bwizeye ko ubutaka bwako bwera buzatanga umusaruro uhagije muri iki gihembwe cy’ihinga A, ariko hakaba hari impungenge zaturuka ku mihindagurikire y’ikirere bigatuma imyaka ibura amazi cyane cyane ko akarere ntayo gafite.
Inkamyo ikururana yo mu bwoko bwa Actros yari itwaye ifumbire yaguye mu ruzi rw’Akagera, ubwo ikiraro gihuza akarere ka Ngoma n’akarere ka Bugesera cyacikaga.
Gahunda ya Hanga umurimo yatangijwe muri 2012 na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatanze umusaruro mu makoperative na sosiyete zari zifite ubushobozi buke. Urugero rugaragara ni Sosiyete Rebakure Investment Group yari ifite ikibazo cy’imikorere kubera kubura igishoro gihagije none yinjiza miliyoni 3.2 buri kwezi.
Ikigo cy’ikoranabuhanga Victory Technologies cyahaye impamyabushobozi abakozi 33 cyahuguraga mu gihe cy’amezi atatu muri porogaramu z’ikoranabuhanga, zidasanzwe zigirwa mu Rwanda. Aba bakozi bakemeza ko bibafunguriye imiryango yo guhangana n’abanyamahanga bihariye isoko mu Rwanda.
Abayobozi ba gisivili, abagisilikare n’inzego z’umutekano mu Karere ka Ngororero hamwe n’abaturage b’umurenge wa Gatumba barangajwe imbere na Guverineri w’intara y’uburengerazuba Mukandasira Caritas tariki 11/09/2014 bagiranye ikiganiro bamagana ihohoterwa rikorewa abana n’abagore birangira biyemeje ko kizira guhohotera (…)
Ingo eshatu zituranye mu mudugudu wa Munini akagari ka Rukina umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango zimaze kwimurwa n’amabuye aterwa ku mazu mu gihe cya kumanywa ndetse na nijoro.
Abaturage bo mu murenge wa Gitambi, mu karere ka Rusizi bakoze umuhanda Mashesha-Mibilizi barasaba kurenganurwa kuko bamaze imyaka ine batarishyurwa kandi umuhanda barawurangije kera rwiyemezamirimo wabakoresheje bakamubura ngo abishyure.
Nyuma y’igiterane mpuzamatorero cyabereye mu murenge wa Nyakabuye, mu karere ka Rusizi, kuwa 11/09/2014 kigamije gusengera no gufataniriza hamwe izindi gahunda za Leta zirimo no gufasha bamwe mu batishoboye bo muri uwo murenge, umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Rusizi, Mukamurigo Mediatrice, yatangaje ko gukorera hamwe (…)
Umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, Nsabimana Théogène, atangaza ko mu bintu bishimishije abaturage be muri uyu mwaka bagezeho kurusha ibindi, harimo ko nta kagari na kamwe mu tugari dutanu tugize umurenge wa Kamembe kagisembera cyangwa ngo kabe gakodesha aho gakorera.
Umurwanyi wa FDLR watashye mu Rwanda taliki 12/09/2014 Cpl Habineza Jean Claude yatangaje ko abarwanyi ba FDLR bakorera Rusayo na Nyiragongo aribo bagenzura isoko ry’amakara yinjira mu mujyi wa Goma aturutse mu misozi, ibi bigatuma ingabo za FARDC zibubaha ntizibarwanye aho bakorera.
Korali BETHESDA yo mu Itorero rya ADPR mu Mujyi wa Kibuye mu Karere ka Karongi guhera ku wa 12 Nzeri 2014, irimo gukora igitaramo (concert) cy’iminsi itatu yise “Ubumwe bw’Abakirisito” mu rwego rwo gusobanurira Abanyarwanda ko ibibaranga bigaragaza ko ari bamwe bityo ikabashishikariza ku bana kivandimwe kandi mu mahoro.
Abaturage bo mu mirenge itatu ariyo Ndaro na Bwira yo mu karere ka Ngororero hamwe n’umurenge wa Rusebeya wo mu karere ka Rutsiro barema isoko rya Gashubi mu murenge wa Bwira barasaba Leta kububakira iryo soko kuko riremwa n’abantu benshi ndetse rikaba rifite uruhare mu kwinjiriza akarere amafaranga menshi aturuka ku misoro.
Miruho Jean Baptiste w’imyaka 54 atangaza ko yatangiye kudoda afite imyaka 20 ariko ngo kubera ko nta wundi mwuga yari ateze ho amakiriro uyu mwuga w’ubudozi wamugiriye akamaro kanini we n’umuryango we.
Abagenzi bava mu karere ka Rutsiro berekeza hanze y’ako karere bahangayikishijwe no kutabona uko bagera aho bateganyije, kubera kubura imodoka zikora ari nke zitinya imihanda mibi.
Mu masaa sita z’amanywa zo kuwa gatanu tariki 12/9/2014, umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko yaturikanwe na grenade ihita imwica. Ibibaru by’iyo grenade byanakomerekeje bikomeye umubyeyi wari uhetse umwana wanyuraga hafi ye, none uyu mubyeyi na we yaraye yitabye Imana.
Mu karere ka Ngororero haracyari ababyeyi badafasha abana babo gukurikirana amasomo yabo mu mashuri y’isnhuke abandi bakayabakuramo imburagihe, mu gihe Minisiteri y’uburezi ivuga ko abana bose bagomba kwiga amashuri y’incuke mbere yo gutangira abanza.
Abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima bafatanyije n’umuryango SKOLL wo muri Leta zunze Ubumwe zaAmerika, bakanguriye abaturage bo mu Karere ka Karongi kwirinda indwara zitandura n’indwara ya gapfura, kuko yo ngo ishobora kuvamo indwara y’umutima itavuwe neza hakiri kare.
Abafite ubumuga bo mukarere ka Gicumbi baramaganira kure ababyeyi bamwe bagifite imyumvire yo guhisha abana bavukanye ubumuga bigatuma abo bana batabarurwa ndetse ugasanga babheza mu muryango Nyarwanda.
Nyuma y’aho abagize local defense bahagarikiwe ku mirimo kugira ngo bazasimburwe na DASSO, abadasso bashyashya bamaze iminsi barahira mu turere dutandukanye tw’igihugu. Abo mu karere ka Huye barahiye ku tariki ya 11/9/2014.
Polisi y’igihugu mu karere ka Nyagatare yamennye ibiyobyabwenge byamenywe bigizwe n’inzoga ya Kanyanga n’izo mu mashashi za Zebrah waragi bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshanu, kuri uyu wa gatanu tariki 11/9/2014.
Bamwe mu babyeyi bigeze kugira abana barwaye bwaki bo mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko nta bwaki izongera kurangwa mu miryango yabo cyangwa iy’abaturanyi, kuko ngo basanze kurwaza iyi ndwara ari ubujiji bukabije.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata mu karere ka Bugesera rwakatiye abantu babiri igifungo cy’iminsi 30, kugira ngo rubashe gukora iperereza ku cyaha bakekwaho cyo kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’umunyeshuri witwa Nyiranzabandora Chantal umaze imyaka itatu apfuye.
Abakobwa basaga 60 bavuga ko babyariye iwabo bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza nyuma y’uko ngo bashutswe n’abahungu bakabatera inda kandi ntibanabagire abagore mu buryo buzwi, bihangiye imirimo kugira ngo babone ikintu cyabafasha kwifasha badateze amaboko abo babyaranye.
Abagore bo mu karere ka Ngororero biyemeje gukusanya miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu gufasha bahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba no kuzereka ko bazishyigikiye kandi bishimiye ibyo zikorera abaturage.
Abagabo n’abagore batuye mu murenge wa Ruharambuga bavuga ko ubuharike n’ubushoreke bukomeje gufata isura mbi kandi bukaba bugenda bukura umunsi ku munsi ku mpamvu batavugaho rumwe.
Nicodeme Hakizimana wo mu Murenge wa Gashaki, akarere ka Musanze wavukanye ubumuga bw’uruhu bakunda kwita ‘nyamweru” avuga ko byamugoye kwiga kuva yatangira amashuri abanza kugeza arangije kaminuza ahanini bitewe n’ubumuga yavukanye.
Imvura nyinshi yaranzwe n’inkubi y’umuyaga yasenya inzu 10 n’ibikoni byazo mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 11/9/2014, mu mudugudu wa Gitega abagari ka Nyakabungo umurenge wa Mpanga k’ubw’amahirwe nta muntu yahitanye cyangwa ngo akomereke.
Ubuyobozi bw’umushinga ushinzwe gukurikirana ibikorwa bikorerwa mu kiyaga cya Kivu, uvuga ko inama yahuje abashakashatsi n’impugucye ku miterere y’iki kiyaga mu bihugu bigize umuryango w’ibiyaga bigari yagize akamaro, kuko yatumye u Rwanda na Congo bashobora kumva akamaro ko gufatanya kubungabunga ubusugire bw’ikiyaga cya Kivu.
Ubwo yakiraga indahiro ya Senateri Kazarwa na raporo y’imihigo y’umwaka ushize ndetse n’ibizagerwaho mu mwaka wa 2014-2015, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimye uturere duhora tuza ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo, ariko akaba yaburiye abayobozi b’uduhora tuba utwa nyuma ndetse n’abandi banyereza umutungo w’igihugu.
Abaturage bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, batangaza ko barembejwe n’abajura babatera mu ngo zabo bakabiba ibyo basanze byaba imyaka, imyenda ndetse n’amafaranga.
Mu isoko rya Gasarenda riherereye mu murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe hari ikimoteri cyohereza umwuka mubi rimwe na rimwe uvanze n’imyotsi y’imyanda iba yatwitswe, gikomeje kubangamira abacuruzi ndetse n’abagana iri soko baje guhaha.
Abaturage bo mu murenge wa Bushoki bakoranye n’umushinga wa Handicap International wari ugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe bashima ko uyu mushinga wagize uruhare runini mu kurwanya ihohoterwa ribera mu ngo, abagabo n’abagore bakaba babanye neza.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Karongi burashima ko kuva hakazwa ingamba zijyanye n’amategeko n’amabwiriza byo kugendera mu muhanda impanuka zagabanutse cyane ku buryo mu mezi abiri ashize muri ako karere habaye impanuka imwe gusa.
Imodoka ziza gupakira ibyuma bishaje bigurwa ngo bijye kongera gukurwamo ibindi byuma nyuma yo kubitunganya mu nganda, zafatiwe ibyemezo nyuma yuko ubwo imwe yari itwaye ibi byuma mu ijoro yafatiwemo moto yari yibwe bayihishe muri ibyo byuma.
Abashoferi bakoresha mu muhanda Ruhango-Kirinda, baravuga ko barimo gukorera mu bihombo kubera imodoka zabo zangizwa n’iyingirika ry’uyu muhanda, ukunze kwangirika cyane mu bihe by’imvura ahitwa Gafunzo mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango.